AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 19

Duherukanye Luc afashwe n’abantu ataziā€¦
.
Arakomeza ati:”Ntanicyintu tuvuganye maze bahita banyambika igitambaro ku maso, kumbe aho hafi hari imodoka bahita banyinjizamo, ubundi baranjyana.

Twagiye urugendo rurerure, gusa ntanumwe wavugaga n’ijambo narimwe ubwo twageze iyo banjyanye, bankura mu modoka banyambura cya gitambaro nsanga ni ahantu mu cyumba kinini, ndebye imbere mbona hahagaze umugabo, ahita ahindukira maze arambwira ati”bite musore wanjye?”
sinamusubiza, nuko aba arambwiye ati”humura kandi nizere ko ntakintu cyakubaye” ndamubaza nti” ese wowe uri nde? kandi uranshakaho iki?” aransubiza ati”impamvu nkuzanye hano, ndashaka ko hari ikintu umfasha gusa nubyemera araba ari amahirwe utabyemera ni urupfu.”
ndamubaza nti” ni ibiki se?”arambwira ati” ngiye kugutuma muri tanzania, kuncururiza urumogi, kandi ubwirinzi bwose ni ubwawe ubwawe ikindi kandi nuhomba nzakwica”
mba ndamusubije nti”ibyobyo byibagirwe , ahubwo nyica hakiri kare, nyica, nyica ” ako kanya numva abantu benshi barasetse ,maze mpitankangukira hejuru , kuko byose nabirotaga gusa sinzi impamvu nabirose , nuko abo banyeshuri twabanaga barambaza bati” ninde ugiye ku kwica mwa? Cyangwa wasaze?”

Ubwo twahise tujya ku ishuri, nkabona ibirikuba byose bimeze nk’ibyo narose mu nzozi, kuko Jolie yahise ansanga aho nari ndi arampobera turaganira mwemerera urukundo kugirango nkize ALINE kuko hari ku mugoroba , arambwira ngo azambwira ibinyerekeyeho byose ejo aragenda, ALINE nawe yari aho hafi aza kunshimira.
nkimarakubona ko ibyo narose byose byambayeho,kuko nahise mfukama hasi ndasenga nti”nyagasani nkweretse ubuzima bwanjye , kuko ngiye kunyura mu nzira narose nafatiwe mo n’abagome ” ndangije ndataha, ariko ngeze muri rya vene ryerekera ku icumbi ubwoba buranyica , ako kanya mpita mbona abagabo bameze nka babandi narose mbagera imbere ntihagira icyo bantwara amahirwe ndahatambuka mpitangera mu gipangu gusa nibajije aho inzozi zanjye zihuriye n’abo bagabo,biranyobera.

Ubwo iyo minsi yakomeje kwicuma, mu kigo ntangira kumenyerana na Jolie nk’umukunzi,ariko bya nyirarureshwa,akanyitaho akanganiriza, gusa byose numvaga ntacyo bimbwiye kuko haburaga igihe gitoya ngo mve muri icyo kigo.

Ubwo Jeanete nawe yakomeje gufuha, ariko birangira abonye nta kundi yabigenza,araza arambwira ati:”Luc,ibintu byose mbivuyemo,gusa byanga byakunda dufite ahandi tuzahurira rwose baho utuje,sinzongera kugutesha umutwe kuko warangije guhitamo. Ibyo narabyumvise, gusa mwibukeko yambwiyeko azashaka inzira zose zishoboka azabicishamo kugira ngo njye nawe dukundane,ibyo nabyo nabibitse ku mutima,ariko ndamubwira nti byose ni wowe wabiteye, kuko iyo wemera ko dukundana kare,ntibiba byaragenze gutya.

Ibi byose birangiye,twahise twinjira mu gihe cyibizamini,nabikoze ntuje kuko nari nsigaranye na Jolie wenyine,kuko na Jose we yari yarasubiye iwabo ku ivuko,ubwo njye nawe ntaho twari tugihurira,n’ubwo yakundaga kumpamagara kuri phone cyane.
Ibizamini birangiye, ubwo twari muri chaumage,Diane yarampamagaye,maze arambaza ati:”Luc,nanubu ntabwo urabona icyo wakora koko kugira ngo umfashe? numvise nta kundi nabigenza,mwemerera ko ngiye gukunda Chance,ariko nkazamukunda ari uko amaze kumusubiza umwana we.

Ubwo haburaga umunsi umwe ngo dutahe,Jolie yaje kundeba,arambwira ngo tujyane gutembera,kuko bari bamaze kuduha uruhushya rwo gutembera no kugura ibintu byose bizadufasha gutaha ejo. Ubwo twaratembereye,umunsi wose turawuryoshya,ambwira ibye byose,arambwira ati:”Luc rero, njye nawe tugiye gutandukana,gusa ntabwo nifuza ko byaba ibya burundu(mwibuke ko yigaga mu wa 6 kandi bo bazasigara barimo gukora ikizamini cya leta),ndifuza ko nzaza iwanyu,ndetse nzanye na maman wanjye. Nta kindi namubwiye,uretse kuvuga nti ntakibazo rwose chouchou.
.
Uwo mugoroba wose,abakobwa benshi baje kundeba,bari kunsezeraho,nabo ntakekaga,baje kumbwira ko bankunda,ngo ariko babuze aho babihera. Iryo joro twafashe indangamanota,ngize amahirwe nsanga nagize amanota meza,kuko nari mfite 87% ku mwaka wose,ubwo abanyeshuri twese dusezeranaho mu kigo,ubundi tujya ku macumbi,kuryama ndetse no kwitegura gutaha mu gitondo. Bidatinze mu gitondo,karekare nagiye kubona,mbona ibintu byantangaje cyane ndetse bikanantungura,kuko..PART 20 LOADING.
.
LUC ARATASHYE AVUYE KU ISHURI,KANDI UMWAKA WUNDI NTAZAHAGARUKA,ESE BIZAGENDA GUTE??HAZAKURIKIRAHO IKI??WE NA ANET BAZABONANA??
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

6 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 19”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *