Duherukanye Luc akanguka akisanga ahandi, kandi aryamanye n’undi muntu mu buriri kandi amupfumbase..
BYAGENZE BITE?…Turakomeje
.
ARAKOMEZA ATI“Mpindukiye ngo ndebe umuntu umfumbase ntungurwa no gusanga ari Chance….Mana Nyagasani ibi ni ibiki koko?
Chance na Luc baziranye hehe?
Ubwo mpita mpaguruka mu buriri ati”chr, ngwino ukomeze wiryamire shahu nari ngukumbuye mbega!”
Ubwo nanjye mpita mubaza nti”ko narinzi ko navuye mu buzima bwawe kandi ibi byo bije gute?” ahita ansubiza ati”Luc,kuva wa munsi dusezeranaho,tukumvikana ko tutazongera gukundana ukundi, ntabwo nigeze ngira amahoro mu buzima ndetse nanicujije impamvu nakoze amakosa yose yatumye ntandukana nawe”
mpita mubwira nti”Chance,ibintu wowe na Diane munkoreye, ngiye kubajyana kuri police kandi barabafunga”
ahita ambwira kandi afite n’ubwoba ati”Luc,ndakwinginze girira urukundo nagukunze ntutujyane kuri police”
ndamubaza nti”ese ubundi Diane muziranye hehe?”
aransubiza ati”Luc,cya gihe nari umukozi kwa Kalisa,Diane yazaga gusura Beata,ubwo rero hari igihe yazaga agasanga ntawuhari twabaga turi kumwe akamutegereza. Ubwo rero Diane yakundaga kukubona iwanyu,akambaza uwo uriwe,(mwibuke iwabo wa Luc baturanye no kwa Kalisa) ubwo nza kumubwira ko ari wowe muhungu mwiza dufite muri cartier yacu,ubwo byageze aho aza kugukunda,ariko abura aho abihera.
Nyuma yaho nibwo njye nawe twaje gukundana, ariko tugatandukana kubera ingeso mbi zanjye”
Ndamubaza nti”ese nyuma mumaze kwimuka,wakomeje kuba kwa Kalisa?”
aransubiza ati”oya,nahise mvayo nigira iwacu mu mafranga nari narakoreye nkoramo aka business, ngira amahirwe ndunguka none ahubwo ubu njya no kurangura i Kigali”
Mpita mubwira nti”ubwo bukire bwawe se nibwo wishingikirije ukamfata ku ngufu?”
aransubiza ati”Luc, ntuzi ko twatandukanye nkigukunda?ndahiye mu izina ry’Imana ko ntigeze ngufata ku ngufu. Nuubwo twamaranye ijoro ryose ngupfumbase kandi no kwihangana byari bigoye, ariko nihanganye burinda bucya nta kintu na gito ngerageje gukora, kandi nabikoze kugira ngo basi wongere ungarurire icyizere kuko nisubiyeho”
mpita mubaza nti ese wabwiwe n’iki ko ndi inaha? Aransubiza ati”Diane yakubonye kwa muganga ahita ampamagara ambwira ko yakubonyeho, nanjye mpita nkora uko nshoboye kose ngo mpagere” Ndamubwira nti”Chance we, wakoze cyane niba ntakintu wakoze,ndagushimiye. Ikindi noneho,niba wibwira ko nshobora kongera kugukunda muri ubu buryo,ndetse n’ubundi bwose wabinyuzamo,ntibyashoboka”.mpita nambara imyenda neza,ndangije ndamubwira nti”urabeho” arambaza ati”Luc,uragiye koko?”ndamwihorera ndigendera.
Nkimara gusohoka muri iyo hotel nsize Chance aryamye,phone yanjye iba irasonnye,ndebye nsanga ni Diane,mpita mukupa n’umujinya mwinshi,arongera arampamagara 3 kose ndamukupa,ahita anyandikira sms igira iti”Luc,unyihanganire nta kundi nari kubigenza,kuko iyo ntabikora,nari kuba nshyize umwana wanjye mu kaga”
kumbe Diane n’ubwo akiri muto,ariko yarabyaye afite umwana.
Nahise njya ku icumbi,ndaryama,mu gitondo njya ku ishuri nkibisanzwe.
Mwibukeko nigeze kumva Aline avuga ko agomba Jolie kunyegukana nkaba uwe,maze nawe akamuha ibintu bye amufitiye,kuko Aline nawe yari aziko Jeanete agiye kubimufashamo kugira ngo mukunde,kandi nanone Jeanete nawe aranshaka,aziko abifashwamo na animatrice, nanone kandi animatrice nawe aranshaka.
IBINTU BIRACYARI AMAYOBERA.
.
Iyo minsi yose nakomeje kubaho ndimo ntekereza ibiri kumbaho,nubwo nari narihaye umwanya wo gutuza,ariko aho najyaga hose abakobwa bakomezaga kungendaho kuburyo nanjye nari ntangiye kwitekerezaho cyane,nkibaza nti”ese koko nteye nte?”
Nuko rimwe Aline aba ansanze aho nari nicaye ndi gusoma agatabo,arambwira ati”Luc,ndakwinginze mpa iminota itanu tuvugane”.ndamubwira nti”nta kibazo”.
Aratangira ati”nubwo nzi ko bitashoboka,nkikubona naragukunze ariko nta kindi narenzaho. Ndakwinginze tabara ubuzima bwanjye”
Ndamubaza nti”ese ntabare ubuzima bwawe gute?”.
Aransubiza ati”muri iki kigo,harimo umukobwa witwa Jolie,gusa nta muntu numwe umuzi. Haba directeur ndetse n’abandi banyeshuri,kuko nubwo byitwa ngo yiga muri iki kigo,ntabwo ari umunyeshuri,ahubwo ni…
Atarambwira icyo Jolie aricyo,tubona Jeanete araje atugezeho,maze Aline ahita aceceka,mpita menya impamvu acecetse gusa numva ndacyafite amatsiko yo kumenya ibyerekeranye na Jolie,maze Aline aravuga ati”NAHO UBUNDI Luc,ubitekerezeho urebe ukuntu wazanzanira kuri iyo mineke,kuko ndayikunda cyane kandi iwacu ntiduhinga n’ibitoki” arangije arigendera. Jeanete nawe ahita yungamo ati”iyo mineke nimuyirya mwenyine mukanyima tuzaserera” ndamubwira nti”nta kibazo niba yabonetse tuzaguha”.
Jeanete arakomeza ati”Luc, kurya,kuryama,kwiga ndetse n’ibindi byose byananiye kuko ndumva ntacyo ndicyo ntagufite”
Numva noneho atangiye kumvangira,maze ndamubwira nti”Jeane,nguhaye gasopo ya nyuma,sinzongere kukubona n’amaso yanjye imbere yanjye”.ahita ambwira ati” Luc,nanjye iyi mikino ndayihaze,ubu ngiye gukoresha ubundi buryo kandi ntuzigere wicuza” nahise numva asa n’unkanze,ndibwira nti”wasanga agiye kundogesha dore ko yanabikora” gusa nihagararaho, ndamubwira nti”ibyo wakora byose,birakureba kandi Imana nsenga ntiyatuma ugira icyo untwara”.mpita nigendera.
.
Nyamara nari nzi ko ngiye gutuza nkiyigira kugira ngo nzabone amanota meza azatuma nimuka ku kindi kigo nkisangira urukundo rwanjye Anet,ariko ahubwo nibwo ibintu byari biri gusubira i rudubi kuko bitewe n’ibitekerezo ndetse n’abakobwa bari aho,ntibyankundiraga kubona umwanya munini wo kwiga,maze ngasenga nti”Mana mfasha iki gihembwe gishire vuba,maze mve muri iki kigo mbone amahoro”.
.
Nuko animatrice aba araje,ati”Luc,urabibona ko ndi umukobwa muto,kuba ndi umuyobozi hano byo ntacyo bivuze,kuko icyo nshaka ni uko wowe unkunda”.
Ndamubwira nti”animatrice,uramutse utumye nsubira kwa directeur nkamwibutsa ko wigeze ushaka kumfata ku ngufu,bishobora kugukoraho. Ndakwinginze mvaho,birangirire ahangaha”
Nuko mbona aratekereje cyane,maze arambwira ati”Luc,kuva uyu munsi, iyi saha n’uyu munota, mvuye mu buzima bwawe, sinzongera kukugendaho,kuko nubundi mbona bitankundira, kandi nkwifurije amahirwe n’imigisha mu buzima bwawe… ikindi, uri umusore mwiza rwose kandi wujuje ibyangombwa buri mukobwa wese yagenderaho yiyitirira ko ari umukunzi wawe, ndetse buri wese yifuza gukundana nawe, n’ubwo tuba twirengagije ko turi kukugora ahubwo tukita ku nyungu z’imitima yacu ndetse tukanirengagiza ko tugushaka turi benshi kandi ugomba gutoramo umwe gusa… unyihanganire pe.”
Mbega,animatrice yarantunguye,gusa byose yarangije kubivuga amarira ari kumushoka ku maso,maze ndamubwira nti”ndagushimiye ku mwanzuro mwiza wafashe, kandi nkubabariye ibyo wagerageje kunkorera byose” ntakindi cyabaye,twahise dutandukana.
Numvise ari ibintu byiza cyane,gusa nibuka ko Aline atarangije kumbwira ibya Jolie,mpita njya kumureba. Ubwo namugezeho, ambonye ahita aza ansanga,arambwira ati”Luc,uje nari ngukeneye” Ndamubaza nti”gute?”. Aransubiza ati”ndashaka kukubwira byose,kugira ngo unkure muri aka kaga ndimo”. Ndamubwira nti”ngaho komeza umbwire ibya Jolie”. Arakomeza ati”Luc,buriya Jolie ni umuntu wo kwitondera cyane,kuko aramutse abishatse na directeur ubwe bahita bamwirukana muri iki kigo bakanamufunga…Jolie ni maneko ya leta n’ubwo yigira umunyeshuri akemera kwambara uniforme ni umusirikari ku ipeti rya sergeant”.mpita mubaza nti”nonese kuba Jolie ari maneko wowe bikubangamiyeho iki, kandi njye nabikoraho iki?”
Aline aransubiza ati”Luc,tukigera muri iki kigo,nari ntwite inda y’ameze 3 gusa numvaga imbangamiye cyane,kandi ishobora no kuzabangamira imyigire yanjye,maze mpitamo kuyikuramo. Ubwo nari ndimo kuyikuramo ndi muri dortoire naguze ibinini ndi kubinywa,kumbe Jolie yari aho hafi ari kundeba n’ibyo ndi gukora byose,ndetse ari no kumfotora. Ubwo narangije gukora ibyo nkora nzi ko nta muntu wamenye ibyabaye,nuko rero umunsi umwe nkubona bwa mbere, Jolie twari twarabaye inshuti gusa ntazi icyo agambiriye, ntangira kumubwira ukuntu mu ishuri ryacu harimo umuhungu mwiza nabonye ngahira mukunda,ariwe wowe, ubwo rero nyuma yaje kundeba, arambwira ngo yakumenye kandi yagukunze kandi ko ngomba kubimufashamo kugira ngo akugereho,ahita anyereka amafoto yose yamfotoye ndi gukuramo inda,ambwira ko nintabimufashamo,azayamanika mu kigo cyose,kandi akanjyana no kuri police” Aline arakomeza ati”Luc,nanjye ubwanjye nkikubona naragukunze,gusa Jolie akimara kumpa ayo mahitamo,urwo nagukundaga rwahise rugenda,ahubw ntangira gushaka uburyo wowe wamukunda,kugira ngo ampe ayo mafoto. Ariko………………………….PART 18 LOADING.
.
.
Ehhhhhheeeeeee,ariko iki se???????
ESE ALINE YIFUZA KO LUC YABIMUFASHAMO ATE??
AHUBWO SE KOKO ANIMATRICE AVUYE KU IZIMA BYA NYABYO,CYANGWA ARAPANGA INDI MITWE??
.
.
Birakomeye pe!
Oooooh my God ndumva luv akomerewe Mana mutabare kuko biragoye pe komeza dear turagukunda cyn