AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 16

Duherukanye Luc hari umupfutse ibiganza ku maso maze aramwongorera…iki?
Twagiye.
.
ARAKOMEZA ATI”maze aranyongorera ati” Luc, noneho byose birarangiye” ahita andekura.

Claude yahise ahaguruka arambwira ati”mwana,reka njye gufata utu notes,ubwo turasubira” nsigarana na Jeanette

JEANETE:Luc, iki gihe nari naracyifuje narakibuze. Ubu nzaguha icyo ushaka cyose, nzaguha care bikurenge nkwiteho uko bishoboka kandi ntacyo uzamburana na kimwe ngifite n’iyo naba ntagifite nzakora ibishoboka byose nkibone…

Yakomeje kumbwira byinshi bitamfashije, ahubwo nkumva ari kunkina kumubyimba wo kubura Anet wanjye ndamubaza,
NJYE:ese koko Jeane,urankunda?
JEANETE:ndagukunda n’umutima wanjye wose.
NJYE:ese uwo ukunda wamwifuriza amahoro?
JEANETE:ahubwo nicyo cya mbere namwifuriza, ubundi ibindi bikaza nyuma.
NJYE:rero mpa amahoro,umvire mu buzima. Nguhaye uburenganzira uzankunde kugeza igihe ushakiye, ariko singushaka iruhande rwanjye.

Ehhh, namubwiye gutyo mbona ararize,mpita mpaguruka ndigendera. Ubwo ndimo ngenda mpura na Anitha mushiki wa Claude, arambaza ati”ese Luc, ko muri iyi minsi utishimye byagenze gute?” ndamusubiza nti”ni ibibazo by’isi sha wowe ujye ubyihorera”.
arambwira ati”ibyo nukubyihanganira, ubuzima niko bugomba kugenda. Ahubwo hari umuntu wakuntumyeho gusa sinzi niba ari wowe kuko yavuze ngo aka gapapuro ngahe uwitwa Kwizera Jean Luc”.
Nahise numva ari njyewe,ndamubaza nti”ninde wakaguhaye?”.arambwira ati”ni umuganga wumukobwa(AMBWIRA UKO ATEYE NUMVA NI DIANE)…
.
Anitha mpita mubaza nti”mwahuriye he se?”
aransubiza ati”iki gitondo nari nagiye kwa muganga kwivuza umutwe,noneho kuko nari nambaye uniforme, arambaza ngo mbese ntabwo naba nzi umuntu witwa gutyo. Rero kuko wambwiye amazina yawe,nahise numva ari woe”
ahita ajya mu ishuri rye amaze kumpa ako gapapuro.
Nasanze kanditseho kati”bite Luc,koko ko naguhaye numero yanjye hakaba hashize ibyumweru 3 utarampamagaye ntabwo wigeze unyishimira?”
ndebye hasi nsanga yongeye kuzandikaho,ati”reka nongere kuzandika wenda wasanga warazitaye, gusa nuzibona uhite umpamagara kuko hari akantu kawe wasize hano nshaka kuguha”.
Nahise nibaza ako kantu akariko, ariko karanyobera,ndibwira nti”ningera ku icumbi ndamuhamagara mubaze wasanga ari ak’agaciro”

Ntibyatinze,ku mugoroba ngera aho ndara nuko mpita muhamagara, ndamwibwira,nkimara kuvuga ko arinjye numva Diane arishimye,cyane ati”Luc, nukuri nari nkumbuye kumva ijwi ryawe pe”

Mpita mubaza nti”ese akantu nasize aho ni agaki?” aransubiza ati”kuri phone ntabwo byakunda kubikubwira,ahubwo uzashake umwanya maze duhure”
ndamubaza nti”ahubwo se wowe uzawubona ryari?”..kuko numvaga byanga byakunda ako kantu gakaze cyane.
Arambwira ati”ku wa 6, kuko ndi umu stageri ntabwo nkora”.ndamubwira nti”saa saba zamanwa nzagusange hehe?”..arambwira ati”uzansange muri gare maze nkaguhe”.
.
Ntibyatinze,ku wa gatandatu haragera,mu gitondo njya mukigo,nyuma ya saa sita ndagaruka,nditegura nambara nk’umuntu ugiye gutembera. Kuko gare yari hafi,saa saba nari nagezeyo,ariko mpamagaye numero ya Diane yanga gucamo, nicara aho nkomeza kuyihamagara iranga,nka saa kumi ngiye kwitahira,numva iciyemo,ahita ayitaba,maze arambwira ati”unyihanganire kuko ku ivuriro bampamagaye bitunguranye hari raporo nari ndi kuzuza ariko ntegereza gato ndaje”

Narategereje hashize iminota mike mbona araje ,aransuhuza,maze arambaza ati”nakubangamiye se?” ndamusubiza nti”oya,ubundi se ko ari inyungu zanjye”.arambwira ati”reka twinjire muri iriya bar tunywe aga fanta maze nguhe akantu kawe”.
Ubwo twarinjiye,bambaza icyo mfata,nsaba aka Jus,barakampa,nawe yaka fanta.ubwo twaraganiriye byinshi,gusa ibitekerezo byanjye byo bikanyerekeza kuri Anet,maze numva Diane arambajije ati”Luc,ko ufite agahinda wabaye iki?”. mpita nshigukira hejuru,ndavuga nti”ntacyo pe”
ako kanya phone yanjye iba irasonye,mbwira Diane nti”reka njye hanze kwitaba ndaje”
ngeze hanze nditaba,maze kwitaba,ndebye hirya yanjye mbona animatrice gusa we ntiyambona ndongera ngaruka aho Diane ari ndakomeza ninywera jus.
.
Ubwo uko nanywaga,niko yanyitegerezaga cyane,ariko ntihagire icyo avuga. Hashize akanya,numva ntangiye kuzungererwa,nkabona ibintu byose biri kuzenguruka, maze Diane atangira kumwenyura, ngize ngo mpaguruke biranga,ahubwo mpita nikubita hasi,maze numva umuntu inyuma yanjye aravuze ati”biciyemo kabisa”.
Ubwo sinamenye uwo ari we,kuko nongera kugarura ubwenge nisanze ndyamye ahantu mu cyumba cyiza giteguye kuri matelas yewe ntigeze ndyamaho mu buzima bwanjye, numva ndyamanye n’umuntu kandi amfumbase,mpindukiye ngo ndebe uwo muntu kandi wumukobwa umfumbase,ntungurwa no gusanga ari……….PART 17 LOADING.
.
.
IBI NI IBIKI DIANE AKOREYE LUC NYUMA YO KUMUBESHYA KO AGIYE KUMUHA AKANTU KE YASIZE KU IVURIRO??
AHUBWO SE UYU MUNTU LUC ASANZE ARYAMANYE NAWE WE NINDE??
.
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *