AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 15

Duherukanye ubwo Luc yari mu nzozi mbi cyane,akumva ku muryango barakomanze,yajya gufungura,agatungurwa..
Yabonye iki?
.
.
LUC ARAKOMEZA ATI”ubwo njya gufungura umuryango,nkimara gufungura, ntungurwa no gusanga ari afande papa Anet,ari kumwe na Anet ndetse bari kumwe n’undi musore usa neza neza na wawundi nari ndi kurota yasohokanye Anet.

PAPA ANET:ese sha, ko ibyanyu byanyobeye koko ubu ndabigenza gute?
NJYE(Luc):nyamara afande,nukuri nta kintu nigeze nkora pe,kandi n’Imana irabibona.(nabivugishijwe n’ubwoba)

Ubwo narebye Anet mbona we ari kurira, afande nawe yifashe ku itama ndetse na wa mugabo bari kumwe nawe yumiwe.

Ako kanya Anet ahita ansanga aramfata maze abwira papa we ati”Luc nitutajyana nanjye ntahantu njya. Kandi simva hano”

Ubwo papa Anet yahise atangira kutubwira ati”rero bana banjye, mureke mbabwire. Gukundana nibyiza kandi nizereko mukundana by’ukuri”
maze abwira Anet ati”Ane, waretse ukimuka kino gihembwe ko tuzareba niba na Luc tuzamubonera umwanya aho ugiye kwiga maze akazahagusanga?”

Anet aratekereza….arangije abaza papa we ati”ntabwo uri kumbeshya?”
afande aramusubiza ati”ntubizi se ko nta kintu nakwima ngifite mwana wa?, nzakora ibishoboka byose maze azagusangeyo”

Ubwo njye narindi aho ndi kwibaza kuri uwo mgabo uraho n’inzozi namuroseho, nkibaza n’aho byahurira, ako kanya afande aravuga ati”Anet,ba ujyanye na Mubyara wawe Rukundo, njye nsigarane na Luc mvugane nawe turaza kubashyikira”

Yaweeee,kumbe wa mugabo ni mubyara wa Anet. Ubwo baragiye,nsigarana na Afande asigara ari kumbwira ati”umva Luc, amakuru yawe na Anet angeraho buri munsi ndetse n’uburyo mwitwara ku ishuri byose ndabimenya. Ubwo rero ndagira ngo nkubwire, njye naragushimye kuburyo ushobora no kuzambera umukwe, nuramuka witwaye neza.
iki gihembwe ugiye kwiga hano, igitaha kizagera naragushakiye umwanya hariya Anet agiye kwiga, kuko sinshaka ko umwana wanjye ahangayika. Urabyemera?”

Ndamusubiza nti”ndabyemera afande,kandi gahunda zose nzazubahiriza nk’uko bisanzwe”
Arambwira ati”niba ubyemeye rero tugende ujye guherekeza Anet ndetse unamusezereho”

Ubwo njye na afande twaragiye,nanjye noneho nkumva ndi kuguruka nta mababa.
Muby’ukuri Anet naramukundaga kuburyo nanjye nabonaga ukuntu ngiye kumusezeraho,nkagira agahinda.
.
Ubwo twarabashyikiye, bagiye kugera ku modoka bajemo maze Anet abonye ndi inyuma ye ahita aza amfata akaboko arambwira ati”chr,nizereko uzaza kandi numpemukira ibyo birakureba,gusa njye nzagutegereza”

Byose byararangiye,dusezeranaho,bajya mu modoka,irahaguruka nanjye nsigara nyihanze amaso Anet agenda ampepera n’ikiganza,kugeza imodoka irenze.
Mbega kubona Anet agenda ubutazagaruka byaranshenguye,agahinda karanyica. Ubwo nahise nsubira inyuma,ndaryama ariko noneho gusinzira biranga,ntekereza ibihe byose nanyuranyemo na Anet.
Ubwo uwo munsi wose nirirwanye intimba ku mutima,kurya birananira,kwiga nabyo biranga, umbonye wese akavuga ati”yooo! Ese ni kuriya urukundo ruryana?”kubera ko yabonaga uko meze nyuma y’uko Anet ansize njyenyine.

Ubwo hashize nk’icyumweru, byose natangiye kubyikuramo ndavuga nti”reka nige,nzajye ku kindi kigo mfite amanota meza”
.
Ubwo nakomeje kwiga nshyizeho umwete kuko n’ubwo igihembwe cya mbere nagitsinze,ntabwo byari bishimishije. Abanyeshuri bose mu kigo batangiye kujya batangarira uburyo mbayeho muri iyo minsi kuko nta muntu numwe navugishaga uretse Claude wari inshuti yanjye magara,ubwo akajya angira inama,akanantera udu stories.

Umunsi umwe ndimo kuganira na we,
CLAUDE:ese Luc,waretse nkagusaba akantu kamwe byibura nkinshuti yanjye?

LUC:sha,icyo unsaba cyose ngifite ndakiguha,kandi nushake unsabe byinshi.
CLAUDE:ndakwinginze mbabarira umpe ku miti wisiga ituma abakobwa bagukunda. Uziko kuva nagera muri iki kigo ntamukobwa numwe wari wamvugisha, kandi n’uwo njye ngerageje kuvugisha ahita antera indobo koko?

LUC:ariko sha warasaze? Abantu se bajya bitera imiti kugira ngo babakunde?

CLAUDE: ntabwo ubizi se? Ahubwo reka kunyigiraho nyoni nyinshi, wowe ndangira cyangwa umpe ku wo wisiga.

LUC:kuva nabaho sindisiga ibyo bintu uri kuvuga, kandi sinzi niba binabaho. Ahubwoo…
Ntarakomeza kumubwira ibyo nashakaga kumubwira,numva umuntu ampfutse ibiganza mu maso,mukozeho numva ni umukobwa,aranyongorera ati…………PART 16 LOADING.
.
.
UYU MUKOBWA UPFUTSE LUC HO IBIGANZA KU MASO YABA ARINDE??
KUKI ABIKOZE SE KANDI AMWONGOREYE IBIKI?
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 15”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *