Duherukanye Anet abwira Luc ko hari amakuru amaze kumenya atari meza. Ni bwoko ki ayo makuru? TUTAKOMEJE.
.
ANET:hari amakuru namaze kumenya atari meza kandi ni wowe uri gutuma ngira aka gahinda kose.
Luc yahise yumva ko byanga byakunda Animatrice yarangije kubwira Anet ibya Jose,ahita atangira kwisobanura…
LUC:nukuri mbabarira ntabwo njya nifuza kukubabaza, ahubwo…atararangiza,
ANET:chr,ntabwo uzanyibagirwa?
LUC:nabigusezeranije kera ko ntashobora kukwibagirwa,ese ko uri kuvuga nk’umuntu ugiye kugenda,bite?
ANET:burya nakubeshyaga ntabwo mvuye kuryama, ahubwo mvuye gupakira ibintu byanjye mu bikapu, kuko ejo mu gitondo papa azaza kunyimura, akanjyana ku kigo kiri hafi y’aho agiye kwimukira ku mpamvu z’akazi.
.
LUC ARAKOMEZA ATI”kuva nakundana na Anet,uwo niwo munsi wa mbere nagize agahinda, ndetse kwihangana na byo byageze aho birananira nuko ndaturika ndarira kandi ndi umuntu wumugabo, nibaza niba noneho ubuzima bwo kubaho ntamubona nzabushobora, gusa nkanibaza uko we amerewe, nkumva ko byanga byakunda akomerewe cyane”.
.
Anet akimara kubwira Luc ko agiye kuva muri icyo kigo,ntibigeze batandukana uwo mugoroba wose kugeza amasaha ageze kugira ngo abanyeshuri bajye kuryama, ndetsse no kurya ntibigeze bajyayo.
Anet yanze kurekura Luc, maze aramubwira ati”ntabwo nzatuma unyibagirwa, gusa ariko nubona ibyanjye nawe birangiye uzabimenyeshe, kandi ntuzibagirwe uburyo twamenyanye”.
Uko abivuga, amarira agatemba…..
.
Twiyizire kuri Thomas, we yabaye nk’umusazi nyuma yo kumenya amazina ya Muhoza, ahita agaruka yihuta cyane, agera mu rugo, ahita aryama kuko bwari bwije, gusa avuga ati”ejo saayine, ngomba kuba mpageze nkamureba kandi nkanamuganiriza nkanamubwira n’amarangamutima yanjye. Ndetse nkanamubwira ko maman we adushyigikiye kandi ko nzamukorera ibishoboka byose ngo mushimishe”.
.
Anet na Luc bo byabayobeye, agahinda ni kenshi cyane kuko bagiye gutandukana kandi habura amasaha macye cyane.
ANET:uri umuhungu mwiza kandi abakobwa bose barakwifuza, niba rero unkunda byukuri, niba rero naragize ayo mahirwe nkaba arinjye mukobwa wagutsindiye, niwibeshya ukanyanga ukampemukira uzamenye ko Imana yonyine ariyo izakwihera igihano.
Ahita amurekura, ariruka cyane agana kuri dortoire,gusa ubonako koko nta byishimo,ndetse amarira ari menshi ku mpande zombi.
Luc nawe yabuze uko abigenza, yumva yataye ubwenge. Agiye kumva yumva umuzamu aramubwiye ati”niko sha,vko wicaye hasi wabaye iki? urwaye igicuri?”
kubera agahinda yari yicaye hasi arimo kwivuruguta mu cyondo atanabizi.
Ahita ahaguruka arasohoka. Akigera mu gipangu akubitana na Jose,
JOSE:Luc?
LUC(numujinya mwinshi):Luc amaze gupfa, ntuzongere kumushaka na rimwe.
Jose atangiye kumubwira amagambo menshi,
LUC:Jose,ndakwanga,ndakwanga,ndakwanga.
Jose abonye bikomeye,ahitamo kwigendera.
.
ATI”mu by’ukuri ntabwo namubwiye ngo ndamwanga kubera ko mwanga, ahubwo ni agahinda nari mfite ku mutima, katumaga numva nta muntu twavugana. Iryo joro nahise ndyama, icyakora sinamenye uko bwakeye gusa nanze kwirirwa njya ku ishuri kuko sinifuzaga kubona Anet ansezeraho agenda”.
.
Kwa Kalisa muri icyo gitondo,Chance aracyahari,gusa ameze nk’uri gusezera,arimo abwira mama Beata ati”nukuri mumbabarire kubyo nabakoreye, kandi nzajya nza kubasura buri gihe uko mbonye umwanya kuko ubu mfite akaduka k’imyenda nsigaye ncuruza bityo ntabwo nkiri umushomeri cyane”
Kalisa aturuka hirya ati”warakoze sha kuba wangaruriye amafranga yanjye, gusa nujya ushaka ubufasha uzajye uza umbwire, ninsanga mbishoboye ngufashe”
Chance ati”reka mbe ngiye, gusa Beata we aramperekeza kandi arangeza kure, ubwo rero ndi kumusabira uruhushya”
Ubwo arasezera,arasohoka,Beata aramuherekeza.
Uko bajyenda bakajyenda baganira
BEATA:sha noneho uzi ukuntu wabaye ikizungerezi ubanza Luc yongeye kukubonaho noneho yagusamira hejuru.
Uko baganira,Kalisa na madamu we basigara nabo babavuganira bati”bariya bana ko nakurikiye ibiganiro byiganjemo umusore witwa Luc,uwo Luc ni uwahe?”
Umugore ati”Luc ni umwana wumuhungu wo hirya hariya kwa Gasana waciye ibintu,abakobwa birirwa bamwirukaho da”…
.
CHANCE:Bea,ubu ngubu Luc mufitiye imigambi mishya.
.
ATI”abandi banyeshuri bagiye ku ishuri,nasigaye ndyamye gusa ndanafunga ngo wenda Jose ataza kundogoya akantesha umutwe.
Ako kanya,intekerezo zarantwaye,maze mpita nsinzira,mpita njya mu nzozi,inzozi zari mbi cyane kuko narose ngo ubwo nari natembereye,nkubitana na Anet yasohokanye nundi mugabo bari kwinezeza bishimye”.
.
Thomas nawe yahise aza yihuta ku ishuri,mukuhagera yinjira mu kigo,ahita akubitana na animatrice,aramwibwira,maze amubwira ko aje gushaka umwana wumukobwa witwa Muhoza Anet,animatrice aramubwira ko hashize akanya papa we amaze kumuvana mu kigo amujyanye ahandi ku kindi kigo.
Kumbe koko Thomas yakunze Anet umwe dusanzwe tuzi…ese yamumenye ate,bamenyanye bate?(TURABIMENYA).
.
Uko Thomas ari ku kigo,Anet,papa we,ndetse n’undi musore bari munzira berekeza ku icumbi ry’aho ba Luc baba,uko berekezayo, Luc we aracyari mu nzozi,abona umugabo wasohokanye na Anet,niko kwitsimba ku ruhande,Anet ntiyamubona,gusa agahinda kakamurya akibwira ati”narinziko Anet ari njye akunda njyenyine,kandi ko atanca inyuma,none dore ibyo ari kunkorera(MU NZOZI).Iyo menya simuhe urukundo rwanjye,basi nkikundira Aline cyangwa Animatrice cyane ko Jeanette we yari yamaze kunca amazi.
Yagize agahinda,yicara muri jardin iri hafi aho(MWIBUKE ARI KUBIROTA),ararira bigaragara ko ahuye na echec mu buzima.
Yumvise abirambiwe,ubuzima yumva ntacyo bukimumariye,yumva ashaka guhita yiroha mu mazi akiyahura,yumva kurugi barakomanze,ashigukira hejuru,ajya gufungura,atungurwa no gusanga……………PART 15 LOADIND.
.
.
ATUNGURWA NO GUSANGA IKI SE KANDI??
AHUBWO SE KOKO ANET NA LUC BIRABAYE BARATANDUKANYE???
NYUMA YO GUTANDUKANA SE AHUBWO BIRAGENDA GUTE??
.
Luc niyihangane inzozi zamubeshyaga!
Yewe nizere ko bazongera bagahura p komeza twumve uko bizagenda hagati yabombi p