AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 13

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

Dutangiranye na Thomas akiva ku ishuri ahita atega moto byihuse ajya mu rugo, ahasanga mama we ati”ariko mama, ubundi uriya mukobwa nakunze uzi amazina y?”

mama aramusubiza ati”yewe nzi rimwe gusa rya MUHOZA, ntarindi nzi kuko nibagiwe kubaza mama we”
Thomas ahita asohoka n’umujinya mwinshi, afata imodoka ye ubundi aragenda…

(twumvise afande papa Anet avuga ko iyo atifungisha aba afite umwana we wimfura. Nanone mama Muhoza wo mu cyaro, avuga ko umwana we wumukobwa witwa Muhoza yagiye kwa murumuna we. Ikindi muhoza tuzi wiga ku kigo Thomas yari yagiyemo ni Anet. Ese uyu Muhoza Thomas yakunze yaba ari Anet?) nibyo ndi kwibaza…
.
Kwa muganga, uko Luc aganira na Diane, Ange aba arinjiye arabasuhuza maze Diane muganga ahita yisohokera.

ANGE:Luc reka nkubwize ukuri,njye ntabwo ngukunda, kandi ntanicyo ngushakaho, ariko Jeanete na Animatrice, buri wese aragushaka. Kandi ubwabo nubwo bafatanije,nta numwe wifuza ko undi yamugutwara.

LUC:nonese nukubera iki uri kubimbwira ibi byose?

ANGE:Jeanete ni inshuti yanjye kandi nta na kimwe ajya ampisha, ubwo rero byose yarabimbwiye kandi yicuza n’impamvu yanze ko mukundana mbere… Ahita amuhereza agapapuro ati”animatrice arambwiye ngo nkaguhe kandi ngo urware ubukira” ahita agenda.
.
Thomas ku muvuduko mwinshi, ahita agera mu cyaro kwa maman Muhoza, gusa asohoka mu modoka yiyoroheje umujinya washize aramusuhuza, amuha agatebe aricara, maze atangira kuganira n’uwo yifuza ko azamubera nyirabukwe.

THOMAS:nari mbakumbuye cyane, niyo mpamvu mpisemo kuza kubasura.

MAMA MUHOZA:nibyiza cyane kandi nanjye mba nkeneye abashyitsi ngo bamare irungu.

THOMAS:harya ubundi uretse kuba nzi izina rye ngo ni Muhoza, uzi ko nta rindi rye nzi? nagiye no kumusura ku ishuri, ariko bitewe no kutamenya amazina ye yose sinamubona.

MAMAN MUHOZA:amazina ye yose ni MUHOZA Anet…?
.
Ku ivuriro Ange akimara kwigendera, Luc yahise afungura ka gapapuro bamuhaye, asanga handitseho amagambo agira ati”amakuru? nizere ko uri koroherwa. Gusa uko byagenda kose, amahitamo naguhaye ugomba kumpa igisubizo, bitaba ibyo bishobora no kukuviramo kwirukanwa”

Luc umutwe waramuriye,aribwira ati”ibi ntabyo. Reka mve hano, maze njye kurwana uru rugamba”

Ubwo yahise abyuka, ako kanya Diane aba aragarutse,abibonye aramubaza ati”Luc ko ubyutse ugiye he?”.
Luc ati”muga, ntabwo ndwaye”
Atangira kumusobanurira byose uko bimeze, n’icyatumye aza aho ku bitaro.
.
Papa Anet aho ari ku kazi, ibitekerezo byamutwaye,noneho ubwonko butangira kumuhereza byose, bisa nk’aho arimo kwibuka neza ibintu yiboneye n’amaso ye ubwo yari ari mu butumwa bwibanga muri hotel iri hafi y’aho batuye mumugi. Yaje mu modoka, abona directeur wa Anet ndetse na mama Anet bari kurya ubuzima, gusa ntiyabiyereka kandi akomeza kubacungisha ijisho, kugeza bwije ari nako ari mu kazi ke ko gucunga abanyamahanga bari bari aho ngo arebe ibyo binjiranye, ku mugoroba bwije abona mama Anet na directeur binjiye mu cyumba cya hotel nk’umugore n’umugabo, ndetse baranaharara, na we arahaguma kugeza bukeye, mama Anet na directer mu gusohoka, bakubitana na papa Anet barikanga…
Papa Anet aho yicaye ku kazi akivugisha ati”sinzi impamvu akomeza kuvuga ko atariwe wabishakaga”….
.
Kwa Kalisa, Chance yakomeje kuhaguma iyo minsi,atemberana n’inshuti ze bamenyanye ubwo yahakoraga, ndetse we na Beata bagatemberana hose.
.
Kwa muganga, Luc amaze gusobanurira Diane byose, Diane agira agahinda amarira amushoka ku maso ati”koko se uragiye?”
Luc ati”ndagiye rwose”
Diane ati”nta kibazo ariko reka nguhe numero yanjye basi ujye umpamagara unsuhuze”

Amaze kuzimuha, Luc aramubwira ati”kandi ndagushimiye uburyo wanyitayeho”
aramusezera.

Luc ntabwo yahise ajya ku ishuri, ahubwo yabanje kunyura aho acumbika kugira ngo abanze aruhuke ho gatoya, apange n’uburyo agiye kwitwara ku ishuri.

Amazeyo amasaha atatu,yitegura kujya ku ishuri, yumva ku rugi barakomanze agira ngo ni Jose ati”uwo se kandi anshakaho iki uretse kuntesha umutwe gusa”

Ahengereje asanga ni Anet,ahita ajya kumufungurira.
ANET:ese chr byagenze gute?
LUC:kwa muganga bansezereye mpita nyura hano kugira ngo mfate udukoresho tw’ishuri.
ANET:ese wakize neza chou?
LUC:ubu ndi mutaraga.
.
ATI”ubwo twahise tujya ku ishuri,gusa munzira nkagenda mvuga nti mu gihe gito ngomba kuba mfite amahoro kandi nta mukobwa numwe ukingendaho”
.
Bakigera ku ishuri bakomezanya amasomo n’abandi, animatrice mu biro bye ahita yakira amakuru ko Luc yageze mu kigo, ahita aza kumureba byihuse, amujyana mu biro bye ati”urava hano umaze kumpa umwanzuro wanyuma”
LUC:mu byo wansabye byose nt na kimwe nahisemo. Ahita anamubeshya ati”kandi ubu namaze gutanga raporo kwa directeur ko washatse kumfata ku ngufu, ndetse yantumye n’abatangabuhamya ndabamujyanira, barabyemeza”…Animatrice yikangamo..
.
Chance na Beata barimo gutembera, bahura n’abagore babiri barimo kuganira…
UWA 1:ubu noneho ni ngombwa ko turinda abana bacu biga mu bigo bya internat, ngo kuko hari abantu bari kuza bipfutse amaso bakabashimuta,bakajya kubagurisha mu mahanga.
UWA 2:tekereza Jeanete wanjye bamushimuse.
.
Animatrice we bamaze kumutera ubwoba, ata umutwe ,Luc aribwira ati”ndabona ibi byakunda wenda mubo nahanganaga nabo uyu yaba avuye mu mubare”

ANIMATRICE:subira mu ishuri ryawe ndaza kuguhamagara nimugoroba turebe icyo twakora.
.
LUC ATI”uwo munsi amasomo arangiye,Anet yaje kundeba niba merewe neza ndetse asanga nta kibazo mfite,maze ambwira ko agiye kuryama bityo ko tuza kongera kubonana abyutse uwo mugoroba nyine..
.
Anet amaze kugenda, Luc ahita ashaka ahantu hatuje yicara, ahamaze iminota Jolie ahita ahamusanga yicara iruhande rwe,
JOLIE:Luc,biragora kubaho uri umukobwa cg umuhungu mwiza, kuko buri wese ukubonye arakwifuza. Nicuza impamvu nabaye njye nubwo nta ruhare nabigizemo, kuko iyo mba ntasa gutya mba mporana amahoro mu mutima. Gusa ariko kandi nk’uko ayo mahoro nayabuze, nanjye hari uwo nabonye nayabuza nuko bikomeye cyane.

LUC:kuki umbwira ibyo byose?
JOLIE:uzarebe uburyo ubayeho, witekerezeho.
Ahita yigendera.
.
Ntibyatinze, kuri uwo mugoroba, Anet akibyuka,ahita ajya kurebe Luc,gusa bikagaragara ko adatuje kandi atishimye, barimo kuganira Luc ati”chr,ko utishimye wabaye iki?hari icyakubayeho?”
Anet aramusubiza n’agahinda kenshi ati”Luc,hari amakuru atari meza namenye,kandi ni wowe…………….PART 14 LOADING.
.
.
AYO MAKURU ANET YAMENYE NI AYAHE??
ANIMATRICE YABA AMAZE KUBIVUGA BYOSE SE??

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

4 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 13”

  1. Ndabona bitoroshye p kugirango ubashe kurwanira urukundo rwawe ntibyoroshye nagato gusa tugomba kugerageza cyane Wenda rimwe tuzabigeraho komez turahari p

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *