Perezida Sassou N’guesso yavuze ku by’ubutaka bivugwa ko Congo yagurishije u Rwanda

Perezida Denis Sassou N’guesso wa Congo-Brazzaville yahakanye ibimaze igihe bivugwa ko igihugu cye cyaba cyaragurishije u Rwanda ubutaka, agaragaza ko ibivugwa ari ibinyoma bishingiye kuri Politiki.

Abanye-Congo by’umwihariko abashyigikiye uruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi bamaze igihe botsa Leta ya kiriya gihugu igitutu, bayishinja kugurisha u Rwanda ubutaka.

Inkuru zerekeye ubu butaka kandi zanasamiwe hejuru n’abanya-Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaze igihe bashinja u Rwanda gusahura umutungo kamere w’Igihugu cyabo.

Ubutaka bwazamuye umwiryane muri Congo-Brazzaville Leta y’iki gihugu yabutije iy’u Rwanda muri Mata 2022, ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yasuraga iki gihugu. Ni uruzinduko rwasize ibihugu byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye.

Mu masezerano yasinywe hagati ya Leta ya Congo na Sosiyete Macefiled Ventures Limited inamo Abanyarwanda, harimo gufatanya guhinga igihingwa cy’ikibonobono kugira ngo hazakorwemo amavuta akoreshwa mu binyabiziga.

Muri ayo masezerano Leta ya Congo yiyemeje gutiza sosiyete MVL-Congo ubutaka bungana na hegitari 150,000 bwo guhingaho icyo gihingwa.

Kugeza ubu hamaze kuboneka ubutaka bungana na hegitari 121.000, buherereye mu duce dutandukanye turimo Pool, Bouenza na Niari.

Gusa hashingiwe ku miterere y’ubuhinzi bw’ikibonobono, ubu butaka bushobora gukoreshwa mu ihingwa ry’ibindi bihingwa byerera igihe gito, mu gihe hategerejwe kwongera guhingaho ikibonono.

Hari kandi ubundi butaka bungana na hegitari 11500, nabwo bwatijwe sosiyete ELEVECO, ifite ubuzima gatozi bwa Congo, ikorera muri MVL, kugira ngo nabwo bukorerweho imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.

Perezida Sassou N’guesso mu kiganiro yahaye Jeune Afrique, yavuze ko ibivugwa ko u Rwanda rwagurishijwe buriya butaka ari ibinyoma bya Politiki.

Ati: “Muri iki kibazo harimo ingano yo hejuru y’ibinyoma bya politike. Mu gihe kigera ku myaka 15 ishize Abanya-Afurika y’Epfo, abirabura n’abazungu babyaje umusaruro ubutaka buri mu gace ka Bouenza bahingamo ibigori, icyo nzi ni uko batigeze batwara ubutaka bwa Congo muri Afurika y’Epfo”

Yakomeje agira ati: “Vuba aha ibigo by’Abanya- Côte d’ivoire n’Abanya- Sénégal byapiganiye isoko ryo gucukura amabuye y’agaciro muri kilometero nke uvuye i Brazzaville, abo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, abo muri Arabie Saudite, abo muri Qatar nabo bari kubisaba.”

Ku bwa Perezida Dénis Sassou N’guesso, “buri gihe hazahoraho ubutaka buri gukodeshwa mu gihe runaka hagamijwe ikintu runaka. Abakozi bakoreshwa ni ab’imbere mu gihugu, ibintu bibinjiriza amafaranga.”

Yakomeje avuga ko imikoranire nk’iyi ari na yo Congo yagiranye n’u Rwanda, ariko iza kwitwa ukundi kubera imigambi y’abanga u Rwanda.

Ati: “Imikoranire nk’iyi niyo twagiranye n’u Rwanda: Ibi ni ibigo byo mu Rwanda ariko bigengwa n’amategeko ya Congo. Nta kintu gihari cyo kubagurisha ubutaka, nta na kilometerokare imwe y’ubutaka bwa Congo izatangwa. Ibi bibazo byose ahubwo ukubera urwango rufitwe ku Rwanda, rudafite impamvu iyo ariyo yose yo kubaho.”

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *