AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 11

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

:
Duherukanye Luc abona animatrice na Anet ku muryango ubwo yari kumwe na Jose.
Yarafashwe?
.
Dutangirire aho twagarukiye Luc abona animatrice na Anet ku muryango, Jose ababonye ahita asubira inyuma vubavuba, ahita yinjira mu kindi cyumba cyari aho ahita agifunga, maze Anet arinjira, ahobera Luc ati”chr, nari ngukumbuye nukuri, ese ko utaje ku ishuri byagenze ute?”
kubw’amahirwe, Anet ntabwo yigeze abona Jose… Ese animatrice we ntabwo yamubonye?

LUC:narwaye…..(ahita yifatishwa ya ndobo) ahubwo nari ngiye kuvoma amazi ngo nze nkarabe ubundi njye kwa muganga.

Ubwo animatrice we yari ahagaze aho hanze ari kumva ibyo bavugana byose, maze Anet yegera Luc akajya amukorakora mu gituza, animatrice yabibona bikamurya maze arababwira ati”directer yari antegetse kuzana Anet hano ngo mubonane, ubwo rero mube muri kumwe hano njye nsubiye mu kigo”

Kumbe directeur na we urukundo rw’abana ararushyigikiye,ubanza afande yarabimubwiye…
Animatrice amaze kugenda,Luc afata Anet akaboko, amwinjiza mu cyumba araramo, bicara ku buriri,gusa afite ubwoba bw’uko ashobora kuvumbura ko Jose ari muri iyo nzu.
.
Mu kureba kuruhande,Luc abona Jose arimo kunyonyomba asohoka buhoro buhoro,kubw’amahirwe asohoka Anet atamubonye, maze akubitaho urugi, Luc arijijsha arikanga,ati”icyo se ni iki?”ndetse aranahaguruka agera ku muryango aragaruka, gusa byose byari ukuyobya uburari…
.
LUC ARAKOMEZE ATUBWIRA ATI”nagumanye na Anet ahongaho, turishimana turakina, iby’abari mu rukundo namwe murabizi,uko nkomeza kumwitegereza, nkakomeza kubona ubwiza bwe”…
.
Beata na Chance barimo kuganira, nta wundi bari kuvigaho uretse Luc, bisa nk’aho baziranye cyane,
BEATA:ariko rero uretse no kubeshya, muri iyi cartier y’iwacu yose, nta wundi muhungu wo mu kigero cyacu warusha Luc ubwiza.

Kumbe kwa Luc baturanye no kwa Kalisa.
CHANCE:nibyo rwose n’ubwo yari yaracikishije amashuri ye akayakomeza ari mukuru gusa njye naramukundaga kandi ndacyamukunda. Yego naramuhemukiye,bariko nawe ntabwo ajya ashaka kunyumva kabisa.
BEATA:sha wagira ngo wowe ufite ibyo wamuhaye, uzi ko nakoze ibishoboka byose ngo ankunde ariko bikanga? Ariko shahu mama wa Luc arankunda, uzi ko n’iyo duhuye aba anyishimiye? Gusa ntacyo bimaze nubundi se ko ntacyo yakora se ngo atume Luc ankunda!!

Uko baganira, madamu Kalisa ari nawe mama Beata arabarogoya ku muryango ati”ese nk’ubwo igihe muba mwavugiye umuhungu w’abandi koko, ubwo aho ari yamira n’utuzi? Muve mu mateshwa muze murye dore nahishije, naho abahungu muzashake abanyu, wasanga na we afite uwo yikundira dore ko abakobwa b’iyi minsi wagira ngo mwarasaze. Ubwo muzi uko ku bwacu byagendaga?”.
.
Anet na Luc bo baracyaganira,
LUC:ese kugira ngo uhitemo kuza hano wabitewe n’iki??

ANET:ariko Luc, uzi ko iyo maze umunsi ntakubona, ubuzima bwanjye buhagarara? Ubwo rero nagushatse mu kigo cyose sinakubona, mbonye nkubuze njya kwa master mwaka uruhushya rwo kuza kukureba maze ahita ajya kureba animatrice ngo anzane.

LUC:directeur se ntabwo yibaza impamvu ntaje ku ishuri?

ANET:chr, ntuzi ko ngukunda kandi nkaba nakurinda ikibi cyose? Nahise mubwira ko urwaye ndetse ko wantumye ngo ngusabire uruhushya ahita abyumva vubavuba.

Yooooooooh! Luc yahise areba Anet mu maso, amukubita bizou ku itama, aramuhobera, ndetse banatangira no gusomana, ubona ko bishimye…
.
ATI”gusa sinifuzaga ko hari ikintu kibi na kimwe kiba kuri Anet,n’ubwo twasomanye ndetse tukagera no ku rwego rwo gukorana sex bigaragara ko buri wese yiteguye undi, ariko nanze kubikora kuko aho nari ngeze numvaga ko Anet ariwe mama w’abana banjye,bityo ko ngomba kumwitondera”…
.
Baragumanye…
ANET:chr,waretse tukajya kurya mu kigo ko nibikunda turongera gusaba urundi ruhushya tukagaruka?

Luc yumva icyo kintu nicyo, maze arakaraba vuba, yambara uniform ubundi bajya ku ishuri.

Bagezeyo nubundi amasaha yo kurya agezemo, bararya. Bamaze kurya Luc abwira Anet ati”reka twere kwirirwa dusubirayo ahubwo twigumire mu kigo”.
Gusa byose yabimubwiye kuko yangaga ko Jose ashobora kubasanga bari kumwe, ubundi akamuteza Anet.. Bahise bajya kwicara muri jardin y’ikigo, Anet aryama mu gituza cya Luc, mbese yumva isi ari iye…
.
Uko mama Beata, Beata na Chance barimo kurya, nyirurugo Kalisa aba arahasesekaye, yinjira muri salon ntiyababona, arimo kwivugisha ati”mbega ikirere kibi cyane, ubu iri zuba koko tuzarikira? Ndabona rigiye no kutwicira imyaka iri mu mirima”. Chance mu kumubona agira ubwoba, arikanga, agiye guhaguruka ngo ajye kwihisha, mama Beata aba yamubonye, amufata akaboko aramubwira ati”humura ntacyo agutwara”. Kalisa nawe aba yamukubise amaso,ati”wowe………wowe wanyibye” umugore we aramuturisha, aramusobanurira byose, Kalisa aratuza, maze abwira Chance ati”nagize ngo wabikoranye ubugome,kumbe niba aruko bimeze nta kibazo, ahubwo ndumva noneho warakoze byinshi, nari ngiye kukubwira ngo ugaruke kudukorere n’ubwo bitashoboka”…
.
Maman Anet we ari kuvugana na directeur kuri phone,
MAMA ANET:nyamara dushatse twahagarika kubonana kuko yakaniye kandi akomeza kundakarira.
uko bavugana,papa Anet aho ari ari kwivugisha ati”gushaka nabi biragatsindwa koko, iyo menya simfate umwanzuro wo gufunga kubyara imyaka itanu ubu simba byibura nifitiye imfura yanjye? none umugore yirirwa akora ibyo ashaka n’abandi bagabo nk’aho ari bo bamukoye”…..ESE ANET NTABWO ARIWE MFURA YA AFANDE TWITA PAPA ANET NA MAMA ANET?
.
Uko Anet na Luc bicaye muri jardin, animatrice arahatambuka arababona, gusa Luc amubona wenyine kuko Anet we yari yatwawe.

Hashize akanya, haza Ange abwira Luc ati”animatrice aragushaka byihuse kandi ngo ugende wenyine”

Hashize akanya gato, Luc abwira Anet ati”chr,reka njye kumva ibyo umuyobozi ambwira atagira ngo namusuzuguye”.Anet ati”wirinde, kandi nimumara kuvugana unsange hano ndaba nkigutegereje”.
Luc yahise agenda no kwa Animatrice,asanga mubiro bye harimo abakobwa 3 arimo gukemurira ibibazo, aricara arategereza.

bamaze kugenda,
ANIMATRICE:amakuru se, numvise na directeur agushyigikiye gukundana na Anet.

LUC:hari icyo bitwaye se?

ANIMATRICE:hari ibintu nabonye, kandi Anet we ntabwo yabibonye, ubwo niwanga kumva ibyo nkubwira, Anet ndabimubwira.

LUC:ibiki se?

ANIMATRICE:umukobwa twasanze muri kumwe ku muryango, agufashe mu nda.
Kumbe animatrice yabonye Jose, Luc ubwoba bwaramwishe ati”none ni iki ushaka kumbwira ngo ngikore?”…………..PART 12 LOADING.
.
.
NI IKI ANIMATRICE AGIYE GUSABA LUC??
UBWO SE ARAZA KUBIBWIRA ANET?
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *