Mu mpera z’icyumweru gishize Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko ibintu byatangiye kubakomerana nyuma y’ibitero by’u Burusiya bikomeje kwisukiranya.
Inzobere mu bya gisirikare Mykhaylo Zhyrokhov yaburiye ko Ukraine ko nibatakaza Pokrovsk, umurongo w’imbere wose wo ku rugamba uzahirima.
Uburusiya bwakomeje gutera intambwe ikomeye muri iyi minsi iteje inkeke kuruta ibyo Ukraine yagezeho mu gitero cyayo cyambuka umupaka cyo mu karere ka Kursk ko mu Burusiya.
Abasirikare b’Uburusiya ubu bari muri kilometero nkeya uvuye mu mujyi wa Pokrovsk, umujyi unyuzwamo ibikoresho byinshi ukoreshwa n’igisirikare cya Ukraine.
Uwo mujyi wa Pokrovsk, urimo stasiyo ikomeye itegerwamo gariyamoshi ndetse urimo n’imihanda minini, ni ahantu h’ingenzi hanyuzwa ibikoresho n’abasirikare b’inyunganizi ba Ukraine berekeza ku rugamba rwo mu burasirazuba.
Abanenga igisirikare cya Ukraine bo muri icyo gihugu bafite ubwoba ko igisirikare cyabo cyamaze (kubara) nabi mu bur