AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 10

IBIHE BYUZUYE INTIMBA N’IBYISHIMO KUBERA URUKUNDO

Dutangiranye na wa mukobwa ucuruza akaduka k’imyenda tutaramenya amazina ye arimo agenda mu mihanda yo kwa Kalisa(abasomye part 3 Kalisa turamuzi neza cyane) afite agakapu ndetse arimo akanda na telephone, bidatinze ahura n’undi mukobwa bari mu kigero kimwe, barasuhuzanya, bamarana akanya baganira ukuntu bari bakumburanye n’ukuntu atari aherutse muri iyo cartier bisa nk’aho asanzwe ahazi neza cyangwa yarahabaye, nyuma baratandukana buri wese aca ukwe.

Bidatinze wa mukobwa nyirikaduka ahita agera mu rugo rumwe, gusa asanga umuryango urafunze arakomanga abura umukinguriira, yicara hanze amera nk’utegereje.

Uko yicaye aho, wa mukobwa wundi bamaze gutandukana ahita agera kwa Kalisa yihuse cyane ndetse arimo kwahagira, ahasanga madamu Kalisa, aramubwira ati”uziko Chance duhuriye mu muhanda hirya iriya?

ESE NIWE BAVUGAGA WAKORAGA KWA KALISA AKAGENDA YIBYE AMAFRANGA? Turabimenya neza.
.
Maman na papa ba Luc bo ni abahinziborozi basanzwe, kuko bahora mu mirima yabo bari guhinga kandi bafite n’abakozi benshi babahingira.
gusa barakundana cyane kandi bakora akazi kabo kose bari kuganira.
MAMAN LUC:ariko mba mfite amatsiko y’umukazana umuhungu wanjye azanzanira rwose.

PAPA LUC:ariko we ngaho nyumvira ibintu uba uri gutekereza ku mwana ukiri kwiga ntanaho arageza amashuri ye.

MAMAN LUC:yego nyine, ahubwo nuko bitakiri nka kera aho ababyeyi bahitiragamo abana babo abo bazashakana, Luc nari kuzamushyingira Beata wa Kalisa.(abakozi be baraseka).UYU BEATA NINDE?
.
Luc bavuga we, twarangije part 9 ari kumwe na Jose bari kurya isi hahita haza umwe mu banyeshuri babanaga arababona gusa agira ishyari ahita asubirayo nk’aho ntacyo yabonye.

Luc na Jose bongeye kubonana, Jose aramubwira ati”uzi ko wa muhungu mubana watubonye nimugoroba, yambwiye ngo uko yasanze njye nawe dufatanye byaramubabaje?”

Luc ati”ubwo wasanga agukunda bityo ahubwo reka njye nawe tubeho nk’abataziranye kugira ngo ntazitandukanya n’inshuti yanjye tubana”.Jose aramusubiza ati”arankunda se hari inkwano yigeze azana iwacu? Ahubwo mpora numva nshaka kwibera hamwe nawe”.
.
ATI”buri uko nakundaga kubonana na Jose, niko nabonaga ashaka kunteza ibibazo, kuko yari amaze kubigira akamenyero, naba nasibye kujya ku ishuri ndyamye akaza akansanga mu buriri bwanjye kandi ntatinye kundyama iruhande yambaye nk’uko yavutse, gusa nkabyihanganira singire icyo nkorana nawe…
Twakomeje kuba inshuti cyane kuburyo byageze aho nkaba imbata ye,nkajya nsiba no kujya ku ishuri kugira ngo nirirwane nawe”.
.
Maman Luc amaze kuvuga ko yakagombye kuzahitiramo Luc umuhungu we Beata wa Kalisa, papa Luc aramubwira ati”ahubwo Luc ubanza yarasaze, uzi ko uko nabonaga ari kumwe na wa mukozi wo kwa Kalisa witwa Chance, nabonaga barebana nk’abakundana?”
.
Madamu Kalisa amaze kwakira amakuru ko Chance yageze muri iyo cartier yabo, ahita avuga ati”ngomba kumushaka byanga byakunda, akanyishyura ibyo yankoreye byo gutuma umugabo wanjye ankeka ko namwibye amafranga”

Uko yitotomba, Chance ahita ahagera, umugore amukubise amaso umunwa uramurya gusa abura icyo avuga, aramubwira ati” Chance wari umwana mwiza, gusa warampemukiye”

Chance aramusubiza ati”nta yandi mahitamo nari mfite, gusa nukumbabarira kandi amafranga yanyu nayagaruye kandi yaramfashije cyane”
umugore aramwenyura, maze aramubwira ati”erega nubundi nkuziho ubunyangamugayo, nzi ko utari kubikora nta mpamvu. Ahubwo se uremera kongera kudukorera?”
.
Ku ishuri Anet na Luc bari kuganira,
ANET:Njye ibi bintu ndabirambiwe.
LUC:ibiki?
ANET:umunsi 1,2,3 ntakubona, njye ntabwo ndi kubyakira. Ese ubundi uranyizera?
LUC:ese ukeka ko ntakwizeye nakwizera nde?
ANET:rero igihe wagize ikibazo ujye umbwira cg utume abanyeshuri mubana ko utaraza mbimenye, kandi umenye ko nutajya uza ngo dusangire, nange ntabwo nzajya ndya.
KUC:ibyo nzajya mbyubahiriza kandi ndagukunda kanyana kange!
.
ATI”uwo munsi Anet yiriwe yishimye kubera ko turi kubonana, saa sita twarasangiye, akajya antamika mbese akamfata neza nk’umubyeyi wita ku mwana, gusa namureba mu maso nkumva birambabaje, kubera ko nari ndi kumubangikanya na Jose”..
.
Chance atarasubiza madamu Kalisa niba azongera kubakorera, Beata umukobwa wa Kalisa ahita yinjira munzu, akubitanye amaso na Chance ibyishimo biramusaga,…
BEATA:yooooooo,chouchou waje? Arakomeza ati”uzi ukuntu nari ngukumbuye? tujye mu cyumba unyihere amakuru…”
.
Nk’uko Luc yabigize akamenyero, umunsi umwe asiba kujya ku ishuri kugira ngo aze kwirirwana na Jose mu buriri.

Abanyeshuri babana bamaze kugenda, ahita afata phone ahamagara Jose, ngo amusange mu buriri.
Bidatinze,Jose arahagera, arinjira arafunga, ndetse yari yaje anambaye robe de nuit kuko yari atarabyuka. Hadaciyemo umwanya munini, Jose abwira Luc ati”ndashaka ko dukorana douche”..
LUC ati”ibyo ni byiza cyane nta kibazo”.
Ubwo Jose afata indobo ngo ajye kuvoma amazi kuri robinet azane bakarabe,mu gihe bahagaze mu muryango Luc arimo gufungura umuryango,ubwo kandi Jose yari amufashe mu nda amuturutse inyuma,bahita babona Animatrice na Anet babahagaze imbere ku muryango,maze………….PART 11. LOADING.
.
.
EHHHHHHHHH,ESE NONEHO LUC YABA AFASHWE BYA NYABYO?
ANIMATRICE NA ANET SE AHUBWO BAJE GUKORA IKI KU ICUMBI RYA LUC?
CHANCE SE AREMERA GUKORA?
.

.
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 10”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *