Perezida Kagame yageze i Bali, muri Indonesia aho yifatanya n’abayobozi batandukanye mu Nama ya 2 ihuza Indonesia na Afurika yatangiye ku itariki 30 Kanama izarangira kuri uyu wa Kabiri, itariki 3 Nzeri.
Iyi nama ibera i Nusa Dua, muri Bali kuva ku itariki ya 1- 3 Nzeri 2024, yitezweho kuzatanga imyanzuro ishobora guhita ishyirwa mu bikorwa kandi ikagira ingaruka ako kanya, aho hateganyijwe amasezerano afite agaciro ka miliyari 3.5 z’amadorali y’Amerika hagati y’impande zombi yo kubishyigikira.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Indonezia, Abdul Karim Harerimana, yatangarije indonesiabusinesspost ko Inama ya 2 ihuza Indonesia na Afurika, izaba ihuriro ryo kungurana ibitekerezo mu guhangana n’ibibazo bikibangamiye iterambere.
Yavuze ko Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame azafata ijambo muri iyi nama kandi akazasangiza abandi ubunararibonye bw’ibihugu bya Afurika, cyane cyane u Rwanda, mu gushimangira ubufatanye bw’iterambere mpuzamahanga.