AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 05

Ibihe byuzuye intimba n’ibyishimo kubera urukundo

Dutangiranye na Luc akomeza kutubwira inkuru ye ati”papa Anet akimara kugenda,natangiye gutekereza byinshi,nsanga koko urukundo rujya aho urundi ruri,bityo nibwo nahise mfata umwanzuro wo kwikuramo urukundo nari narakunze Jeanete,kugira ngo ndugabire Anet na we unkunda,kandi mfata umwanzuro wo kutazabyicuza”……….
.
Kwa Kalisa umugore yataye umutwe,umugabo we ari kumuhoza ku nkeke, amusaba amafaranga umukozi wabakoreraga mu rugo yabibye.

MUKAKALISA:ni ukuri ku Imana Chance nubwo twabanye neza,yambereye umwana mubi ku iherezo, n’iyo ambwira ko agiye kugenda byibura akansaba n’amafranga, nari gukora uko nshoboye nkayamushakira, ariko ntiyibe ay’umugabo wanjye. Gusa ararye ari menge, ikidahura ni imisozi….
.
Ku ishuri ubwo hari ku masaha yo ku mugoroba, papa Anet amaze gusezera kuri Luc, Luc akiri kubitekerezaho cyane, yumva Anet hakurya ati”Luc,wabaye iki? ni iki papa akubwiye gitumye umera gutyo???”.

Kumbe Anet yamucungiraga hafi, Luc aramubaza ati”ese Ane, koko urankunda by’ukuri?”.

ahita yibuka n’uburyo John yamukubise urushyi amumuziza,aramubaza ati”ese ko umbwira ko unkunda,ubwo wari uryamye muri dortoire,uzi umuhungu waje akankubita urushyi ambaza ngo ni ibiki nakoreye cherie we? ntabwo mukundana??”

Anet ahita apfukama hasi,aramusubiza ati”Luc,reka nkubwize ukuri,gusa nange byaranyobeye,buri muhungu wese wumva abishaka muri iki kigo,aza kunsaba urukundo. Ubwo rero wasanga uwo na we yarankunze,akaba aricyo cyabimuteye”…….
.
Tuze kuri papa Anet,yageze mu rugo asanga madamu ntarataha,yicara ku buriri,gusa mu bitekerezo byinshi cyane,akifata ku mutwe,agatembera mu cyumba,akivugisha ati”ntabwo numva neza ukuntu byambaho, gusa ariko ubanza ari nk’inzozi narose”.

Akiri muri ibyo,madamu arinjira,asanga umugabo mu cyumba,umugabo amwumvise ahita amera nk’aho ntakibazo afite…
ESE BYAGENZE UTE??Turasobanukirwa….
.
LUC ATI”uko iminsi yakomezaga kwicuma,niko Anet yanyerekaga urukundo rwe rwose,nange nkabibona koko ko yankundaga,gusa sinahwemaga kumubonana n’abandi bahungu,ariko uko batandukanaga niko yahitaga aza kumbwira ibyo bavuganye byose,ntihagire na kimwe ampisha,ibyo bigatuma nkomeza kumukunda cyane no kumwizera. Mbabwije ukuri ni bwo bwa mbere nari nguye mu nyanja y’urukundo bigeze aho”…
.
Iminsi yakomeje kwicuma,amasomo arakomeza.
Ku mugoroba umwe,ubwo Claude ari kumwe na mushiki we Anitha bagenda baganira,bidatinze bagera aho Luc ari,baramusuhuza,Claude ati”Luc,nguyu wa mushiki wange ushaka ko mumenyana”.

Ahita yigendera,Luc na Anitha basigara baganira, baraganiriye, baribwirana, gusa bikagaragara ko Anitha yishimiye Luc cyane,ati”nukuri ni iby’agaciro kumenyana n’umusore mwiza nkawe”

Luc ati”nange ndakwishimiye cyane,kandi tuzakomeza kuba inshuti”

Ako kanya bahita basona,abanyeshuri bajya muri gahunda z’ikigo zikurikira.
.
Nyuma y’amasaha 3,abanyeshuri barimo kurya,Jeanete afata isahani ye,asanga Luc aho yicaye,aramusuhuza,aramubaza ati”bite Luc?”

Luc aramwikiriza ariko muby’ukuri ukabona ari kumufata nk’aho ari umwanda uri imbere ye,Jeanete na we ahita yicara aho.

JEANETE:Ndifuza ko dusangira.

LUC:gusangira se hari ikibazo kirimo? Gusa ariko ntumvugishe!

Barasangiye,mu gihe bendaga kubimara,Jeanete atangira ikiganiro.

JEANETE:ndakwinginze,mbabarira ku bintu byose nagukoreye.(mwibuke yaramukubitishije bya nyabyo).

LUC(n’umujinya):umunsi uzazana ibuye waritetse ryahiye nzakubabarira,kandi ikindi,akakanya ndagusabye mva imbere ugende.

Jeanete yahise abona ko Luc afite umujinya,arahaguruka,aramubwira ati”nyamara ubishatse wabitekerezaho”…
.
Twigire mu yindi cartier nshya,hari inzu ifite salon nziza cyane kandi nini,harimo umugabo urimo kuvuga ati”uyu mushinga igisigaye ni ukuwunoza gusa,kandi tukajya tuwukora mu ibanga,kandi tukawukorana umucyo. Amakosa yose azagaragara umenye ko ari wowe uzayirengera, gusa nanone nukora neza,uzishyurwa neza”.

Ako kanya ntitubashije kumenya ngo ni inde bari kuvugana,kandi ngo bari gupanga mushinga ki….
Gusa turabimenya neza cyane….
.
Twigarukire kuri Luc,mu masaha ya mu gitondo,abyuka mbere y’abandi mu rukerera,akora douche,yambara imyenda itari uniform,ubundi ajya mu kigo,umuzamu na we amubera mwiza aramufungurira nubwo hari mbere y’amasaha.

Amaze kwinjira,ahita ajya muri dortoire z’abakobwa,ndetse agera ku gitanda cya Anet,asanga Anet nawe yakangutse…

ANET:cheri urukumbuzi rwari runyishe nukuri,ahubwo ngwino mu buriri tube twiryamiye.

Luc ahita yinjira uburiri,araryama,Anet aramworosa,bidatinze amasaha aragera,abandi bakobwa barabyuka,barakaraba,bajya mu mashuri,Luc na Anet basigarana muri dortoire y’abakobwa bonyine baryamye…
.
Mbere y’aho gato amasaha 2,mu ma saa kumi n’igice zijoro,kuri cya gipangu ba Luc bararamo,hinjira abajura 3 bipfutse masks mu maso,baje kwiba imyenda y’abanyeshuri ndetse n’ibindi bikoresho.

Umwe mu banyeshuri bahabana,abyuka agiye kuri toilet,agikingura umuryango,ahita akubitana na ba bajura,barikanga na we arikanga,ahita…
.
Tugaruke kuri Luc na Anet aho biryamiye muri dortoire y’abakobwa,..

ANET:nukuri Luc,uyu munsi nari narawutegereje narawubuze,gusa ndabona Imana ibikoze neza cyane ikaduhuza.
Wampaye care se chouchou????

LUC:ibyo rwose ntabwo ari byo umbwiriza,…

Luc ahita atangira gukuramo imyambaro,ndetse na Anet nawe biba uko,ubwo batangira guhana affections,bakorakoranaho,barasomana,buri wese atangira kwakira undi,ngaho hasi hejuru,ibyishimo biba byose,…

ANET:cheri,ndashaka kukwiha wese,kandi ndagushaka umubiri wawe…
Mu gihe Luc atangiye gutekereza icyo yakora n’uburyo yanezeza Anet muri uwo mwanya,yumva umuntu hejuru ye………………PART 6 LOADING.
.
.
LUC NA ANET SE BARAFASHWE??
ABAPANGA BUSINESS NI BANDE KANDI BARAPANGA BUSINESS KI????
AHUBWO SE BIHURIYE HE N’AMAYOBERA MURUKUNDO.?

.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 05”

  1. Ariko nge sinumva uburyi yagezeyo kuko iyo yajyaga kujyayo yari kumanza akabitubwira ATI narabyutse maze bra bra….
    Ikindi ko mbona abacharacter babaye benshi aho ntibiba isosi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *