AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 04

Ibihe byuzuye intimba n’ibyishimo kubera urukundo

Duherukanye afande papa Anet amaze guhura na Luc,amufashe.
Anet we yajyanywe ku ivuriro nyuma yo guhwera..
BYAGENZE GUTE????
.
.
Dutangiriye ku ivuriro aho Anet aryamye,nta gukanguka,gusa ari gushikagurika,ahamagara izina Luc,umuganga uhari na we ari gukora iyo bwabaga ngo amukangure ariko bikaba iby’ubusa.

Umuganga yamuhaga care zikenerwa ku murwayi wese,ariko Anet yanze gukanguka.

Twigarukire ku ishuri,ni ku mugoroba,abanyeshuri bose aho bari,nta yindi nkuru igezweho uretse iy’umuhungu wo muwa kane wumururu watumye umukobwa wu mu ancient wo mu wa gatanu arwara umutima.

Uko inkuru ziri kuvugwa hanze,mu biro bya directeur aho twasoreje part 3,afande amaze kumenya ko uhinjiye ari we Luc,ahita amufata ku rutugu,amutegeka ko bajyana.

Basohotse ikigo,bageze hanze bahasanga pandagare ya gisirikare ibategereje,Luc umutima uramurya aribwira ati”nibangeza muri defence ya gisirikare noneho biraba birangiye”.
.
LUC ATI”nkimara kubona pandagare,nahise ntangira kwicuza icyatumye menyana na Anet. Gusa natunguwe n’ikintu kimwe,aho kunyicaza inyuma hamwe abanyabyaha bicazwa,banshyize imbere nicarana na chauffer,ndetse n’uwo musirikare wundi umvanye mu kigo”..(mwibukeko ataramenya ko ari we papa wa Anet).
.
Bidatinze,bakimara kwinjira mu modoka,ihita itangira,Luc we intoki ziri gutitira bidasanzwe,papa Anet yamwitegereza agaseka.

Hashize akanya,bagera ku ivuriro,bava mu modoka barinjira,basanga wa muganga wita kuri Anet hanze y’icyumba aryamyemo.

AFANDE:nanubu se nta kigenda,bimeze bite?

MUGANGA:nta gukanguka,ahubwo aracyahamagara izina Luc,gusa nari mfite igitekerezo.

AFANDE:ikihe gitekerezo??

MUGANGA:nta kuntu mwashaka uwo muntu witwa Luc niba mumuzi,mukamuzana hano, ko wenda niba baziranye ashobora kumumenya ubundi agakanguka???
.
ARAKOMEZA ATI”numvise ayo magambo ya muganga,nahise menya ko uwo musirikare ari papa wa Anet,gusa numva ntangiye gutuzaho gatoya”.
.
AFANDE:ahubwo namuzanye ni uyu musore,mujyane wenda urebe ko hari icyo biratanga.

Ako kanya muganga yahise afata Luc akaboko,amwinjiza mu cyumba Anet aryamyemo.

MUGANGA:rero musore,ugiye gutangira kumukorakoraho,uhamagara izina rye mu ijwi rituje,kandi ujye unamubwira ko umukunda….
.
LUC ARAKOMEZA NYINE ATUBWIRA INKURU ATI”kubona Anet aryamye aho ngaho,yari umukobwa mwiza rwose,kandi bigaragara,gusa mu buzima bwanjye,nari narihaye intego ko ntashobora gukundana n’umwana w’umusirikare cg umu police,bityo amagambo muganga yari ambwiye,numvaga anteye ubwoba,gusa ndibwira nti ngiye kubimubwira,ariko namara gukanguka bize kurangirira aho ngaho.
Gusa nanone numvaga mfite isoni zo gukora ibyo muganga yari amaze kumbwira ari aho ngaho”

Bidatinze,muganga yahise yisohokera,asiga Luc na Anet aho ngaho.akimara gusohoka…
.
Twiyizire hamwe ba Luc barara,nta munyeshuri numwe uhari kuko bagiye ku ishuri,hari wa mu mama nyirigipangu, ari kumwe n’umukobwa we Jose(abasomye parts zibanza Jose muramwibuka)…

NYIRIGIPANGU: wa mukobwa we rero,urabona nibwo wagera muri iki gipangu,ugomba kwitondera aba bahungu b’abanyeshuri.kandi nasezeranyije mukuru wanjye ko niwifata nabi nzagusubiza iwanyu akakwirerera.

Burya Jose ntabwo ari umukobwa wa nyirigipangu,ahubwo ni umwana wa mukuru we.
.
Tugaruke ku ishuri,directeur ari mu biro bye,ari kwivugisha ati”noneho afande ko nabonye uyu munsi yatuje nta mujinya afite,yari yabyibagiwe se?? gusa indi minsi aba yandakariye nk’aho arinjye watumye byose biba,kandi nta n’uruhare nabigizemo,kandi buri uko nshatse kumusobanurira,anyima amatwi,ubwo sinzi uko nzabigenza rwose”.
.
Uko directeur arimo kwivugisha,inyuma y’ibiro bye Aline arahahagaze,na we bisa nk’aho ibitekerezo byamubanye byinshi cyane,akivugisha ati”ariko se Luc ko mbona buri gihe aba ahuze,koko nzamukura hehe?? gusa ndamusengera cyane uriya musirikare wamujyanye amugirire imbabazi atahe amahoro,kuko urukundo mukunda,ntabwo nakwifuza ko hari ikibi kimubaho.
Ariko se ubundi,kariya gakobwa ngo ni Anet ko kamugereye mu buzima gute?”

Uko yivugisha,hirya haturuka Animatrice wabo,aramubwira ati”Aline usigaye warasaze ko wivugisha?”…Sinzi ibindi bavuganye…
.
Tugaruke kuri Anet aho yibereye kwa muganga,muganga akimara gusohoka,Luc atangira gukora ibyo yategetswe na muganga,akorakora kuri Anet,akamwongorera,hashize akanya,Anet atangira kwahagira,Luc agiye guhaguruka ngo ajye guhamagara muganga,Anet amufata ishati aramukomeza,ahita azanzamuka ari guhamagara ati”LUC ndagukunda!!!!!!!!!”…..
.
Hanze,muganga na afande bari kuganira..
AFANDE:ese buriya birakora ra??

MUGANGA:buriya buryo tubukoresha cyane ku bakobwa bakunze abahungu batabakunda.

AFANDE:ushatse kuvuga ko mukobwa wanjye yakunze uriya muhungu??

MUGANGA:Turabimenya neza,gusa namukangura biraba bigaragara ko amukunda,ahubwo akaba yari yamuhakaniye.

Muganga na afande uko baganirira hanze, mu cyumba imbere ho Anet yakangutse kare, muganga na afande ntibabimenye, ahubwo arimo kwiganirira na Luc…

Akimara kumubwira ko amukunda..
LUC:urumva umerewe ute??

ANET:kuba uri hano byose ndabifite.

LUC(arumirwa):nonese muby’ukuri,wari wabaye iki?

ANET:Luc,muby’ukuri mu buzima bwanjye sinigeze gukunda,ariko kuva nakubona ukanyitaho ndi no mu kibazo, nahise numva wuzuye umutima wanjye.
Gusa kumbwira ngo ukunda Jeanete,ni nko kuntera inkota mu mutima,gusa reka ngire icyo ngusaba…”

atararangiza kumusaba, muganga na afande bahita binjira,ahubwo basanga abana bahuje urugwiro sinakubwira,ahubwo bafatanye wagira ngo ni rukuruzi,Luc ahita yikanga,arekura Anet vubavuba.

AFANDE:Anet umerewe ute??

ANET:meze neza papa.

papa Anet ahita abwira muganga ati”muga,wakoze cyane”.
Muganga na we arabashimira,ahita anabasezerera,barasohoka,binjira mu modoka,berekeza ku ishuri.
.
Ku rundi ruhande,tuze ahantu kuri hotel imwe,nziza cyane,ako kanya maman Anet aba arahageze,barahoberana nk’abafitanye urugwiro,bidatinze,bicara hamwe batangira kuganira,bafata kamwe,ndetse batangira no gufatana ibiganza nk’abakundana,hashize umwanya bari mu byishimo,hahita haparika imodoka,ako kanya papa Anet ahita akubita ikiganza mu mutwe,kumbe ibyo byose,ni byo yibukaga ubwo basubiraga ku ishuri we na ba Anet na Luc
BYAGENZE BITE???
.
Uko bagenda mu modoka,directeur arimo yibuka ibyo,Luc asa nk’aho agifite ubwoba..

AFANDE:niko sha,iwanyu ni hehe??
Luc arahamusobanurira neza.

AFANDE:ninongera kumva ngo umukobwa wanjye yagize ikibazo kubera woe,uzamenye ko uvuye mu buzima,
.
ATI”papa Anet ambwiye gutyo,byasaga nk’aho ampaye umukobwa we ngo mukunde bidasubirwaho”..
.
Kumbe Anet we yari yaryamye mu gituza cya Luc,bidatinze bagera ku ishuri,papa Anet(afande) asezera kuri Anet,maze abwira Luc ati”ngwino hano tuvugane”.begera ku ruhande,..

AFANDE:ubona Anet hari icyo atwaye ku buryo utamukunda?

LUC:ntacyo.

AFANDE:rero wabonye ko na we agukunda,muzakundane,umwiteho icyo uzakenera cyose nzakiguha.
Ahita amusezeraho,yurira imodoka arigendera.
Mu gihe Luc akirimo kubitekerezaho,yumva Anet hakurya,arasakuje ati……………PART 5 LOADING.
.
.
ANET ASAKUJE ABAYE IKI??
ESE KUKI DIRECTEUR ARI KWIVUGISHA KURI AFANDE PAPA ANET??
AHUBWO SE IBYO PAPA ANET ARI GUTEKEREZA KURI MAMAN ANET NA DIRECTEUR BYO BIHURIYE HE??
AHUBWO SE ANET AZAKUNDANA NA LUC??
.
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “AMAYOBERA MU RUKUNDO SEASON I EPISODE 04”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *