:
Duherukanye Luc ari mu kaga,azira ko yabwiye Jeanete ko amukunda.
Ese biragenda bite???.
Ese ni inde bahuje amaso agatungurwa??
.
.
Dutangiriye ahantu mu rugo,bigaragara ko rukomeye,hari umugabo urimo kwitotomba cyane ati”sinumva ukuntu umukozi wo murugo acika,akagenda yibye amafranga.ubundi se agenda mwari hehe? muzayanyishyura cyangwa mumushake ayangarurire”.
Ako kanya mu kindi cyumba haturuka umugore we ati”Kalisa mugabo mwiza,tuza rwose njye ndishyiraho umutwaro wo kumushaka”.( uwo mugabo ni KALISA,ntituzi uwamwibye amafranga,gusa birasobanuka).
.
Tugaruke ku ishuri,twarangije part 2 Luc ari mu ntambara ikaze,ari gukubitwa.
Bakiri muri ibyo,sinzi ukuntu yahindukiye,inyuma ye yitegereza neza mu bari aho,aratungurwa cyane,kuko yari akubitanye amaso na Anet..
.
ARAKOMEZA ATI”ntabwo nari nziko Anet yiga ku kigo cyacu,gusa mukubise amaso,nahise nibagirwa ibiri kumbaho, ahubwo ntangira gutekereza uburyo noneho ndi gukubitwa nzira Jeanete,nkaba nsanze ari inshuti na Anet,mpita nibuka n’amagambo yambwiye tugiye gutandukana,ko nitwongera guhura azanyitura ibyo namukoreye,ndibaza nti ese hagiye gukurikiraho iki hagati yanjye, Anet ndetse na Jeanete?”.
.
Ubwo Luc na Anet bakimara guhuza amaso,Anet na we asa nk’uguye mu kantu,niko guhita asakuza cyane ati”murekere aho”. bagenzi be bahita bamureka,aramuhagurutsa,amufata akaboko,maze abwira bagenzi be ati”tubivemo”.bahita bigendera.
.
Tuvuye aho,twerekeze mu kandi gace,hari i center ikomeye cyane y’ubucuruzi,hari umukobwa utagize icyo abaye,agenda avugira kuri phone,afite igikapu ndetse anazunguza imfunguzo mu ntoki,gusa bidatinze ahita agera ku muryango we,arafungura,ibigaragara ni umucuruzi,kandi iduka rye rirafatika cyane.
(BIRAHURIRA HE??)
.
Tugaruke kuri Anet na Luc,bagiye kwicara muri jardin y’ikigo,ni amasaha y’umugoroba,Anet byamurenze yabuze icyo yavuga naho yatangirira,ahita afata agatambaro yari afite mu mufuka,atangira guhanagura Luc,gusa agashoka amarira ku maso ye…
LUC:ese kuki ukunda kurira??na cya gihe mu modoka warandebaga ukarira.
ANET(amera nk’ushigukiye hejuru):iyo ngize amarangamutima,cg ibyishimo ndetse n’agahinda mpita ndira.
LUC ATI”Anet yari afite akajwi keza,ku buryo numvaga yahora ari kuvuga kugira ngo mwumve”..
.
Ku rundi ruhande,aho Jeanete na za nshuti ze zicaye kuri uwo mugoroba,
JEANETE:yego uriya muhungu ntacyo abaye,gusa abaruru bose nukubereka isomo kugira ngo hatazagira ujya atumenyera kandi tubakuriye. Ange sibyo ra??
kumbe Ange ni wa mukobwa wagiye kuzana Luc bari kurya.
ANGE:byari byo,ariko iyo menya ko ari ibi muri buze kumukorera ntabwo nari kwemera kujya kumubazanira.mba nifuza ko nta muntu twagirana ibibazo,none dore birabaye…
.
Twigarukire kuri Luc,aracyaganira na Anet,gusa amasaha ari kugenda akura..
ANET:ese ko utambwiye ko uje kwiga hano cya gihe??
LUC:nanjye ntabwo nari nzi ko wiga hano,mba narabikubwiye.
ubundi se wiga mu wa kangahe??
ANET:niga mu wa gatanu,gusa narasibiye.
LUC:warasibiye n’ukuntu bigaragara ko ukiri muto se???
ANET:yego,buriya nariye neza mu minsi 1000 ya mbere.
Ako kanya ushinzwe gusona arasona,ngo abanyeshuri bajye kuryama.
ANET:waretse ejo tuvuye gusenga tukazaganira??
LUC:nta kibazo,reka tuzahure.
reka nsohoke batarafunga…..
.
Ntibyatinze,Luc agera aho barara,asanga nyirinzu arimo kuganira n’abandi banyeshuri bashya babana,ati”nzajya mbafungurira amazi,muvome nimugoroba,kuko mubyuka kare”.
kumbe uwo mu mama nyiri icyo gipangu na we niho aba,ahita ahamagara umukobwa we witwa Jose ngo azane urufunguzo abafungurire bavome.
LUC arakomeza ati”kuba muri icyo gipangu,byari byiza cyane,kuko twarigenzuraga,nta muyobozi,bityo buri munyeshuri yari afite telephone ye,uretse twe abo mu wa kane,kuko twari tuziko tuzaba mu kigo”.
.
Bukeye bwaho,abanyeshuri bavuye gusenga,Anet yahihibikanye mu kigo arimo ameze nk’uri gushakisha umuntu,akanyura kuri buri munyeshuri amubaza,bidatinze,aba akubitanye na Luc ku muryango w’ishuri rye…
ANET:nari nakubuze.
LUC:narangije kurya mpita nsohoka.
ANET:sha nifuzaga ko wampa akanya,nukuri nkagushimira,gusa ishimwe rya nyaryo ntabwo ndariguha uyu munsi.
LUC:ntakibazo,kandi burya ni ibisanzwe gufasha umuntu uri muri situation nki’riya,gusa ishimwe ungomba,ndabizi ugiye kurimpa uyu mwanya….(NI IRIHE??).
.
Dusubire gato kuri ya centre yubucuruzi,kuri ka kaduka ka wa mukobwa tutaramenya amazina,hari umwana urimo kugura umukandara,arangije aragenda,akimara kugenda,wa mukobwa uhacururiza ahita yitaba phone,ati”yego Diane we”bavugana ibyo tutabashije kumva,gusa basa nk’aho bari bakumburanye cyane.
.
Twigarukire ku ishuri,Luc na Anet baganiriye biratinda,uko baganira,niko mu rindi shuri hari abicayemo,ntabandi ni John na Patty,inshuti za Jeanete bari banari kumwe bakubita Luc..
PATTY:ariko John,ko nzi yuko ukunda Anet,ukaba waranze kubimubwira,none nkaba mbona ahorana n’uriya mururu wo mu wa kane,ubwo ntabwo azakuryana inamba??
JOHN:wapi sha Patty,njye ndakaze hano mu kigo ntawanyitambika,igihe nikigera nzabikura mu nzira.
.
Gusa uko baganira,Luc na Anet nabo baracyari kumwe.
ANET:ubwo se ushaka ko nguha ishimwe rimeze rite??nashakaga kuzariguha mama na papa baje kunsura.
LUC:oya,ikintu ndi kugusaba,ni kimwe kandi kiroroshye.
ANET:Ni ikihe se ubwo??
.
Twerekeze ku babyeyi ba Luc aho bari,papa na maman we barimo guhinga mu murima,kuko ni abahinzi borozi.
MAMAN:ese buriya ntabwo tuzashaka uko twajya gusura Luc?
PAPA:kumusura se biri ngombwa? Cyangwa wenda tuzamusura mu bindi bihembwe? njye nta gahunda mfite yo kujya iriya hose muri aya mezi.
bikomereza guhinga…
.
Anet na Luc,
ANET:erega njye ubu ntacyo wansaba ngo nkikwime.
LUC:ndashaka ko ungira inama.
ANET:mbwira rwose nguteze yombi.
LUC:nkunda Jeanete kuburyo……………………….
Luc atararangiza kuvuga ibyo yari agiye kuvuga,Anet ahita adandabirana,yikubita hasi,Luc biramuyobera,atangira kwisakasaka ngo arebe ko hari icyo yakora,atangira kumukangura ariko biranga,muri ako kanya,abandi banyeshuri bahita bahagera,baramuterura bamujyana ku buriri,Luc na we arabakurikira….
Aho Anet aryamye ku buriri,abandi banyeshuri bahita bisohokera,Luc akora uko ashoboye kose ngo amukangure ariko biranga biba ibyubusa,ako kanya John ahita yinjira,akubita Luc urushyi rwiza cyane,aramubwira ati”sohoka uve hano wa ngegera we,cg njye nawe duserere”.
(mwibukeko John akunda Anet nubwo atarabimubwira)
Luc yahise yisohokera,akigera ku muryango,ahahurira na Directeur ndetse na Animateur na bo binjira aho Anet aryamye,ahita yibwira ati”akanjye kararangiye”……
.
Luc amaze iminota 30 hanze ategereje,abona Anet bamusohokanye bamuteruye,bamushyira mu modoka ya directeur bamujyana kwa muganga…
.
Kurundi ruhande,hari Aline na bagenzi be bakunda kugendana,bakomeza kwitegereza Luc cyane,ababonye ko bari kumwitegereza,bahita bahindukira bacaho.
.
ARAKOMEZA ATI”uwo munsi amasaha yakomeje kwicuma,gusa aho ndi nkumva nta mutuzo namba,nibaza icyatumye Anet ahwera”.
.
Mu masaha yo ku mugoroba,imodoka ya Directer yinjiye mu kigo,irimo na papa Anet yambaye imyenda ya gisirikare. Ako kanya bagisohokamo,directeur ahita abwira umunyeshuri umwe ati”nshakira umunyeshuri witwa Luc wo mu wa kane umubwire ansange mu biro”.
.
ATI”numvise bampamagaje mu biro,mpita menya ko akanjye karangiye ku bw’akaga nateje ku mukobwa wa bandi,ndibwira nti noneho ubwo hajemo n’abasirikare,wasanga Anet ari umwana w’umusirikare(kandi byari byo).
.
Ubwo Luc n’ubwoba bwinshi cyane,agenda aseta ibirenge,yerekeza kwa directeur.
Ahageze arakomanga,arinjira,asanga afande papa Anet arahagaze,amubaza niba ariwe Luc,aramwikiriza,ako kanya afande ahita amufata……………..PART 4 LOADING.
.
.
NI AMAYOBERA….ESE ANET YAHWEREJWE N’IKI???
ESE PAPA ANET AGIYE GUKORERA LUC IBIKI KU MWANA WE??
Ese John azabwira Anet ko amukunda??
bite bya Aline?..
.
Yahwerejwe nuko nawe akunda luck none akaba yumvise luck nawe akunda undi
Ni hatari gusa ndumva kazaryoha pe!
Eeeee, ko Ari danger? Gusa ni sawa pe!