AMAYOBERA MU RUKUNDO Ibihe byuzuye intimba n’ibyishimo kubera urukundo. SEASON I EPISODE 02

Duherukana Luc arimo gusasa,hakaza umukobwa bataziranye akamufasha.
HAKURIKIYEHO IKI?????
.
.
Dutangiriye kuri papa Anet(afande) arimo guhamagara kuri telephone.
AFANDE(papa Anet):allo,muraho neza muyobozi???
TELEPHONE:Muraho afande? iminsi myinshi.
AFANDE:nari maze iminsi myinshi akazi karamperanye niyo mpamvu. Umukobwa wanjye yageze aho ngaho se?(kumbe ari guhamagara directeur wa Anet)

DIRECTEUR:Anet yageze hano ndetse twanaganiriye ampa amakuru y’ibiruhuko.
Telephone ihita yikupa.
.
Tugaruke aho twarangirije episode yambere,ubwo Luc yasasaga hakaza umukobwa atazi akamufasha gusasa…

Ako kanya bakimara gusasa,animateur ahita abahamagaza bose hanze icyarimwe,abasaba ko basubira mu kigo bakabanza kujya kurya ndetse no kureba amashuri bazigamo.

ati”nk’uko nabibabwiye,gahunda zose ni mu kigo,bityo rero aha nta muyobozi uzajya aba ahari”.
Bidatinze bagera mu kigo,abanyeshuri bararya banaganira,gusa Luc we ntawe baganira kuko nta muntu numwe baziranye,bamaze kurya,bajya kuganira na directeur w’ikigo cyabo,ubundi nyuma barataha..
.
Bamaze kugera aho bazajya barara,ni abahungu bemerewe kuharara gusa kuko abakobwa bo bafite amacumbi mu kigo. Luc aho aryamye we hahita hinjira agatsiko k’abanyeshuri bisa nk’aho basanzwe,bababwira ko bagiye kubannyuzura kuko bari banambaye udutambaro tubapfutse amaso,kandi harimo n’abakobwa,bahise bababyutsa,gusa umukobwa umwe muri bo amaze kubyutsa Luc,amurebye mu maso ahita yikubita hasi,abandi bayoberwa ibibaye,bagenzi be bazanye bahita bamuhagurutsa,bahita banasohoka,abari bagiye kunnyuzurwa birangirira aho…
.
NYUMA Y”IMINSI ITANU(5)
.
Ubwo hari ku wa gatandatu,abanyeshuri bashya harimo na Luc bamaze kumenyera,ubwo barimo bakora amasuku mu kigo cyose,Luc aho ari ahura n’umukobwa,akomeza kumuhanga amaso cyane,bimwanga mu nda,yegera inyuma gato,abaza abandi banyeshuri izina ry’uwo mukobwa,bamubwira ko yitwa ISHIMWE Jeanete.
mu bigaragara,Luc yari yakunze uwo Jeanete..
.
Luc arakomeza atubwira inkuru ati”nkimara guhuza amaso na Jeanete,nahise numva mukunze,kuko yanyibye umutima wanjye wose,gusa mbura aho namuhera,nahise nshaka amakuru kuri we,n’ibimwerekeyeho byose,nibwo nahise niha gahunda yo kujya kumureba kuri uwo mugoroba,ngo mubwire ibyiyumviro byanjye”…
.
Tukiri aho mu kigo,isuku irangiye,barasonnye ngo abanyeshuri bajye muri refectoire, uko bagenda, hari abakobwa batatu bagendaga baganira,umwe ni Aline,Solange ndetse na Amina…

ALINE:shahu muri class yacu harimo umuhungu,ni mwiza kandi uko namubonye aritonda cyane. Uziko nkimubona nahise mukunda bya nyabyo???

AMINA:uwo muhungu yitwa nde ngo numve niba ndamumenya??

ALINE:yitwa KWIZERA J Luc.

Uko bagenda baganira,Luc na we ari inyuma yabo,ndetse aratungurwa kuko ibyo bavugaga byose yarabyumvaga.

ALINE(arahagarara):byanga byakunda,uriya muhungu ngiye gushaka uburyo mugeraho,kandi bizarangira njye na we dukundanye.
.
LUC ARAKOMEZA ATI”numvise ngize ubwoba,kuko bwari ubwa mbere numvise umukobwa ari guhiga umuhungu ngo bakundane.
Nahise negera umukobwa twari kumwe twigana,mubajije,ambwira ko uwo mukobwa unshaka yitwa Aline,gusa Aline ntiyigeze amenya ko nari inyuma ye cg numvise ibyo yavugaga”
.
Ntibyatinze kuri uwo mugoroba,Luc yinjira mu ishuri ryo mu wa gatanu,asanga Jeanete aho yicaye,ubwo yari muri etude,aramusuhuza…

LUC:prefet ari kugushaka hanze.
bahita basohoka,bageze ku muryango…

LUC:mu by’ukuri,ntawundi muntu ugushaka utari njye.

JEANETE:Ese uranshakira iki???

LUC:kuva nakubona mugitondo,wanze kumva mu ntekerezo,numvise ngukunze kurusha ibindi byose,niyo mpamvu nahisemo kuza kubikubwira kugira ngo ngerageze amahirwe yanjye.

JEANETE:wiga mu wa kangahe???

LUC:niga mu wa kane .

JEANETE:reka njye muri etude,ndaza kugutumaho ninjya kugusubiza.

LUC:sawa ubwo ntegereje igisubizo cyawe cyiza.
.
ARAKOMEZA ATI”tukimara gutandukana,nahise numva ko yamaze kunyemerera urukundo nta kabuza,kuko iyo aba uwo kunca amazi yari kubimbwirira aho tukiri kumwe”..
.
Luc na Jeanete bakimara gutandukana,Luc yerekeza ku ishuri rye,gusa atarinjira,areba ku wundi muryango wirindi shuri riteganye n’irye,amera nk’utunguwe kuber umunyeshuri wari ugiye kuhinjira,agenda yihuta amusanga,bakubitanye amaso,buri wese aratungurwa kuko Luc yasanze ari Claude,bahita bahoberana..
(uyu Claude we ni muntu ki??TURAMUMENYA NEZA CYANE).
.
Ku rundu ruhande,aho Jeanete ari,ntabwo yasubiye muri class ye,ahubwo yagiye anyura mu ma class atandukanye,akabwira abanyeshuri bamwe na bamwe amagambo tutashoboye kumenya,gusa bisa nk’aho hari ibyo bari gupanga..
.
Tugaruke kuri Luc…
LUC:nonese Claude,aha wahageze ute??
CLAUDE:ahubwo woe wahageze ute??
bakomeje kuganira cyane,gusa Luc yakwitegereza mu ishuri rya Claude,akabonamo umukobwa uri kujya amutunga intoki…

LUC:ese uriya mukobwa uri kudutunga intoki waba umuzi??
CLAUDE(arahindukira aramureba):ehhh,uriya ni mushiki wanjye nkurukira,gusa ni umuswa bya hatari,ninayo mpamvu twigana.

LUC:ntaribi reka njye muri etude,ariko ninjoro nitujya kuryama,ngufitiye story yakataraboneka urabanza uyigure…
.
LUC ATI”kubera ko amasomo atari araba menshi,muri etude twabaga twiganirira gusa,namwe murabyumva iby’abanyeshuri bahuye bwa mbere,buri wese aba avuga ibye,aho bize,abana bakundaga basize iwabo”…
.
Etude ikimara kurangira,abanyeshuri bose bajya kurya,ubwo hari ku mugoroba,Claude aza yiruka asanga Luc ku muryango w’ishuri rye na we agiye kugenda..

CLAUDE:umva man,mushiki wanjye ambajije uwo uri we ndabimubwira,none ansabye ko nabahuza mukamenyana.urabyemera se??

LUC:kumenyana se hari ikibazo kirimo??
ahubwo se yitwa nde??

CLAUDE:yitwa Umutesi Anitha.

LUC:okay,ubwo tuzashaka umwanya njye na we tuganire tumenyane ntakibazo.
ahubwo tujye kurya.
.
Mwibuke ko Luc ari we uri kutubwira iyi nkuru,arakomeza ati”Claude yaje kwiga tronc commun iwacu aturutse ahandi,nubwo tutari tuziranye icyo gihe,yambereye inshuti nziza,kurusha n’abandi b’iwacu twiganye,kuko hari n’ubwo nahuraga n’akabazo k’amafranga ku buryo ntakabwira ababyeyi,akakamfasha.
yambereye inshuti nziza……”.
.
Bidatinze,muri refectoire abanyeshuri bari kurya,haza umukobwa tutaramenya izina,yicara iruhande rwa Luc,atangira kumuvugisha…

UMUKOBWA:hari umukobwa witwa Jeanete ukuntumyeho,arambwiye ngo nkujyane aho ari.
.
Ku rundi ruhande,aho Jeanete ari hanze y’ishuri,arimo ahinda agatoki kukandi,arebye ku ruhande,abona Luc na wa mukobwa bavuye muri refe,ahita yinjira mu ishuri,ako kanya ba Luc na bo barahagera,barinjira,barakinga.
.
LUC ATI”Uwo mukobwa akimara kumbwira ko Jeanete amuntumyeho,umutima warandiye,gusa nihagararaho,ndibwira nti ahubwo ndahita ntangira kumuha affection,kugira ngo ataza kunyita umurezi,gusa nkimara kwinjira muri iryo shuri,naratunguwe cyane”…
BYAGENZE BITE????
.
Bakimara gufunga umuryango w’ishuri,Luc ahindukiye abona muri iryo shuri harimo abandi bakobwa batanu n’abahungu batanu. Mu gihe akirimo kubitekerezaho neza,umwe ahita amufata amusunikira hagati,ubundi bakora uruziga,mukubitegereza neza,batangira kumukubita nta mikino,maze Jeanete atangira ibiganiro…

JEANETE:ni munyumvire namwe,uyu muswa w’umururu yatinyutse aza kundeba,aje kumbwira ngo arankunda.
(bose baraseka).murumva atarasaze??.
ahubwo ni mukubite ingegera hano kuburyo itazongera kumenyera na rimwe..

Baramukubise, gusa kuko yari mushya yariyoroheje,arabaseka kuko nubundu uko bigaragara,iyo ashaka kubarwanya,ntabwo bari kumunesha,kuko yari umusore,kandi ibirenze ibyo yari amaze imyaka 12 ari umukinnyi wa karate.
Barakomeje,ari nako bari kumukwena,gusa ariko sinzi ukuntu yahindukiye inyuma ye,yitegereje neza,aratungurwa cyane,kuko yari akubitanye amaso…………….EPISODES 3 LOADING..
.
.
IBI NI IBIKI JEANETE ARI GUKORERA LUC AMUZIZA KO YAMUBWIYE KO AMUKUNDA GUSA???
ESE UYU NI INDE UHUJE AMASO NA LUC AGATUNGURWA CYANE KANDI ARI NO MUBARI KUMUHOHOTERA???
.
.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *