MBERE YO GUSOMA IYI EPISODE, MBANJE KUBISEGURAHO KUKO NABUZE MU BUBIKO EPISODE 46, MWIHANGANE DUKOMEZE IYI, HANYUMA MUKURIKIZE UKO IBYABANJE MURI EPISODE YA 25, MUBIHUZE N’IBYO MUSOMA MO HANO MURI IKI GICE, MURAHITA MUBONA IBYABAYE MU GICE CYA 26
.
.
Crash yahise ansunikira mu modoka bwangu, ashyira Kira inyuma, nuko ahita na we yinjira mu modoka arayatsa
Amaso twayahanze mu cyerekezo abagiye banyuzemo, niteguye kubona abantu bane bahinguka ubundi tugahita tugenda. Gusa umutima ntabwo wari hamwe, sinari ntekanye na gato rwose. Nibazaga uwarashe n’uwarashwe, nkibaza niba ntawabigendeyemo, ubwoba n’ikidodo byari byose birumvikana.
Nibwo twabonye Shark ahingutse, aherekejwe na Sacha, ni we wari uteruye Elisa mu maboko. Adam se ari hehe?
Nubwo Crash yari amfashe ngo ntongera gusohoka ariko naramwigobotoye ndasohoka niruka ngana aho bari kuva, nuko nkibagera iruhande Elisa ahita na we aba arasakuje ari kurira
Elisa: Noellaaaaaaaa
Numvise umutima wongeye gutera neza, mpumeka neza ndetse akamwenyu kagaruka ku munwa. Nahise nterura Elisa nuko turahoberana. Numvaga nishimye kugera ubwo umuntu wa kane yaturukaga hirya.
Yari Adam.
Mu maso yari yuzuye amaraso ndetse n’umupira yari yambaye. Yagendaga ubona bimugoye ndetse ameze nk’uwahagira. Nahise nshyira Elisa hasi maze Sacha aramujyana nanjye niruka ngana aho Adam ari ngo mufate atagwa hasi
Noella: Adam wabaye iki koko?
Amaso ye ntabwo yarebaga neza, yahumekeraga mu kanwa.nabanje kureba ko ntaho yaba yakomeretse nibwo nahise mbona bamuteye icyuma mu nda ndetse cyari kikimurimo
Noella: Oyaaaaaaaaa
Yagerageje kunsekera ariko byo kwikomeza narabibonaga rwose.
Adam: nsiga hano ujye kwihisha kuko abantu bari kuza bagana hano
Nari nabaye nk’uwafashwe n’amashanyarazi neza neza naguye mu kinya. Ntabwo ari byo ubanza ndi kurota rwose. Noneho no kurira byari byananiye
Nibwo Sacha na Crash bagarukaga nuko banyigizayo maze Crash asindagiza Adam
Banyinjije mu modoka ntashaka numva nabaye ikigoryi zezenge maze baranyicaza, Elisa we yari akikiwe na Shark
Sacha: tugomba gushaka ahantu tubona pharmacie byihuse tukamutabara
Adam: mwikigora mwana
Noella: ese byagenze bite we? Ko mutansobanurira?
Adam: kuko jyewe nari guturuka imbere, ni jye nakomanze. Umugabo rero ubanza yari yabimenye ko tuje gutwara Elisa nuko akingura ahita antera icyuma mu nda, nanjye ndamusunika imbunda yari afite igwa hasi ndayimutanga mpita ndasa
Ahita arasa cyangwa ahita amurasa?
Noella: none? Yapfuye?
Adam: wa murezi we simbizi
Sacha: ariko mwana kuba uri hafi gupfa ntibigatume ukoresha amagambo mabi kandi turi kumwe n’umwana.
Nibyo koko hano hari Elisa nanjye ahubwo singomba kugaragaza akababaro no kurira, imbere ye. Nahise nterura Elisa. Ntabwo yari yigeze arira ahubwo wabonaga byamucanze na we. Yari ameze nk’uwagize ihungabana. Numvaga ari amakosa yanjye, kuba ibi byose biri kumubera mu maso
Nyuma y’iminota nka 20 Sacha yaparitse ahantu nuko ahita asohoka mu modoka. Yahise yinjira hirya ahantu, ubanza yari yabonye pharmacy. Adam yarimo agenda ahindura ibara ry’uruhu, ubanza ari amaraso ari kumushiramo.
Ntiyavugaga, ariko Shark yamusabye kugerageza kunyeganyega cyangwa agasubiza ibibazo yamubazaga. Ibi byari kumurinda gusinzira kuko ahanini iyo usinziriye uri mu bihe nk’ibi ushobora kugenderako ugahita upfa. Numvaga na we ntashaka kumubura. Nibwo niyumvisemo ko na we yari amaze kuba inshuti yanjye ya hafi. Ntagende rwose pee
Elisa yaranyiyegereje cyane nanjye ndamukomeza. Ni we nsigaranye ubu, keretse ningira amahirwe Adam ntagende naho ubundi karaba kabaye
Nyuma Sacha yaragarutse yujuje ibintu mu maboko, byinshi cyane. Ntitwigeze twigora tumubaza aho abikuye, cyangwa uko abiboye. Icya ngombwa ni uko azanye ibyadufasha kuvura Adam nta kindi
Twagombaga gushaka ahantu hizewe kandi hatekanye tukabanza kuvura Adam kuko yari akomeje gutakaza amaraso menshi
Sacha yaragiye aparika imbere y’inzu ubona yamenetse ibirahure n’urugi rwaramenetse. Ikiboneka nta muntu ukibamo hano rwose
Abantu bagendaga mu muhanda benshi muri bo bafite intwaro. Nahise nagamo ingofero ngo hatagira umenya bakantanga kuri polisi nuko twinjira muri ya nyubako, Shark afunga igipangu naho Crash na Sacha baterura Adam baramwinjiza
Imbwa na yo twarayinjije
Tukigera muri salon ako kanya Sacha yakuye ku meza ibyari biyariho byose nuko barambikaho Adam. Nahise mbona ku ruhande umusego w’intebe nuko ndawumusegura
Crash: ntimugire ikibazo, mu nzira tuza naje ndeba kuri internet uko wakirwanaho ukavura uwakomeretse. Nibyo tugiye gukora rero
Sacha: Noella, fata Elisa mujye muri etage hejuru
Noella: oya. Ndashaka..
Sacha: nta bya ndashaka, ni itegeko nguhaye
Narebye Adam ahari bwa nyuma nuko nterura Elisa turazamuka, dukurikiwe na Kira.
Twinjiye mu cyumba cyuzuye akavumbi nuko nicara ku ntebe yari ihari nteruye Elisa, Kira na yo injya iruhande. Nyuma y’igihe turongeye tubaye hamwe. Gusa Elisa nabonaga adatuje na gato pee.
Noella: Elisa umeze neza?
Elisa: ese Maxime yasanze papa wanjye na mama wawe
Yavuze atyo amarira yanjye atangira gushoka. Ntabwo aramenya ko nyina yapfuye ubu koko?
Noella: yego yarabasanze
Nabivuganye ikiniga nanjye amarira ari gushoka
Elisa: wirira erega. Mama yajyaga ambwira ko nubwo tutabona papa, ariko arimo hano
Yabivugaga anyereka ku mutima. Nagerageje kumwenyura, byibuze afite ibyiringiro ko papa we ari muri we. Ariko niko biba bimeze, abacu bapfuye tubahoza ku mutima tukabibuka iteka igihe cyose tukiriho. Maxime nanjye azahora andi ku mutima, ni ko bimeze
Noella: none se tonton Franck yagufashe neza?
Elisa: oyaaa. Ahubwo yahoraga ambwira yuko uri mubi kandi ko ntazongera kukubona. Ariko jyewe nari mbizi ko uzaza kuntwara kuko wanankuye hahandi bari baranjyanye. Rata nturi umwana mwiza Noella?
Narasetse. Byibuze amfitiye icyizere disi
Noella: Elisa, nkwijeje ko guhera uyu mwanya ntazakureka. Gusa wihangane kuba warahuye n’ibi byose
Elisa: wambwiye ko ba maneko bakomeye bahabwa mission zikomeye rero nta kibazo
Disi aka kana gahora kantungura. Naramuhobere cyane nuko kubera umunaniro nari mfite negama mu ntebe nshakisha ibitotsi dutegereje ko abari hasi batubwira ibikurikiraho.
Gusa Sacha yaraje aradukangura. Akinjira nahise ngira ubwoba
Sacha: Noella ndaba nsigaranye na Elisa akanya, nta kibazo
Noella: kubera iki se kandi? Bigenze bite
Yabanje gusa n’ufunga amaso, nuko ankora ku rutugu. Nibwo nahise menya icyo ashaka kuvuga. Nazunguje umutwe amarira ari gushoka ku matama
Sacha: Adam ashaka kukuvugisha mbere yuko…
Sinaretse arangiza interuro yavugaga ahubwo nahise nsohoka bwangu, nenda kugwa kubera kumanuka escaliers niruka. Nahuye na Shark na Crash na bo bubitse imitwe. Oyaaaa. Adam ntabwo yapfa, simbishaka weeee….
Aramenye da. Ntapfe rwose weee. Ese Adam agiye kumubwira ibiki? Ese Franck yapfuye? Agace ka 48 ntugacikwe