ADAM
Iminwa yacu yari yegeranye muri santimetero nk’ebyiri gusa, ariko nanirwa gusatira. Ahubwo se we harabura iki ngo ansome? Ubusanzwe nta mukobwa utahitaga abikora, none ndi kwibaza, uyu mukobwa we ni gati ki?
Nahise nsubira inyuma, nicara aho nahoze.
Noella yaranyitegereje, intekerezo ze numvaga nayobewe izo ari zo
Noella: uranennye noneho? Nako ngo ntukunda abaswa nkanjye. Cyangwa ni imikino?
Nabuze icyo musubiza. Bwa mbere mu buzima bwanjye, numvise isoni. Nari mfite isoni z’ibyo navuze. Ese ni ibiki bimbayeho koko? Uyu mukobwa ari kunyica mu bwonko neza neza. Ikimbabaza nta na rimwe arakora icyo nacyekaga ko yakora. Mu kurushaho kunyereka akababaro yahise ahindukiza umutwe areba ku ruhande
Adam: igisamagwe, ahubwo mbona undenzeho pee
Ni jye mbivuze ibi bintu se? ese kuki iyo ndi kumwe n’uyu mukobwa niyumva ukundi koko? Uyu mukobwa ubundi ni gati ki?
Noella: umva, uwo mukino uri gukina, kuri jye ntabwo ukora rwose
Adam: ngo iki?
Noella: kumva ko uri umusore abakobwa bose bashidukira, umusore uba utitaye ku marangamutima y’abandi. Umusore wumva ko isi yose iri munsi y’ibirenge bye, wumva ko byose abyemerewe. Umusore urongora umukobwa wese ashaka, igihe ashakiye. Kuri jye wibeshye rero
Nariruhukije. Ibyo avuga ni byo
Adam: ubiziho iki se?
Noella: ntabwo unzi, ntuzi ibyo nanyuzemo. Ese ukeka ko mu myaka ibiri ishize, nta kintu cyambayeho? Wiyumvisha ko nahoraga nihishe munsi y’ikiraro, jyenyine? Ukeka ko ari wowe musore wenyine ufite iyo myitwarire se? ahubwo ngereranyije n’abo nahuye na bo wowe uri umukinnyi muto cyaneeee
Ngo? Hari abandenzeho se buriya koko? Ukuntu numvaga ari jye waba nyoboye abahehesi bose bo ku isi? Numvaga nshaka kubimenya, nashakaga ko agira ibyo ambwira ku buzima bwe. Gusa mu maso ye, nabonaga koko ko yashavuye.
Noella: gusa jyewe iyo nkurebye si ko nkubona, ubu. Urupfu rwa Maxime nawe rwaguhungabanyije ndetse ndabizi neza ko wiherereye ukarira. Sacha na bagenzi be ubitaho cyane kandi kuba uhora ushaka abantu bakuba hafi, kuba urongora abakobwa benshi, hari ikibigutera nakuvumbuye
Adam: ubwo ni ikihe?
Noella: uba ufite ubwoba bwo kuba uri wenyine. Uhora wumva utekanye iyo iruhande rwawe hari umuntu
Yahise andeba mu maso nuko numva ikiniga. Uyu mukobwa azi ubwenge wagirango yandebye mu bwonko. Uyu mukobwa ni igisamagwe cyuzuye. Noella atangiye kunshimisha bitarabaho. Rero ndaje mfate umwanzuro udasanzwe: uyu mukobwa ntakwiye kuncika.
Adam: ufite ukuri rwose, igisamagwe
Yariruhukije nuko amfata ibiganza. Akinkoraho nahise nsesa urumeza umubiri wose
Noella: nubwo nkwangwa, nubwo ntakunda imyitwarire yawe, nzaba mpari igihe uzankenera. Ibyo wemeye wabikoze, wamfashije guhura na murumuna wanjye, waje kunshaka muri HEAVEN unzana hano, ni ukuri warakoze
Noella yari amaze kunshimira. Hari hashize igihe nta muntu unshimira pee
Adam: none se, hari ikibazo tugiye kuganirira muri salon?
Yarikirije nuko afunga amaso nsohoka mu mazi, nkenyera essui-main
Narahindukiye maze na we muha umwanya wo kuva mu mazi, amaze gusohoka mu mazi no gukenyera essui-main na we araza, angeze iruhande ankubita agapfunsi gato ku nda
Noella: burya ufite abdo.
Yamaze kuvuga ayo magambo nuko atangira kunkorakora ku nda n’udutokitwe dukonje. Uko yankoragaho numvaga ubushagarira bugenda bunzamuka mu mubiri wose nkumva neza neza ndi kugenda ngana mu yindi si pee.
Adam: naho se wowe?
Yarandetse ubwo nanyuzaga intoki hagati ya essui-main akenyeye maze nkamukora ku nda. Yakomeje kunyitegereza arandeka gusa sinagumishijeho intoki kuko sinashakaga kugwa mu mutego ari jyewe
Namurebye mu maso, na we arandeba. Sinzi umwanya twamaze turi kurebana dutyo, gusa numvaga turi mu isi ya twenyine. Uyu mukobwa azansaza neza neza. Nahise musatira musoma ku zuru
Adam: ufite ubwoba?
Noella: genda wa njiji we
Yabivuze ankubita agashyi ku rutugu, nuko dusohoka aho ngo buri wese abanze ajye mu cyumba cye kwambara. Ariko tugisohoka twakubitanye nuko amatara yo muri salon ahise yaka maze haba hinjiye Shark, Crash na Sacha. Bose bahise bagwa mu kantu baratureba, ariko Sacha we yandebye nabi cyane
Ubanza intego yanjye ndi kuyigeraho rwose. Ubwo ari kugaragaza gufuha buriya ni uko na we amukunda, ubwo rero azakora uko ashoboye ngo amunkureho, ubundi cash zanjye kuri konti zigereho.
Sacha: ndabona bitajya bigutwara igihe da
Noella: umva nta cyabaye mwikeka ibindi. Kwanza reka nigire kwambara
Yahise azamuka agana mu cyumba cye nta n’umwe asuhuje nanjye njya mu cyumba cyanjye kwambara.
Ubwo twagarutse muri salon maze Sacha adukoresha inama
Sacha: bon. Nihuse nabamenyeshaga ko Crash na Shark bamenye aho Elisa aherereye. Ubwo baduha amakuru yuzuye
Nahise mbona mu maso ha Noella hagaragaje gucya bidasanzwe. Nari maze igihe ntabona ameze gutya pee. Uyu mukobwa ubanza azasaza abasore
Noella: mwamubonye hehe? Ameze ate? Ntabwo yakomeretse? Bamufashe neza…
Namufashe ku rutugu ngo atuze, na byo mbona Sacha bimuriye ahantu.
Shark: ari kwa nyirarume, Franck. Twabashije gukurura telefoni ye ituma tumenya aho aba. Twoherejeyo drone ngo turebe ko twamenya neza ibiri kubera iwe ariko ntabwo twabashije kumenya byinshi kuko abapolisi bahise bayihanura igitangira kwambuka umuhanda.
Noella: ngo abapolisi?
Disi ntabwo azi ibyabaye muri iyi minsi
Adam: Noella. Igihugu cyose ubu kiri mu myigaragambyo idasanzwe, abaturage bari guhangana na polisi ndetse ndacyeka nibikomeza n’abasirikare bari bubyinjiremo. Byatangiriye I Kigali ariko ubu biri kugenda bisakara igihugu cyose. Abagabo utibagiwe abagore bari barihishe bose buzuye mu mihanda. Bari kwangiza icyo bahuye na cyo cyose, bagatera amabuye abapolisi ndetse ubu tuvugana HEAVEN irarinzwe na za blinde na ba mudahushwa. Hari itegeko rero ko uwo babonana intwaro wese bahita bamurasa ndetse n’ikintu cyose gishobora guteza akavuyo n’umutekano muke bategetse ko kigomba kuraswa. Heaven ntabwo turayigusha ariko hari andi makuru asigaye nituyatanga ndabizi neza izahita ishyirwa hasi kandi nshaka ko abayishinze ari na bo bazayisenyera.
Noella: ngo iki? Ko biteye ubwoba
Adam: ikindi rero utari uzi kandi giteye ubwoba, byose ni wowe uri kubishinjwa kuko ya video bavuga ko ari yo nkomoko ya byose. Uri gushinjwa ko wagumuye rubanda ndetse ugateza umutekano muke. Baragushaka uri muzima cyangwa uri umurambo, ndetse banagushyiriyeho igihembo ku muntu wese uzagushyikiriza polisi.
Nahise mbona acitse intege, yifata ku munwa
Urugamba se ahubwo ko ari bwo rutangiye? Hagati aho se Elisa bazamubohoza bate? Uyu mukino se Adam na Sacha bakinnye koko bizatanga iki? Agace ka 46 ntuzagacikwe