Yampfiriye mu ntoki mufashe. Numvaga Maxime atari akwiye kunyitangira, ntabwo yagombaga gupfa rwose. Uko nakamurebye mu maso numvise ubwenge buyobye. Gusa numvise urusaku ruza ruturuka kure, rugenda ruza rugana aho ndi. Ariko sinari mbyitayeho, amaso nari nyahanze Maxime. Nyuma ya rwa rusaku numvaga hakurikiyeho kumva umuntu ari kuntigisa anzunguza. Ariko nabuze imbaraga zihindukira ngo ndebe uwo ari we ndetse ubanza no kumva ntari ndimo kumva neza.
Numvise umuntu anterura ankura aho ngaho anjyana kure. Neretse uwari anteruye nkoresheje ukuboko, mwereka aho Maxime aryamye mu maraso. Numvaga ntashaka gusiga umurambo we aho ariko sinigeze mbasha kugira icyo nkora
Nyuma nabonye abandi babiri baza, ariko sinabashaga kureba ngo menye ni ba nde, ubwenge bwanjye bwari bwagiye muri konji ahari.
…: Ese habaye iki?
…: Man, Maxime yapfuye!!
….: Ngo iki? None se Noella we ni muzima?
…: Umva isasu ryari kwica Noella ryishe Maxime ariko ndakeka Noella yaguye muri coma na we. Gusa nta gikomere nabonye
Bagerageje kumvugisha ariko sinabashaga kuvuga gusa narabyumvaga ibyo bavuga byose. Ni bwo nageze aho numva ibintu byose bibaye icuraburindi…
Nakanguwe n’urusaku rw’amajwi atandukanye. Gusa sinigoye ngo ndafungura amaso cyangwa kunyeganyega. Amashusho y’ibyari byaraye bibaye mbere yuko nsinzira ni yo yagarukaga mu mutwe wanjye umunota ku wundi. Maxime aryamye atabasha kunyeganyega, yapfuye. Byananiye kubyihanganira nuko amarira arashoka. Narahindukiye ndyamira urubavu, gusa numvaga nta mahoro mu mutima, nta munezero na muke nabona pee.
Sinari nzi aho ndi, sinari nzi icyo ndi kuhakora gusa nari ndyamye
Nyuma numvise umuntu agana aho ndi. Sinigoye ndeba uje kuko rwose numvaga ntacyo bimbwiye ibiri bube byose.
Uwari yaje yarahagaze uko byamera kose kuko sinigeze numva imirindi ikomeza.
Kera kabaye nibwo nagerageje guhindukira ndeba uwo muntu.
Muri jumper yirabura, ifite ingofero, afashe mu mifuka, Adam yarimo anyitegereza.
Noella: Adam
Yabanje kwitsa umutima nuko aranyegera, aranyiyegereza arampobera. Naremeye nuko ndekura amarira menshi. Na we yakomeje kunkorakora mu mugongo, ambwira gukomera no kwihangana. Sinzi ikintu cyamfashe ariko uko nakamugumyemo numvise noneho ntuje, mbasha kuba navuga. Narongeye ariko nibuka ibyabaye, ni jye nakabaye narapfuye rwose
Noella: ni ikosa ryanjye, amakosa yanjye ni yo yamwicishije
Adam: nyumva neza. Ntabwo kuba yapfuye ari wowe wabiteye, ibyo ubyikure mu mutwe rwose ndagusabye.
Nazunguje umutwe, nkomeza kurira. Yahise amfata mu misaya
Adam: Noella ndeba
Nubuye amaso ndamureba
Adam: Ntabwo. Ari. Ikosa. Ryawe. Urumva?
Nikirije nkoresheje umutwe. Nicaye neza, nibwo nabonye ko nambaye pyjama za Heaven, hejuru nambaye sutiye gusa, nibuka ko umupira nawukuyemo nshaka gukamya amaraso ya Maxime yasohokaga. Adam na we yarabibonye ko binteye isoni nuko ahita akuramo jumpera ndayambara. Nari nanikonjeye.
Adam: ushaka kurya?
Yabimbajije ahaguruka. Ntabwo nari nshonje kandi numvaga mfite ibibazo byinshi byo kumubaza. Ariko ubanza igihe nyacyo atari iki. Nuko ndikiriza maze tuva aho nari ndyamye tumanuka escaliers. Hari hakonje.
Twageze ahameze nka salon, nuko tuhageze ubwenge bwanjye buragaruka. Elisa ari hehe? Nahise mpagarara nuko Adam aranyitegereza
Adam: bigenze bite?
Umutima wenze kumvamo. Nibwo nagaruye ubwenge kuri byose byabaye.
Noella: Elisa. Elisa ari hehe? Franck yamutwaye, Franck ni we wamujyanye, sinzamubona ubu koko? Navunikiye ubusa se?
Adam yahise amfata ansaba gutuza, ariko narimo murwanya nshaka kwiruka ngo njye guhiga Franck. Agahinda karanyishe, umubabaro unyuzura igituza numva mbuze amahoro mu mutima.
Adam: ihangane utuze. Tuzajya kumushaka. Yajyanywe n’umugabo ufite ubwanwa bw’imvi. Uriya mugabo ariko mundekere ni jye na we
Umugabo ufite ubwanwa bw’imvi? Ni Franck. Ni we wishe maxime. Ese ibyo byose yabitewe n’iki koko? Mana yanjye. Uriya mugabo ni igisimba.
Adam: ngaho ngwino urye, igisamagwe. Sacha ari hafi kugaruka ari buduhe amakuru ahagije
Narikirije nuko ngana mu gikoni ariko nari mpari ntahari. Nari nabaye igishushungwe neza neza. Adam yahise ankorera umureti wihuse.
Yamaze kuntekera ntangira kurya na we ahagaze yegamye ku meza yo mu gikoni. Yari yifashe neza, andeba gusa ubona atekereza
Adam: uriya muginga ni we wanze kugendera ku mabwiriza
Noella: gute se kandi?
Adam: twari dufite umupango wo guha imbunda abaturage bakaba ari bo bahangana na Heaven ukabona uko uhava amahoro. Ariko yabaye akikubona muri parking ashaka kwigira Rambo abohoza umwana aba yirukanse agana aho ngaho nta n’intwaro afite. Kuko twari dufite drone yagendaga igukurikira ikaduha amashusho y’aho uherereye.
Ibyo ariko numvise nubundi ntacyo bivuze, ni amakosa yanjye rwose. Kuba yitambitse isasu Franck yandashe rikaba ariwe rifata. Adam ntabwo turi kubyumva kimwe rwose hano ho
Noella: gusa uko byamera kose, abantu banshizeho
Adam: humura ndahari jyewe,
Yahise andeba mu maso, nanjye ndamureba. Nyuma yubika umutwe nanjye nkomeza kurya. Ubwo namaraga kurya nigaruyemo akanyabugabo. Urugamba rwatangiye rukwiye no kurangira kandi rukarangira turutsinze. Nkuko nabisezeranyije mama, ngomba guhangana nkabaho. Ngomba kubaho kubwe no ku bwa Maxime wanyitangiye. Najyanye ibyombo aho byogerezwa. Adam yakomeje kundeba ibyo nkora byose. Ubwo nagarukaga muri salon, yahise amfata anyegeka ku gikuta
Adam: ese mu by’ukuri ubundi uri nde Noella?
Noella: ngo iki? Ushaka kuvuga iki?
Adam: nagukozeho ubushakashatsi. Ubusanzwe ntukunda kugira inshuti nyinshi ndetse amakuru nabonye ni make. Ikibazo uko bukeye n’uko bwije ndushaho kugenda nkwishimira. Ufite irihe banga koko?
Noella: ufashwe ute se kandi wowe? Niba ari uko utereta rero si uko jyewe bantereta
Yaramwenyuye
Adam: ukaba wumva se jyewe nagutereta? Uzabaririze sinjya ntereta abaswa nkawe sha
Nahise numva umujinya mba muteye urushyi ntazi aho ruvuye nanjye. Ubanza nawe atari abyiteguye kuko yaratunguwe cyane. Ako kanya urugi rwahise rufunguka nuko ijwi menyereye ndaryumva ako kanya
…: Naje.
Uyu ni nde uje? Ese ubu Elisa bazamubona? Ese Hydra ari hehe ubundi we? Agace ka 44 ntuzagacikwe