IMANA Y’IRWANDA
.
.
FINAL
.
.
(….) Tugaruke ibwami ahari inama y’ abapfumu yari yateranye babuze ibisubizo kubera ko Imana ntacyo yari yakababwira.
bakiri aho rero umwe muri bo impinga yaraguzaga yaramenetse ubundi abaraho bose barikanga, umupfumu wari uturikishije impinga arahaguruka araterura mu ijwi rirenga ati: “nyiricyubahiro mwami mwiza wacu , Imana inyeretse ko umuntu ufite ibisubizo ku bibazo byacu ari umugore w’inshike y’umwami watanze kubera ririya shyamba rero kugira ngo mumugereho nimujya i Bumana murasanga imbwa yicaye mu bikingi by’amarembo, ubundi mubaze umukecuru uribusohoke yicumbye akabando.”
Arangije kubivuga ahita yitura hasi arapfa, barebye icyo abaye ngo ababwire neza ibyo yababwiraga basanga yapfuye nuko umwami ababaza impamvu yaba apfuye atabasobanuriye neza nuko umwe arasubiza ati:”kugira ngo abone igisubizo yitanze cyane akoresha imbaraga ze zose niyo mpamvu apfuye, bivuze ko ntarubaraga narumwe yari asigaranye rwatuma byibura abaho!”
ubwo rero amaze gupfa basanze ntayandi mahitamo bafite usibye kwiga ku byo uwo mupfumu yababwiye kandi birangira bose bibutse ibyabaye mu myaka myinshi yari imaze guhita, mbese abacitse icumu Gashyende na Nyirakuru ko ibirimo kuba ari bo bashobora kuba babizi bahita bajya kubareba.
Mu gihe mu Ishyamba ry’ Ibumana ho Gashyende yari afite Uwijuru mu buvumo arimo kumusiga imiti aho inzoka yari yamuriye, gusa Uwijuru yari asinziriye aho bavuraga ho hari habyimbye cyane.
Ubwo gashyende rero yakomeje kwitegereza ubwo bwiza businziriye yari yaryamishije aho mu buvumo yabuseguye amatako ye akisetsa ari nako avuza ikivugirizo.
Gusa yarebye hanze abona imvura irakubye ahita asohoka mu buvumo ubundi ajya hanze gutashya inkwi no gushaka utuntu two kuba barya dore ko bari bageze mu wundi munsi uturutse ku munsi bari barinjiriye ho muri iryo shyamba!
Umwami we aho yari ari n’abiru bakeya bari bicaye imbere ya Nyirakuru wa Gashyende, gusa Umwami asa n’uwatunguwe cyane ahita abaza Nyirakuru wa Gashyende ati: “none se ubwo buhanuzi kuki ubumaranye iki gihe cyose muri wowe utarabutanze kuri twebwe kandi ari twebwe bwari bugenewe?”
Nyirakuru wa Gashyende ati: “ntabwo nari nemerewe kuza i bwami kandi nari meze nk’uwaciwe mu gihugu, rero urumva ko iyo nza Ibwami nkanabivuga ntamuntu wari kunyizera nari gufatwa nk’umukecuru waje gutera ubwoba no guca igikuba muri rubanda , usibye ko iyo munabimenya ntacyo mwari gukora kuko Imana ni yo igene ibiba ,ibyabaye n’ibizaba mu hazaza , rero ntibyahinduka itabishatse nubwo yaduhaye ubwenge n’ubushobozi bwo kuba twahindura ahazaza turamutse tugize amahirwe yo kumenya ikizaba mu hazaza!”
Umwami arongera arabaza ati: “none se nyuma y’uko ikibi gikanguka kimaze kunywa ku maraso y’Umwamikazi byaje kugenda gute?”
Nyirakuru wa Gashyende arasubiza ati: “Umwamikazi amaze kuribwa n’Inzoka yaje gusinzira ubuticura nuko Umwami w’Ishyamba amuha ubuzima ndetse bahita babuvanga habaho amasi abiri isi y’ikiza n’isi y’ikibi buri wese agira amahitamo ye niba ashaka kuba mu isi y’ikiza cyangwa akaba mu isi y’ikibi birangira uko!”
Umwami arangije aramubaza ati: “ndumva ariko ibyo ari byiza gusa ndumva ibyo wavuze byabaye neza nk’uko wari ubizi neza neza, none ubwo ni byo niko bizajyenda nk’uko biri muri ubwo buhanuzi bwawe?”
Nyirakuru wa Gashyenda ati: “ntabwo ariko mbyizeye kuko hari ikosa ryabaye muri ubwo buhanuzi!”
Umwami ati: “ni irihe kosa se ko numva mu byo wambwiye ntakosa ryabayemo byari bisobanutse neza cyane?”
Nyirakuru wa Gashyende asubiza umwami ati:”ikosa ryabaye ni uko Gashyenda n’Umwamikazi bagombaga kujya muri ririya shyamba baramaze gushyingiranwa bafashe umwanzuro wo kujya guturamo ubwabo, none siko byagenze ahubwo bajyiyeyo barimo guhigwa, Urumva ko bitandukanye gusa niba ntacyo twakora ngo ibikurikiye bijyende neza turategereza turebe uko bizajyenda!”
Ubwo umwami yanze kurebera ahita asohoka ajya hanze abwira ingabo ze kwitanga zikica inzoka iri ku muryango w’Ishyamba zikinjiramo zikazana Gashyende n’ umukobwa ari bazima, gusa uko yakabibabwiye bagize ubwoba ubundi ahita asubira mu nzu yambarira urugamba asohoka avuza akaruru, ubundi ingabo na zo zungamo zirakomera zikoma n’induru, ubundi zihita zigenda zigana aho ryashyamba riherereye.
baragiye rero gusa ntibigira bagera aho ishyamba ryari riri barahabura neza neza kuko ubundi hagendwaga igihe gito cyane uvuye mu rusisiro, ariko bo baragiye bararambirwa kandi babonaga batarajyerayo ijoro ribagereraho ubundi bararyama ngo bazasubukure igitero cyabo mu gitondo.
Muri bwa buvumo aho Gashyenda na Uwijuru bari bari ho, Uwijuru yafunguye amaso abona imbere ye hari umuriro bacanye anarebye abona umutwe we uri kubibero bya Gashyende ubundi areguka amureba mu maso ari nako amukoraho dore ko kari akanya keza ko kureba uwo yakekaga ko azamubera umugabo.
Gusa ikigaragara ni uko byari bimeze nk’aho bo batazi ibyabaye hanze y’Ishamba mu giturage harimo no kuba ishyamba barimo ritakibonwa n’amaso y’Umuntu numwe mu bari hanze y’ishyamba cyane ko igitero kiyobowe n’ Umwami cyari cyaraye gikambitse hanze cyabuze iryo shyamba.
Uwijuru sinzi uko yarebye iruhande rw’umuriro abona hari ibijumba byokeje n’agacuma karimo Umuheha aragaterura yumva kararemereye asomaho yumva biraryoshye ahita agotomera dore ko n’inyota yari imurembeje, arangije arya n’ibyo bijumba ahaze yegeka umutwe we mu gituza cya Gashyenda arongera arasinzira.
Mu gitondo cyakurikiyeho rero aho umwami yari yaraye n’Ingabo ze babyutse bisanga hafi y’igiturage nuko birabayobera, gusa ntibava ku izima barongera bambarira urugamba gusa bataragenda Nyirakuru wa Gashyende aza aho bari baraye ubundi arababwira ati:” nimugende Imana yanyeretse ko ishyamba ryongeye kwigaragaza, gusa ya nzoka y’ ikibi iracyari ku muryango wa rya shyamba rero ntimuhangane na yo ahubwo mujyende muyiceho ntihagire umuntu numwe uri buyikozeho intwaro ye hato mutaza gutera ibibazo kuri za si zombi!”
ubwo rero yamaze kubabwira uko baragenda bajyeze imbere y’ishyamba babona ya nzoka ya karundura iri ku muryango w’ishyamba ndetse uburebure n’umubyimba wayo byose byazengurukaga rya shyamba.
Ubwo rero mukugera kuri iryo shyamba bareba inzoka yari ihari ifite imitwe myinshi kandi buri mutwe wayo wose wari urimo kurabya mo akarimi ku buryo n’iyo waba ufite umutima ukomeye gute utakumva inama bahawe na Nyirakuru wa Gashyende yo kujyenda bakinjiramo batayishe na yo ntibamire cyane ko yari ifite ubushobozi bwo kuba yabamira bunguri bose kandi mu ngunga imwe.
Ubwo rero uko Umwami n’ingabo ze bari bari aho batinye kwinjira muri iryo shyamba, mu buvumo ho Gashyende aho yararyamye yashidukiye hejuru mukureba abona Uwijuru amuryamye mu gituza arimo kumureba mu maso, nuko ahita amubaza ati: “wakangutse gihe ki ko wari umaze hafi iminsi itatu usinziriye? Uziko wari umaze gutangira kuntera ubwoba uziko narintangiye gutekereza ko utazakanguka.”
Uwijuru aramusubiza ati: “umbabarire kuba naratumye uhangayika gusa ndibaza ko muri ngewe hari hagiyemo ubumara bwinshi bw’iriya nzoka, ahubwo mbwira ko ushidukiye hejuru waba warurimo kurota inzozi mbi?”
Gashyenda aramusubiza ati: “sha muby’ukuri zatangiye neza turimo gukora ubukwe gusa ubwo twari turimo gukora umuhango wo gusangira ubuzima cya kibi cyazimiye mu binyagihumbu byinshi by’imyaka twahise twakira amakuru ko cyakangutse bituma umugenzo wacu wubukwe utarangira njya ku itabaro gusa nkangutse kiriya kiyoka kimize.”
Uwijuru yumvishe bamubwiye uko araseka arangije aramubwira ati:”oya ntabwo kikumize humura nta nzoka yamira umuntu, n’ingano yazo na yayindi bavuga ngo imira inka bita Uruziramire barayibeshyera kereka wenda zazindi abantu bavuga mu migani n’ibitekerezo byakera ni zo zamira umuntu gusa simbyizera nk’ibyabayeho ahubwo byahimbwe n’abahanga mu guhimba inkuru.”
Ubwo Gashyende yarabyumvishe nuko ahita abwira Uwijuru ati: “ni byiza ubwo wakangutse ahubwo reka dufatirane igihe dusangire ubuzima igihe kitararenga hato hatagira umuntu urasa icyo kiyoka kuko navuye hanze y’ishyamba byarakomeye kugira ngo umuntu yinjire muri iri shyamba biramusaba guca mukanwa ka cya kiyoka cyavugwaga mu buhanuzi no mu mateka, ubwo twinjiraga hano mu ishyamba cyarakangutse!”
Uwijuru ahita amubaza ati: “none se ibyo guhuza ubuzima ni ibiki ko ntabyo nzi? Ibyo byo by’inzoka reka kubeshya no kuntera ubwoba.”
Ubwo rero Gashyende yahise afata umutwe wa uwijuru arawukurura aramwiyegereza.
Mu gihe hanze y’ishyamba ingabo zari zatinye kwinjira mu ishyamba, ubundi Umwami afora umwambi mu muheto ararekura werekeza kuri cya kiyoka wikubitaho ubwo Gashyende na Uwijuru iminwa yabo yarahuraga.
Kubera iryo kosa ryabaye ryo kurasa cya kiyoka kandi byari byarabujijwe ibintu byarahindutse bituma ikiza n’ikibi byose byivanga bibana ku isi imwe kandi ubuhanuzi bwaravugaga ko ubwo umwami w’ishyamba azahuza ubuzima n’umwamikazi w’ikiza wazimiye, ikibi kizahunga giture hakurya y’inyanja na ho ikiza kigume ku mugabane w’isezerano.
Ni uko rero twisanze mu isi y’uruvangitirane rw’ibyiza n’ibibi, aho umuntu ahitamo gukora ikiza ikibi kikamutanga imbere, aho kwirengagiza ikibi ngo uhitemo ikizi bigora nk’uko abakurambere bacu byabananiye kwihanganira guhangana n’ikibi, bagasuzugura ubuhanuzi.
Nyamara iyo baza kumvira ubuhanuzi, ubu tubatubona isi ebyiri zitandukanye, isi y’ikibi n’isi y’ikiza, noneho buriwese agahitamo isi ashaka kubamo bijyanye n’uko abona ibintu.
IYI NKURU NANGE NARI NSINZIRIYE MU IJORO UMUNSI UMWE, NI UKO NDAYIHISHURIRWA 🤣 KUGIRA NGO NYIGEZE KU BASOMYI BANGE, MBIBUTSE GAKONDO, MBIBUTSE KO IMANA Y’IRWANDA IHARI, MBIBUTSE KO INDAGU ZIKORA, IMIHANGO YACU SI GIPAGANI NK’UKO TWABYIGISHIJWE N’ABERA BATUZANIYE IVANJIRI BISE NTAGATIFU, BAKATUZANIRA KUGANIRA N’IMANA MU NDIMI TUTUMVA BISE IZ’UMURIRO, NYAMARA TUKIRENGAGIZA KO IMANA Y’IRWANDA IHARI KANDI TUBISHATSE TWAYIGARUKIRA IKATIVUGISHA MU RURIMI RWACU TWUMVA NK’ABANYARWANDA.
UYU NI UMUSANZU WANGE MUTO ARIKO MUBISHATSE WAKURA UKAGERA KU BANYARWANDA BENSHI, MUREKE TUBEHO UBUZIMA BUSHINGIYE KU MUCO, DUSIRIMUKE ARIKO MU MUCO WACU, DUSENGE ARIKO DUSENGE MU MUCO WACU.
IMWE MU MICO YACU GAKONDO NKO GUTEREKERA, KUBANDWA… BABIHAYE INYITO YA GIPAGANI, HANYUMA BABISIMBUZA GUSENGA, KUBATIZWA N’INDI MIHANGO YITWA IYA GIKIRISITU IKORERWA MU MADINI. IDINI RYACU GAKONDO RIRI HE? TUMENYE IBYARYO DUTE? TUZARIZURIRA HE? TURARIZURA SE UBUNDI RYARAPFUYE, CYANGWA RIRAHARI AHUBWO TWARARYIRENGAGIJE???
IMANA Y’IRWANDA
Sinjye wahera hahera gakondo yacu igomba kuganza, harabaye ntihakabe, harapfuye ntihagapfe, hapfuye imbwa n’imbeba, hasigaye iki??
Nitwa Corneille NTAWUYIRUSHAMABOKO (NTACO), ufite ubufasha cyangwa inkunga wifuza gutera ubwanditsi bwange, wakoresha iyi nimero yange +250780847170
Ntaco wahishuriwe rwose gusa iyi nkuru yari nziza pe ndabizi ko Ari wowe ubona iyi comment gusa nuyibona umenye ko ngukunda numutima wange wose❤️
Garuka Kuri Gakondo
Yawe
Hasigaye Inka n’ingoma
Hasigaye Inka N’Ingoma
Abera Badukuye kumana Yacu tuyoboka Iyabazungu
Umuhango wo Guterekera bawusimbuza Gusenga.
Kubandwa Babisimbuza Kubatizwa
Alex Rihinduka Irikristu
Mugihe Uwimana ryahindutse
Iripagani.
Abera batuzaniye Guterekera umuzimu wumugwagasi
Ibintu bitakorwaga nabasokuruza
Twakwibaza
Ese igihe Abera batari bakageze murwanda ese basokuruza bacu Ntabwo basengaga?
Igisubizi barasengaga kd Imana yarabumvaga
Ndetse ikabasubiza.
Gusa uburyo basengaga mo Abera barabuhinduye Bazana ivanjiri
Maze baduca Kuri Gakondo Yacu
Batuzana Muri Gakondo yabo.
Ese Niki Gakondo yabera Yatuzaniye
Twakwishimira usibye ishari n’urwango?