NOELLA
Nari nicaye ku buriri bwa Alex, laptop yari itangiye kunshyuhira ku bibero. Numvaga nibuze neza neza. Nari maze kuvugana na Adam mubwira nabi, kubera ibitekerezo byanjye biri hasi rwose, ndacyeka. Gusa Adam ndamwizera, azabyikuramo ntabwo ajya agira ibintu intambara
Kuko numvaga ntameze neza nibutse ko icyayi kirimo ka chocolate ari cyiza nuko ndabyuka njya kugitegura. Nuko kuko byari umunsi wa konji nahisemo kuruhuka bihagije rwose.
Nahise mfata tablet Alex yari yansigiye. Kuri menu nabonyeho za applications zose nahoze nkoresha. Za whatsapp, Facebook. Nahise nibuka mbere ya virusi, ubuzima butarahinduka. Natangiye kujagajaga facebook kuko whatsapp sinari kuyikoresha nta SIM Card mfite. Kuko connection yari ihagije natangiye kureba amakuru ndeba ibintu abantu batandukanye bagiye bapostinga
Natunguwe no kubona izina Noella ari ryo riri kuvgwa cyane.
Nanyuze kuri google mbona ijambo #NoellaDutabare ni ryo riri gukoreshwa cyane kuri Twitter, bakoresha nyine iyo Hashtag. Nizereko ba bahungu batashyize ya video hanze ariko. Baba bantabye mu nama rwose.
Kera kabaye uko nakomeje kwibaza ibyo ndi gusoma nibwo nabonye interuro yanditswe n’uwiyise Uwarokotse aho yanditse agira ati
Nanjye ndaba ndi imbere ya Heaven. Harakabaho abagore
NoellaDutabare #HeavenNisenyuke
Byari binteye ubwoba budasanzwe. Video bamaze kuyisakaza, kandi rwose ndumva ntiteguye. Ndatunguwe cyane pee. Nahise natsa laptop nanone nuko nongera kureba ahantu hose hashobora gushyirwa video. Nafunguye YouTube nuko kuri channel imwe ndebye nsanga mu minota 20 gusa video yanjye ishyizweho imaze kurebwa n’abantu 4576. Ubwoba bwarushijeho kwiyongera, kuko mu kanya ibyanjye biraba birangiye nindeba nabi.
Nahise mva aho niruka ngana muri salon mfata agakapu kanjye. Nashyizemo imyenda, amakariso, nako buri kintu nabonaga nzakenera nahise nkinagamo. Nari mbizi ko urugendo rugiye kuba rurerure nindamuka mvuye hano amahoro. Icyunzwe, igitima kidihagura, nibazaga umwanya biri butware ngo Robert, umuyobozi wa HEAVEN abe yamenye ko umukobwa uri muri video, aba hano muri Heaven ubundi agahita yohereza abarinzi bakanyica nkuko yicisihije Nathalia.
Mbega ngo ubwoba buranyica ubwo numvaga umuntu asunitse urugi. Nenze kwitura hasi gusa yari Alex, na we ubona ariko ubwoba bwamwishe
Alex: Noella bagenzi bawe bamvugishije. Ngo umukobwa bakorana ni we washyize video hanze. Rero bagiye gukora ya gahunda ya Blackout, tujye gushaka Elisa na Chloe
(Chloe ni wa mwana wa Alex)
Noella: ahubwo twihute
Nari namaze kwambara imyenda yo kurarana ariko ntacyo byari bimbwiye. Twagiye twirukanka tujya gushaka abana, ni cyo cya mbere twagombaga gukora. Ese bitubayeho tukagira umuntu duhura na we twabigenza gute?
Ibyo ariko nta mwanya wo kubitekerezaho twari dufite, icyihutirwa ni ugutabara abana
Twirukaga nk’abasazi, tugana aho abana baba. Ubwo twageragayo twasanze ubashinzwe ahari. Niba atarabona ya video niyo mahirwe yacu. Gusa niba yayibonye, ndafitwe.
Alex: mwiriwe. Tuje kureba abana tujye kubakorera controle
…: Koko se? byaba bitangaje kandi nta saha irashira bakorewe controle. Ubwo nta kindi mubashakira?
Yahise ahagarara imbere y’abana atubuza kubegera
Noella: umva, nta mwanya uhagije wo kugusobanurira dufite. Tuje gutwara abana, nta kindi
…: Ntabwo natuma mubajyana. Ahubwo reka mpamagare abashinzwe umutekano
Alex: oya wibahamagara. Ubu turashaka gutabara isi yose, navumbuye urukingo
Umugore yabaye nk’utunguwe ariko arongera akunja isura
…: Mwishaka kunkinisha. Ahubwo reka mpamagare umutekano
Alex yahise amusunika undi abandagara hasi nuko ahita amwaka telefoni ayijugunya hirya munsi y’igitanda. Yahise afata abana na bo bari bafite ubwoba. Nahise mfata Elisa na we afata Chloe nuko turasohoka
Twirukaga twese buri wese akurubana umwana. Alex ni we wari uzi hano neza, yari imbere nanjye muri inyuma. Tugeze ahantu yahise ankurura twinjira mu kumba gato. Numvise imirindi y’abantu banyuraho biruka. Ako kanya numvise intabaza ivuze. Yateye Elisa ubwoba ahita amfata arankomeza cyane. Ako kanya twumvise itangazo
Bagabo namwe bagore, mutuze mwumve. Abantu babiri batwaye abana b’abakobwa babiri bakiri bato. Ntabwo turamenya icyo bagiye kubakoresha ndetse bashobora kuba bafite intwaro. Nimugira abo mubona muhite mumenyesha abashinzwe umutekano
Inyubako yose ubu igiye kuduhiga. Natangiye kubira ibyuya byinshi. Gusa Alex we wabonaga atuje, nuko ansaba kumukurikira nitonze. Twajyaga muri salle imwe, tukajya muyindi, gutyo gutyo twirinda kugira uwo duhura na we. Nyuma nibwo twageze mu kindi cyumba cyari gifite idirishya rinini riri ku rukuta. Alex yegereye rya dirishya, akurikiye amajwi y’abantu bavugiraga inyuma yaryo.
Alex: Mana yanjye. Noella ngwino urebe
Negereye ikirahure. Ibyo nabonaga byari biteye ubwoba. Abantu bafite ibyapa bari birundiye kuri portail ya Heaven. Bashakaga kuruhirika nubwo rwari rukomeye bavuga amagambo avanzemo umujinya, batuka abayobozi ba Heaven, kandi bagendaga biyongera baturutse imihanda yose. Adam koko yari mu kuri, video ubwayo yabaye nk’igisasu neza neza. Mu bari baje kwigaragambya harimo n’abakobwa n’abagore. Burya bari bagihari bihishe, mu gihe niyumvishaga ko ari jye jyenyine wari warasigaye
Chloe: bigenze bite? Ndumva ubwoba
Nibwo yari avuze kuva namubona
Elisa: Noella ni maneko agiye kudufasha gusohoka
Alex: abana, rero mumenye ubwenge kandi mwitware neza. Mu kanya bishobora kuba bibi ndetse biteye ubwoba.
Nuko amaze kubabwira ayo magambo tugana ku muryango, ariko twagendaga dupfukamye hasi, kuko hejuru hari ibirahure, uri inyuma yari kutubona. Uko twagendaga nibwo hose hahise hijima
BLACKOUT
Ubu rero nibwo urugamba rugiye gutangira, kandi urugamba rukomeye.
Twirukanse tutareba inyuma. Abana na bo bari bacecetse nta kurira cyangwa kubaza ibijya mbere. Habonekaga imuri nkeya z’umutuku, kubera infrarouge ya za camera. Ako kanya twumvise urusaku rw’amasasu. Nahise nibuka ko Adam yavuze ko bazaha abantu intwaro. Iki gitekerezo nubwo nari nakigaye ariko kirakozwe
Alex yarahindukiye andeba afite ubwoba mubwira gukomeza nuko tugeze ku muryango aba arawufunguye.
Twisanze muri parking ya Heaven. Abantu benshi birukankaga impande zose, amasasu akomeza kumvikana. Alex yagiye kuduhisha inyuma y’imodoka. Abana bari bafite ubwoba ariko bacecetse. Alex yandebye mu maso umwanya munini
Alex: Noella, umbabarire
Noella: kubera iki?
Alex: gukomeza turi kumwe ni bibi cyane. Ngiye kujyana na Chloe, nawe ugumane na Elisa. Ndabizi neza uzamwitaho uko bikwiye, wenda tuzongera tubonane
Ako kanya yahise agenda ajyana na Chloe. Alex arantereranye koko? Mu rugamba hagati? Ubu turi twenyine, mu rugamba hagati ya Heaven n’abaturage. Nagerageje kubura umutwe ngo ndebe ko imbere nahanyura, ako kanya mbona umuntu arashwe, atugwa imbere. Aha hantu ngomba kuhava byihuse
Nahise nterura Elisa nuko njya kwihisha inyuma y’indi modoka, nko muri metero 20 uvuye aho wa mugabo yaguye. Byadusabaga kugenda twihisha ariko tunimuka tugana imbere
Uko twegeraga portail nkuru ni ko amasasu yiyongeraga, abatabaza, abataka, byari biteye ubwoba
Uko nakomeje kwirukanka nagiye kwihisha ku yindi modoka mba mbonye umugabo, ahita ahagarara imbere yanjye. Nubuye amaso: Franck. Nahise numva ntuje. Aradukura hano, ashobora kuba yazanye imodoka
Nahise nshyira Elisa hasi. Nagiye gutera intambwe ngo negere Franck, arambuza akoresheje akaboko. Ibi se ni ibiki?
Yari afite pistolet mu ntoki
Noella: Franck, uri mu biki?
Franck: mpereza Elisa
Noella: ngo iki? Ariko …
Franck: vuba se. nzifashisha amaraso ye nkore urukingo, ubundi bavuge ko ari jye natabaye abantu. Urumva?
Elisa aho gusanga nyirarume yahise amfata ukuguru arankomeza. Franck yasaze ariko.
Noella: Franck, urabizi neza ko umwana ntawe nguha
Yahise antunga imbunda
Franck: uranga kumumpa ku neza ndakurasa mutware wapfuye
Numvaga adashobora kundasa, imbere ya Elisa. Ubu se yabitinyuka?
Imbunda yari igitunze imbere yanjye. Ako kanya numva isasu, mbona umuntu aguye imbere yanjye. Nari muzima, ariko Franck yarashe. Ni nde arashe se?
Elisa yaraboroze. Nitegereje umuntu uguye imbere yanjye, yari umusore muto
Ubwo namurebaga mu maso, agahinda, umujinya, ubwoba, byarivanze ku buryo nananiwe kurira. Yaransekeye ariko wari umwuka wa nyuma. Ese ubu kuki koko anyitangiye? Kuki yemeye gupfa kubera jyewe koko? Nashatse icyo nahambiriza ngo areke kuva ndakibura nuko nkuramo umupira nari nambaye ngo mpambirize aho barashe, ariko nkiri kubikora, umwuka umushiramo.
Urugamba. Umuntu arapfuye, Alex arabatereranye, Franck ashaka kuzitwa intwari atararwanye. Ese uyu ni nde witangiye Noella? Ese bari bubashe kuva hano amahoro? Agace ka 43 ntuzagacikwe
Wawoo ubwo basohotse Imana ibafashe ibakure mu maboko ya Frank
Karabaye peeeeeee!!!!!!! Bigoye byaryoha!