IMANA Y’IRWANDA IGICE CYA KABIRI mbacire umugani mbabambuze undi…


…Ubwo rero umwami amaze kwikubita hasi abiru,ingabo n’ibyegera by’umwami babonye yikubise hasi
bahita bahaguruka begera aho yari aguye umuvuzi amukozeho yumva ntagihumeka anamukoze
ku mutima yumva ntugitera ubundi ahita abwira abandi ati:”umwami wacu aratanze!”

Abandi babyumvishe ubwoba burabica gusa rubanda rugufi rwo rwari rwatangiye kwiruka kubera
inkubi y’umuyaga wari uhari gusa byarangiye bose birukanse hasigara wa mwana wari warabyawe
bikagirwa ibanga na Nyirakuru;
Uwo Nyirakuru w’umwana rero uko bagasigaye aho kuko bari bamukuye ku ngoyi bagiye kumuca
umutwe yahise afata umushyo wari waguye hasi ubwo ingabo z’umwami zirukaga ubundi ahita agenda
akata imirunga yari yaboheshejwe umwana ubundi ahita amuterura aramujyana mu rugo aho bari
batuye.

Ubwo rero kuva icyo gihe uwo mucyecuru n’umwuzukuru we ntawundi muntu cyangwa se umwami
wigize wongera kugera iwabo kubera ishyano bateje mu gihugu cyacu.”

Mwene Semasaka rero yabwiye iyo nkuru abavandimwe be ubundi bahita bamubaza bati:” none se
ushatse kuvuga ko uriya musore Gashyende ari we uwo mwana watubwiraga?”

Nuko uwo musore mukuru mu muryango wo kwa Semasaka asubiza abavandimwe be ati:”yego pe, uriya musore rero, murumva ko tugiye tukamwica twazagororerwa cyane kuko twaba dukuye
kabutindi mu gihugu cyacu.”

Abavandimwe bashya ubwoba ubundi baramubwira bati:”muvandi ko wabonye ko uriya musore ari
indwanyi koko urabona twamushoboza iki umuntu utanakorwaho n’Umwami?”

Ubwo yahise abasubiza ati:”mwigira impungenge niba afite imbaraga twebwe turakoresha iki
gitecyerezo cyange cyo kuzahengera ejo mu ijoro tukazajya i wabo ubundi tukamutwikira mu nzu we na nyirakuru!”

Uwagambanirwaga we yari akiri mu ishyamba arimo guhiga ndetse uko yagahigaga yavumbuye isatura
iriruka nawe ayirukaho arinako atamika umwambi mumuheto agafora akarasa ariko ntibigire icyo
bitanga cyane ko atahamyaga ahubwo yahushaga.

Yamaze kubona ko ntacyo birimo gutanga rero afata umwanzuro wo gufata icyuma yirukankana iyo
satura yirukaga ku muvuduko ukomeye cyane ku buryo imbwa zari zimaze kunanirwa isatura yo ahubwo yiruka nk’aho aribwo igitangira kwiruka, Gashyende nawe rero nk’umuhigi ukomeye yirukankanye iyo satura kugeza igihe yasigiye imbwa ze, Isatura na yo uko yirukaga yageze aho ifunga amaferi ndetse
iranahindukira ireba mucyerecyezo gashyende yari arimo guturukamo, Gashyende nawe akomeza kuza
yiruka nta rutangira ubundi ahita agonga ya satura yikubita hirya yayo yuzura amaraso.

Uko yakituye aho hasi rero isatura nayo yahise yitura hasi aho, imbwa nazo zihita ziza ziruka zifungira
amaferi kuri iyo satura ndetse no kuri sebuja wazo Gashyende.

Nuko nyuma y’igihe gitoya Gashyende aho yari yaguye yarahagurutse ubundi aza agana aho ya satura
yari iryamye ayegura ijosi akuramo imbugita yari yayiteye ubwo yazaga yiruka; yamaze gukuramo
umushyo we rero ahita afatirana atangira no kuyikuraho uruhu.

Arangije akuramo ibitaribwa abiha imbwa ze zimaze guhaga nawe aricara afata ya mvumba ye
arayifungura akuramo ibijumba bari bamupfunyikiyemo nawe arafungura, gusa atarasoza hari izindi mbwa zahise ziza ziruka ahita ahaguruka aragenda ya satura akatamo igice kinyuma kiriho amaguru yayo yombi we n’imbwa ze bahita biruka;
Abandi bahigi bagiye kuhagera agiye nuko umwe amuvumira ku gahera ati:”noneho aradusize
anadusigira ibyo yanze yo kavuna umuheto sha!”

Undi aramusubiza ati:”mureke yohohe ntacyo natwe turatwara izi asize nubundi twari tugiye gutahira
aho.”

Ubwo rero umwe yahise agenda nuko agiye gufata ikindi gice cya ya satura cyane ko Gashyende yari
yayikasemo kabiri ahita yiyamira ati:”Ndungutse mwana ?”

Ndungutse arasubiza ati:”karame papa!”

Ise wa Ndungutse ahita amubwira ati:”uziko iyi ari ya Satura yishe abavandimwe bawe mu minsi yashize!”

Ndungutse ahita avuga ati:”papa nibyo? ntabwo byakunda pe nigutse isatura yatunaniye turi bane yaba
yishwe n’umuntu umwe gusa koko urumva bishoboka wowe?”

Abo tubaveho tuze kuri Gashyende ni ku kagoroba yari ageze mu rugo nuko asanga nyirakuru ahagaze
mumbuga amutegereje nuko aramubwira ati:” Nyogoku koko nigute waba wongeye kuza guhagarara hano untegereje kandi kubera ukuze wakabaye ujya mu nzu ukava mu mbeho kugira ngo utarwara umusonga?”

Yabwiye uko nyirakuru ubundi aramusubiza ati:”erega mwana wange, ni wowe buzima bwange ntabwo natinyuka kujya mu nzu wowe igicuku kinishye uri mu mashyamba mba mfite ubwoba n’impungenge
z’uko wenda hari icyakubayeho bigatuma mpagarara hano ku marembo ngo nkusabire Imana ikurinde, iguhe imbaraga no kubaho none n’ibihe bizaza!”

Ubwo rero yavuze uko ubundi gashyende aramubwira ati:”nyogoko ngwino tujye mu nzu ndabizi ubu washyize ku mashyiga amazi y’ubugari reka tujye kubuvuga nteke n’uyumuhigo nanakubwira inkuru nziza
yambayeho ubwo nari ndi mu mashyamba!”

Ubwo rero bahise bihina mu nzu bicara ku mashyiga barateka arinako baganira inkuru za mvahe na njya hehe, ubundi bageze aho umucyecuru abaza umwuzukuru we ati:” nonese mwana wa, ko utambwiye
inkuru nziza wambwiraga yakubayeho uri mu ishyamba?”

Gashyende arasubiza ati:”nyine nyogoku ndi mu ishyamba nabonye umukobwa mwiza cyane bituma
numva nkwiye kubaka urugo!”

Nyirakuru wagashyende ati:”byari byiza pe gusa nawe niba yagushimye umbwire tuzoherezeyo umuntu ajye kuturambagiriza uwo mwari nuko nitugira amahirwe bakamuduha tubashyingiranye!”

Gashyende ahita abaza nyirakuru ati:”ese ko urimo kuvuga ngo nitujyira amahirwe urumva koko
twajya kumusaba bakamutwima bitwaje iki ? usibye ko n’iyo bamunyima byanga bikunda
nazamurongora apfa kuba yankunze nawe yabyemera!”

Nyirakuru wa gashyende ati:”nibyo koko mwana wa gusa nyine ikiza ni ukumutwara bamukwihereye
kuko baguha imigisha ya kibyeyi nubwo nyine kuri twebwe ari ikizira naho ubundi guterura iyo tuza kuba
tutabyemerewe sinzi uko twari kuzabijyenza cyane ko no hanze hano twanzwe cyane kandi muby’ukuri icyo twakoze ari ikintu gikomeye cyane kitakorwa n’undi muntu uwo ariwe wese inaha cyo kurinda no kwita ku muryango.”

Gashyende:”ibyo byihorere nyogoku, ni ibyacyera ubu byibagiranye mu bantu ntabwo bazamutwima
ahubwo nazanye umuhigo uhagije ndemera ndavunika ntabwo ejo nzajya guhiga ahubwo mfitanye
gahunda n’uwo mukobwa ejo tuzahurira ku ishyamba ry’Ibumana tuganire neza!”

Nyirakuru wa gashyende:”none se mwana wa uwo mukazana wenda kunzanira ni uwo kwande?”

Gashyende:”ntabwo nzi ngo ni uwo kwande nyogoku, gusa yambwiye ko batuye mu marembo
y’urutambiro ntabwo nzi ngo ni kwande ariko uko byagenda kose ejo nzarara mpakubwiye!”

Ubwo rero gashyende na nyirakuru bakomeje kuganira inkuru za mvahe na njya hehe bigaragara ko
umucyecuru yakundaga umwuzukuru we , umwuzukuru na we akamwubaha cyane.

Ubwo rero iryo joro ryakomeje kugenda rikura isatura bari batetse irashya ndetse bayirisha umutsima
w’amasaka dore ko ari wo bari batetse barangije bajya kuryama gusa n’ubwo baryamye ariko Gashyende
aho yari ibitotsi byari byabuze ajya gusinzira isura ya Abijuru igahita imuza mu bitecyerezo agashidukira
hejuru.

gusa no ku ruhande rwa Uwijuru na we ibitotsi ari ibyibura arimo kugarukirwa n’umusore
yabonye ku iriba akamutabara abanyarugomo bagiye kumufata ku ngufu.

Ubwo rero yarabitekereje abura ibitotsi burundu atangira kwigaragura ku buriri bw’ishinge n’umukenke yararagaho kugeza mu nkoko ubundi arabyuka yicara ku buriri ubundi atangira kuririmba ati:”abantu
turavuka tukarerwa tugakura gusa ntituba twuzuye kuko twuzura ari uko buri wese abonye utwara
umutima we n’ubugingo bwe! Nange rero niboneye umutima wange ku iriba none wantwaye roho
ku buryo ntakirya ntakiryama ndetse sinagihumeka , mana rero ni wowe nsenga ninawe nsaba ngo umpe
kwihutisha igihe ishoka ry’inka ariryo uhagarikiraho mbone umutima wange wareka kunsimbuka ngo
umubiri wange ukire ibicuro biwucura nongere ndye nseke nongere nanishimire ubuzima.”

Yaririmbye uko kugeza mu museke ubundi arahaguruka akaraba mu maso n’umusatsi arawuhambira
arangije afata umweyo mu mfuruka aho yawegekaga ubundi arasohoka atangira gukubura gusa uko
yakuburaga muri ako gace imyeyo yavugaga impande zose muri izo ngo imyeyo yaravugaga
byumvikana ko iyo umuseke watambikaga abakobwa bose babyukaga bagakubura.

Muri icyo giturage rero igihe cyakomeje kuzamuka ubunyoni buravuga aborozi barakama ,igihe cyo kwahura kigeze abashumba bajya kuragira mu gihe abahinzi bo bari bagiye guhinga mu bunyoni.

Igihe cyarageze rero abagemurira abahinzi mu mirima bajyayo mu gihe Gashyende na we yari arimo
gukaraba ngo ajye ku ishyamba i Bumana, ndetse ntibyanatinze yarangije kwitegura ajya gutegereza
Uwijuru nk’uko bari babyumvikanye guhurira yo.

Ubwo yaricaye rero afata agati kariho amababi menshi akajya akuraho akababi kamwe akavuga
ngo:”araza!” akakajugunya agaca akandi yarangiza akavuga ati:”ntaza!”

Ubwo rero yakomeje gukora ibyo akuraho amababi kugeza hasigaye ho amababi abiri gusa yabonaga
nakomeza kuyaca ari bugarukire ku ibabi ryemeza ko atari buze nuko aho kubikora ahita akajugunya
akikajugunya yumva ijwi rimubwira riti:” ibyo ukoze ni igitecyerezo kiza kuko nashakaga kureba ko ari
ukuri ibyo urimo gukora.”

Gashyende ahita ahindukira abona ni Uwijuru uri aho ahita ahaguruka bwangu ubundi agiye
kumuhobera Uwijuru yigira inyuma amuhereza ikiganza ubundi aramubwira ati:”umusore n’inkumi
ntabwo ibyo byemewe byemerewe abashakanye gusa kuko bituma imibiri ikoranaho.”

Gashyende:”umbabarire gusa nyine urukumbuzi ni rwo rwari rugiye gutuma nkora ibidakorwa, gusa
nizere ko ejo wagezeyo amahoro utigize wongera guhura na babashumba!”

Uwijuru:”oya ntabwo twahuye kandi n’iyo duhura ya ngabo yawe wampaye ngo imperekeze yari
kundengera, gusa sinzi uburyo nagushimiramo pe warakoze cyane birenze uko mbivuga mu magambo!”

Gashyende:”biba ari byiza kurengera abarengana n’abanyantege nkeya no guhana abaciye mu nzira zitarizo kandi bakazicamo nkana atari uko batabizi ahubwo bakabyica babishaka.”

Ubwo rero uko bari aho bagiye kumva bumva amajwi y’abandi bantu barimo kuza babasanga nuko
Gashyende ahita afata akaboko k’Uwijuru ubundi arangije aramukurura amujyana inyuma y’igihuru
ubundi abo bavugaga baraje bageze imbere y’igihuru barahagarara nuko umwe aba aravuze ati:”ni
ukuri mwami namubonye yari umukobwa cyangwa umugore yaje agana hano ku marembo y’ishyamba wasanga buno yinjiyemo.”

Umwami:”oya ntabwo byakunda ntamuntu utagira ubwoba ubaho kuburyo yatinyuka kwinjira muri iri
shyamba ubwo ushobora kuba warebye nabi reka twijyendere!”

Ubwo yavuze uko agiye kugenda yarebye hasi impande y’urutare abona amababi ya cya giti Gashyende yashituturaga ubundi aba aravuze ati:”koko ni ukuri ibyo wavugaga wa muntu yagiye muri iri shyamba ahubwo tujye kumugarura!”

Yavuze uko atera intambwe yinjira mu muryango w’ishyamba abandi bahita bamufata bamubwira
bati:”nyagasani ihangane ntabwo byakunda ko winjira muri iri shyamba wakabanje ugatekereza
umurage n’iteka sogokuru wawe yasize aciye ubwo yari yizeye ko ari we warokotse mu mitwe
irindwi y’ingabo yari yazanye na yo guhiga muri iri shyamba nawe rero ntiwajyamo kuko abaturage
bawe baragukeneye cyane!”

ubwo rero umwami yasubiye inyuma ubundi arangiye aravuga ati:”hari umupfumu ariko wahanuye ko iri shyamba niryinjirwamo n’uwavukiye kuba umwami w’ishyamba akaryinjiranamo n’igikomangoma kazi
cyaburiwe irengero ubwo umwami w’ikibi yasenyaga ubuturo bw’umuremyi ko ibyo nibiba bizaba
byemewe gutura muri iri shyamba kandi ko ngo rizaguka rikazamo n’ibindi biremwa bizaryangiza
byiyitirira Imana!”

umwami uko yakavugaga uko abari bihishe inyuma y’igihuru Gashyende yari yafashe ku munwa wa
Uwijuru kugira ngo atavuga kuko bari bamaze kubona inzoka imbere yabo mu gihuru.

Uko yakamufashe rero Uwijuru yatangiye gusepfura abari aho bahita bumva umuntu usepfuye,
Gashyende abonye ko bamuvumbuye ahita akurura akaboko Uwijuru bariruka gusa inzoka yahise iruma
uwijuru ku gatsinsino gusa ntiyamuhamya neza bahita binjira mu ishyamba rizira.
Umwami n’ingabo ze rero bo bagiye kwiruka ngo bakurikire gashyenda ya nzoka yagaragaraga nk’aho ari
ntoya cyane imaze kuruma Uwijuru yahise itangira gukura izana n’imitwe myinshi cyane itangira kumira
ingabo z’umwami zageragezaga kwiruka zigana ku ishyamba zibibonye gutyo zirinda umwami wazo
ngo biruke bacike, ababishoboye baracika abadashoboye bajya mu nda y’icyo kiyoka cya karundura
utabonera ingano kuko ubwacyo cyaragendaga ntigishire inyuma kuburyo bigaragara ko rya shyamba
ry’ibumana ari ryo ryari riteretse ho icyo kiyoka.”

Ubwo ntibyatinze kubw’amahirwe umwami yacitse ku icumi ry’icyo kiyoka ubundi ageze iwe ahita
ahamagaza abapfumu bose bo mu gihugu ngo bamubwire ibyabaye ibyo ari byo n’inkomoko y’iyo nzoka
idasanzwe n’ahazaza h’ubwami bwe!”

Ubwo rero abapfumu bose baraje inteko iraterana nuko bose
batangira kubaza impinga na ba sogokuruza bapfuye ibirimo kuba. Mu rugo iwabo wa Gashyende ho nyirakuru yarahagurutse ava mu rugo iwe ubundi ajya ku rutambiro gusenga agezeyo yumva abandi babyeyi barimo gusenga basabira umwana wabo witwa Uwijuru nuko arabegera arangije arababaza ati:”ese
umwana mwabuze ni umukobwa witwa uwijuru?”

nuko bahita bamubaza bati:” wabimenye gute ko
umwana wacu ari uko yitwa?”

bamubajije uko aracyebaguzwa ubundi arangije arababwira ati:”muze
tujye mu rugo abe ariho tubiganirira ho.”

Bahise bahaguruka mu rutambiro rero bajya mu rugo cyane ko bari batuye hafi aho y’urutambiro ubundi
bajyeze mu nzu ubundi Nyirakuru wa gashyende arabababwira ati:”umukobwa wanyu yakundanaga
n’umwuzukuru wange, rero bombi bari bumvikanye ko bari buhurire ku marembo yaririya shyamba
kugira ngo baganire kuko ariho hantu babonaga hatuje!”

umukecuru yavuze uko mama wa Uwijuru aba
arikanze ubundi aba aravuze ati:”ubwo se ushatse kuvuga ko abana bacu aribo bagiye muri ririya
shyamba reka tujye kubivuga i bwami.”

Nyirakuru wa Gashyende ahita amubwira ati:”have sigaho ikibi
cyakangutse none kishe abarwanyi b’umwami n’abiru nuvuga icyo kintu i bwami twembi turahita ducibwa
imitwe ntakabuza.”

Papa wa Uwijuru ahita abaza nyirakuru wa Gashyende ati:”none se uracyeka ari iki
cyatumye ikibi gikanguka kikongera kikabaho kuri iyi si n’ibintu cyakoze mu ijuru ry’umuremyi ubu isi
urumva itagiye kurimbuka na yo?”

Nyirakurikuru wa Gashyende arasubiza ati:” mbere y’uko tugira
ibicibwa i bwami nari maze iminsi nakiriye ubuhanuzi buvuga ko ikibi kizakanguka ari uko kinyoye
ku maraso y’umwamikazi wo mu ijuru waburiwe irengero igihe umwami w’ikibi yarimburaga ijuru
ubwami bw’ikiza , rero bivuga ko kiriya kibi cyakanguwe n’uko cyabonye kuri ayo maraso, ahubwo ubu ndimo ndibaza uwariwe n’icyo kiyoka kikabona kubona ubuzima ntiyaba ari umukobwa wanyu?
Mumbabarire mumbwire bishoboka bite ko mwaba mwaratwise uriya mwamikazi?”

Avuze uko
baramusubiza bati:” oya ntabwo twamubyaye pe ahubwo twebwe ntabwo twigeze tubyara uriya
mwana twarabyutse tumubona arimo gukambakamba hano mu mbuga bigaragara ko yari avuye
mu rutambiro gusa ntabwo bishoboka ko umwana wange yaribwa n’icyo kiyoka sinabyemera ko yapfuye…….
.
NTUZACICWE N’IGICE CYA GATATU

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

3 Comments on “IMANA Y’IRWANDA IGICE CYA KABIRI mbacire umugani mbabambuze undi…”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *