Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bushaka abasore n’inkumi binjira mu nkeragutabara

Ubuyobozi bwatangaje ko bushaka abasore n’inkumi binjira mu nkeragutabara. Itangazo ryashyizwe hanze n’ingabo z’u Rwanda ku wa Kabiri tariki 13 Kanama 2024, rigaragaza ko abahamagawe ari abo ku rwego rw’inkeragutabara kandi bakaziga amezi atandatu mu ishuri rya Gisirikare i Gabiro.

Riragira riti: “Abarangije amashuri yisumbuye bagomba kuba bafite imyaka iri hagati ya 18 na 25, naho abize amashuri y’imyuga (IPRC) bagomba kuba bafite imyaka y’amavuko itari hejuru 26. Kubafite ubumenyi bwihariye bize mu ishuri ry’ubuhanga (Engineering), ubuganga ndetse n’amategeko (Laws) babyifuza, bagomba kuba batari hejuru y’imyaka 28 y’amavuko.”

Abiyandikisha basabwa kuba bafite indangamuntu, icyemezo cyerekana ko warangije amashuri atandatu yisumbuye, icyemezo cyerekana ko afite A1 ku bize amashuri y’imyuga (IPRC), ku bafite ubumenyi bwihariye, kwerekana icyemezo ko barangije icyiciro cya Kabiri cya kaminuza.

Abiyandikisha bagomba kuba ari Abanyarwanda, bafite ubuzima buzira umuze, kuba batarakatiwe n’inkiko, bataragaragara ku rutonde rw’abirukanywe mu mirimo ya Leta, ari indakemwa mu mico no mu myifatire, bafite ubushake bwo kwinjira mu ngabo z’u Rwanda kandi bakazaba batsinze ibizamini bitangwa.

Bagomba kuba kandi bafite icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myitwarire gitangwa n’ubuyobozi bw’Umurenge ndetse n’icyemezo cyo kuba atarigeza akatirwa n’inkiko.

Mu rwego rwo gusobanura ibinyanye n’urwego rw’abasirikare rw’inkeragutabara, itangazo ry’ingabo z’igihugu rivuga ko none ku wa 16 Nyakanga 2024, hari ikiganiro cyateguwe n’ingabo z’u Rwanda kuri televiziyo y’ u Rwanda. Iri tangazo riri ku rubuga rwa Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda.

Abifuza kuba abasirikare b’Inkeragutabara basabwe gukurikirana icyo kiganiro mu rwego rwo kurushaho gusobanukirwa neza n’imiterere ndetse n’uburyo ingabo z’inkeragutabara zikoramo.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

3 Comments on “Ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda bushaka abasore n’inkumi binjira mu nkeragutabara”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *