Nanyoye cya cyayi nicaye ku buriri bwa Alex. Yanyitegerezaga atavuga, mbese adashaka kundogoya. Ubwo namaraga kunywa cya cyayi, nibwo yanyegereye anyicara iruhande
Alex: Noella, nudashaka kumbwira ibyabaye, sindi bubigireho ikibazo. Ariko nanone ushaka wambwira, niteguye kugufasha no kuba naguha inama
Kumbwira amfitiye impuhwe ubwabyo byarongeye birandiza. Uyu mugabo ntabwo azi ubuzima bwanjye, ariko ari kumvugisha neza.
Alex: umva mukobwa, ndabona bishobora kuba ari ibintu bigukomereye ariko ihangane. Ushobora kuba hariya hanze warahababariye
Niko bimeze koko, ntabwo azi neza ubuzima nanyuzemo. Hari ibintu nanyuzemo mba ntashaka kongera kwibuka na gato rwose. Uyu mwaka urangiye nagerageje kuwikura mu mutwe ariko amashusho ahora agaruka, byanze gusibama. Ubanza ahari ibyambayeho mu hahise ari byo bintera kutagira umuntu n’umwe nizera. Noneho abagabo n’abasore bo rwose sinzi. Nagerageje kwikura mu mutwe icyitwa umugabo cyose ariko ntibikunda. Nibyo nanjye nakoze ibintu bibi ndetse bibi cyane. Nabuze mama, inshuti zanjye barapfuye. Nagize ibihe bya depression idasanzwe. Si ibyo gusa ariko kuko umuhungu twakundanye yari umuhungu mubi cyane ndetse bidasanzwe. Gusa nanone sinkwiye kugereranya abantu bose ngo mbashyire mu gatebo kamwe. Alex ndabona ari urugero rwiza, nakigiraho
Alex: uyu munsi ni konji. Numvaga nshaka kuza kureba abankuriye nkabasaba ko muri ibi byumweru bibiri byo kumenyerezwa umwuga waba ucumbitse hano
Noella: urakoze cyane. None se niba muba hano, kuki Nathalia yabaga hanze?
Alex: abafasha ba muganga bahitamo aho baba. Gusa nanone kuko ari konji ntari bubone umuyobozi, numvaga nshaka kujya kureba agakobwa kanjye. Ashobora kuba arusha Elisa imyaka ibiri, ariko bashobora kuba bigana. Uraza tujyane?
Umutima wanjye numvise wuzuye ibyishimo. Nahise nikiriza nkoresheje umutwe. Nimara kumenya aho Elisa aba, ikizaba gisigaye ni ugucikana na we nta bindi. Ubundi se kuki nakomeza kwiringira abantu bari hanze? Mama ntiyandeze wenyine? Sinakuze se? nahise mva ku buriri ngo nitegure. Alex yampaye imyenda, ishati year n’ipantalo ya bleu ciel. Nabanje kugana mu bwogero nkaraba mu maso nuko ndasohoka turagenda. Mu nzira tugenda numvaga nishimye. Nagendaga ariko nitegereza buri nzira, nitegereza buri muryango, ahari za camera, kuko ni yo nzira ngomba kuzacamo nsohoka. Twageze ku rugi rwa double. Inyuma y’uru rugi ni ho Elisa aherereye. Numvaga ntangiye gutitira kubera amarangamutima. Nubwo ubushize namubonye ariko sinabashije kumuvugisha cyangwa kumwegera. Byabaye nk’aho ibibazo nari mfite byose bigurutse. Alex yansabye kumutegerereza mu cyumba kiri ku ruhande, ntabwo yashakaga ko Elisa ansimbukira ansuhuza, imbere ya za camera byari gutuma batwibazaho. Nahise njya mu cyumba kiri ku ruhande, kitarimo za camera nuko ndategereza
Nyuma y’iminota mike, urugi rwarafungutse. Umutima wenze kunca mu kanwa ubwo nabonaga Elisa imbere yanjye. Yarandebye mbona aramwenyuye, nanjye ibinezaneza biranyuzura nca bugufi ndapfukama. Yahise aza yiruka arampobera hafi kungusha hasi. Twese amarira yahise ashoka ku matama
Noella: cherie umbabarire, naragusize
Elisa: nari mbizi ko uzaza kundeba rwose
Naramuhobeye ndamukomeza. Namusomaguye ku gahanga, ku zuru no ku itama. Numvaga nahita mufata ukuboko tugasohoka aho hantu.
Gusa nyine ngomba kubanza kurindira igihe cyiza kandi nyacyo kikagera. Elisa ntabwo yigeze ahinduka aracyari wawundi. Ubwo twamaraga guhoberanaaa, yantangiriye inkuru
Elisa: ba bagabo bambaye umukara ni babi banze kuzana Kira ubu iri yonyine
Noella: tuzajya kuyizana nidusohoka hano, humura
Yahise yikiriza akoresheje umutwe
Noella: ntabwo bagukubise? Nta kibazo ufite?
Elisa: oyaaa. Bariya bagore bambaye umweru ni beza. Maze iyo bakubajije ikintu ukagikora bahita baguha na bombo
Narasetse. Aracyari akanyaryenge disi nubwo iminsi igira nabi pee. Nahise muterura mwicaza ku meza. Yambwiye byose byabaye kuva dutandukanye kugera uwo munsi. Ukuntu bamufashe, uko bamukoreye ibizami bitandukanye, uko biga. Yambwiye ukuntu akunda ishuri rye, kuko bakora ibintu byinshi bitandukanye. Atitaye ku byabaye byose, rwose wabonaga ko anezerewe kandi yishimye. Kwishima kwe, byaranejeje cyane. Gusa tugomba kuva hano
Noella: Elisa, urabizi ko vuba aha tuzasohoka hano? Jyewe nawe
Yahise andeba ubona atabyumva neza
Elisa: none se Maxime ntabwo tuzajyana
Numvise ikiniga. Aracyamwibuka
Noella: oya we ntabwo tuzajyana
Yabaye nk’ubabaye ariko ntiyambaza byinshi ntiyanajya impaka. Yakomeje kuntega amatwi atuje, ndetse nta bibazo yigeze ambaza, kuko aranyizera rwose. Elisa yarakuze mu mutwe. Alex yaje kwinjira
Alex: Noella, reka umwana musubizeyo rero batibaza impamvu twamutindanye.
Noella: sawa nta kibazo.
Narongeye ndagahobera nuko ndamureka Alex amusubiza mu bandi, nyuma y’iminota mike aragaruka
Alex: uriya mwana ubanza umukunda cyane
Noella: yego ni ko bimeze. Ni umwana muto, ngomba kumurinda kuko na nyina yasize amunshinze
Yubitse umutwe. Igihe cyose navugaga Nathalia nabonaga bimukoze ahantu
Alex: Nathalia.. yari umugore udasanzwe. Yari mwiza, umuhanga, imfura. Umukobwa we ni wo mutungo yari afite kuko umugabo we yari yarapfuye umwaka mbere yo kuvuka kwa Elisa.
Ndabizi gukura udafite so, nanjye uwanjye yadutaye nkiri muto. Ubanza na byo byari mu mpamvu zatumye nkura ntakunda igitsinagabo muri rusange. Numvaga ntabakunda rwose
Alex: Nathalia ni we wizanye hano. Yashakaga ibikoresho bihagije ngo akore ubushakashatsi bwe kuri virusi. Nibwo rero umwana we yaje na we kwandura ya virusi, nibwo naje kumenyana na Nathalia
Noella: yarakwizeraga cyane. Ndetse hari record zari izawe. Uze gusaba ba basore bazikoherereze
Yubuye umutwe arandeba
Alex: Urakoze Noella. Warakoze kuri Elisa, Nathalia aho aruhukiye ndabizi aruhutse mu mahoro kuko inshingano yaguhaye uzikora neza
Noella: yego. None se wowe, umukobwa wawe bite
Yabanje kwitsa umutima
Alex: sha ibyanjye biragoye nta nubwo abizi ko ndi se
Noella: gute se kandi?
Alex: nari umunywi bidasanzwe. Umugore wanjye aza kunsiga arigendera, agenda atanambwiye ko atwite. Gusa naje kubimenya, mbimenya ntinze yaranabyaye ndetse iyi virusi yaradutse. Virusi yaje kumuhitana, umwana wanjye azanwa hano. Ubwo nabimenyaga rero ko ari hano, nahise nza gusaba akazi ngo mbe hafi y’umwana wanjye, ubu biranyorohera kumubona kenshi, nubwo uretse wowe mbibwiye ntawundi uzi ko ari umukobwa wanjye.
Nubitse umutwe. Ese kuki ndi guhura n’abantu bafite inkuru zibabaje mu hahise habo? Reba ibyo nabwiwe na Maxime, ngaho reba Alex, ubu wasanga na Sacha hari ibyo atambwiye wenda… Ndabona nzatuza ninjya kure ya byose, na Elisa twenyine tugatangira ubundi buzima
Uwo munsi wagenze neza. Alex yiriwe ansobanurira uko ngomba kwitwara, ibyo nemerewe gukora n’ibyo ntemerewe. Ndetse yanamfashe amaraso ngo atangira ayabyaze urukingo n’umuti.
Nagumye mu cyumba cy’abashyitsi ndi gushushanya neza inzira nkareba aho nazacikira jye na Elisa kuko nabonaga igihe cyo kuva hano kiri bugufi.
Alex disi umwana we ntamuzi. Noella ahuye na Elisa, none yiteguye kuva hano. Ese bizagenda neza? Agace ka 39 ntikazagucike
Komeza uduhe show twisomere!
Zana inkuru boss dore zaryoshye kbc