Ninjiye jyenyine mu biro bya Alex. Yashakaga kundeka nkisanzura. Ubwo nari nkigera mu biro narebye kuri mudasobwa mbona isura ya Sacha.
Nahise nicara ubundi mfata ecouteur nshyira mu matwi maze dutangira kuganira
Sacha: bite se?
Noella: ni byiza
Twahise twese duceceka tubura icyo turenzaho. Gusa yashakaga kumvugisha kandi nanjye numvaga nshaka kumuganiriza
Noella: mbabarira. Numvaga nshaka kukubwira ko ngiye ariko natinyaga ko wambuza.
Sacha: humura. Gusa ubu ngomba gukora iyo bwabaga ngatabara agatafari kawe kataragira ibibazo bikomeye
Narasetse. Ari mu bantu bazi kuganira kandi bakangarurira icyizere cyo kubaho
Noella: none se murateganya gukora iki ubu? Mufite izihe gahunda
Sacha: sinzi kugera ubu ntabwo turanzura ariko Hydra aba ashaka ko turekura ya video. Gusa twese ntabwo tumushyigikiye, turashaka kubanza kwizera umutekano wawe na Elisa
Naguye mu kantu. Iriya video baramutse bayishyize hanze, byankoraho bikaba byananyicira umupango. Ngomba kubonana na Elisa, ku buryo isaha n’isaha twaba twiteguye kugenda
Noella: ugerageze ubabuze, ubabwire bihangane akanya gato bategereze
Yikirije akoresheje umutwe gusa nkabona arasa n’uwahindutse mu maso. Si Sacha wa cya gihe rwose. Ese yabaye iki mama?
Noella: bite? Wabaye iki?
Sacha: ntacyo. Gusa ndahangayitse. Uri aho, uri wenyine, …
Nasetse buhoro, nubitse umutwe isoni zimfashe
Noella: humura wihangayika, Alex hano anyitayeho ku mutekano.
Sacha yarahindukiye, nk’aho hari umuntu bari kuvugana. Gusa sinabashaga kubona uwo bavugana, ntanubwo numvaga ibyo bavuga. Yarongeye arahindukira arandeba, yahinduye indoro
Sacha: sawa reka mbasige, mufite byinshi byo kuvugana
Ngo iki? Ari kuvuga nde se kandi? Ese ari gusezera ate ubundi uyu we?
Ako kanya nahise mbona muri screen ya mudasobwa, Maxime.
Maxime: uraho
Noella: uraho Maxime
Maxime: bite se? urumva bigenda neza?
Ese uyu ko ari kwigira nk’aho tubanye neza koko? Ari kwirengagiza ko namwiciyeho bucece nkigendera? Cyangwa ari kurenzaho?
Noella: buhoro buhoro biragenda. Nanabonye Elisa, ameze neza.
Maxime: yoo. Ndumva nishimye kuba ka maneko kacu kameze neza rwose
Yabivugaga amwenyura bimeze nk’aho nta cyabaye gusa narabibonaga ko hari ibyo ari guhisha, ko ari kurenzaho rwose. Ndumva bimbangamiye simbabeshye.
Noella: Maxime ni iki uri kugerageza gukora
Yahise ahindura isura rwose biboneka
Maxime: ahubwo icyo kibazo ni jye nakakikubajije. Uri gukina iyihe mikino koko? Igihe twari tukiri babiri twenyine byagendaga neza, ndetse twahuzaga imyumvire. None kuva wamenyana na Adam na Sacha, wahise unjugunya nk’ujugunya imyanda mu kimpoteri I Nduba?
Noella: umva Maxime bariya bantu wibavanga muri ibi, ntabwo babirimo rwose.
Yahise yisekesha ariko bimwe bya nsekambabaye na basekana imbereka. Si we watangiye guhindura imyitwarire koko? Yarakomeje aransomera
Maxime: narabibonye ko umunsi wa mbere habuze gato mugasomana, icyabuze ni umwanya no kwisanzura. Ese ubundi kuki wagiye kwa Sacha? Ese ubundi uramuzi? Basi kuki utabanje gufata umwanya ngo umumenye ubone kwishyira mu biganza bye? Ubundi ufite ikihe kibazo koko?
Numvise uburakari bugenda bunzamukamo. Kuva twatangira kuganira nari nifashe ariko ubu rwose ndabona atangiye kurengera. Sinashakaga gutongana na we ariko ari gukomeza kunkurura ngo mvuge
Noella: ngo ikibazo cyanjye? Ikibazo cyanjye ni uko wambeshye, wampishe byinshi. Ni gute ushaka ko nkwizera bigeze aho ubwo wowe? Cyangwa uyobewe ko agakino kawe na Hydra nakabonye? Naho kuba naragiye kwa Sacha ni uko wari umaze kuntererana mu bantu ntanazi. Umunsi wa mbere habuze gato bakangirira nabi, natabawe na Sacha si wowe wantabaye. Warimo wisekera na Hydra nk’aho ntari hafi aho ndetse mwirengagije icyatuzanye
Intonganya zacu zaragarutse kandi nashakaga kuzirinda. Yaravugaga, agasakuza ariko sinamwumvaga na gato. Numvaga ngomba kureka kwihisha no kurenzaho. Ibyanjye na Maxime rwose byararangiye. Kuko twajya duhora dutongana ndetse ducyurirana. Ubundi se nakizera nte ko atakongera kumbeshya akazabikomeza iteka? Numvaga nshaka kuvuga ikibyimbye kikameneka.
Noella: Maxime, ikintu cya nyuma nshaka, ni uko gutongana nawe byarangirira hano. Rero mbabarira ube unyibagiwe, ndetse ureke no kumvugisha.
Yaracecetse, andeba akanya katari gato
Maxime: uko ubishaka. Gusa hagati aho nashakaga no kukwifuriza Pasika nziza
Ngo Pasika? Sinibukaga aho iminsi igeze. Nahise ndeba kuri karindari mbona koko turi ku cyumweru, byari mu kwa kane, 2049. Ngaho
Sinari nkibuka ibyerekeye iminsi mikuru, ubutaha azaza anyifuriza Noheli nziza ubu nyine, simbizi.
Ako kanya akigenda nahise mbona na Hydra aje. Ndabona uyu munsi banyibasiye ariko
Hydra: bite wa gasazi we kangiza ibintu
Uyu we ndumva aje arimbura. Naramwihoreye arakomeza
Hydra: wa kana we ubanza nta kintu na kimwe wumvise gusa ndabona imyaka ufite atari iyawe, uri uruhinja mu mutwe. Kuva namenyana na Maxime sindamubona ameze atya. Aragukunda ndetse n’uwaba ari Kimisagara yabibona. Ariko wowe wagambiriye kumubabaza, uri kumujugunya nk’ujugunya urukweto rushaje, nyuma y’ibyo yagukoreye byose koko? Ese uribuka ko yaretse akazi yakoraga ku bwawe? Uribuka? Ese uribuka ko yashoboraga gufungirwa ko yaguhishe? Urikunda, uri akagoryi kandi. Asyi wee. Ese wagiye ukura mu mutwe koko?
Numvaga ntashobora kwihangana. Naje nshaka kubaganiriza nk’inshuti, ariko reba bari gushaka kumbabaza. Numvaga bagiye kumbwira ngo tukuri inyuma, turi kumwe, tuzagufasha, ariko kuva twatangira kuganira buri wese ari kuza antuka ambwira amagambo mabi cyane. Nahise numva uburakari bunyuzuye nkuramo ecouteurs nsohoka mu cyumba nihuta, ku buryo nagonganye na Alex nsohoka hafi kumuhutaza akagwa hasi. Sinigeze mfata akanya ko kumusaba imbabazi ko mugonze, nkomeza nihuta muri corridor, amarira ari gushoka ku matama. Nari naribeshye. Numvaga ko abahungu ba mbere ya virusi batandukanye n’aba nyuma ya virusi, none ibintu biracyari byabindi rwose. Nta musore ushobora kumbwira neza, nta musore wanshimisha. Nahise ninjira mu cyumba mbonye imbere yanjye
Nihishe mu bikarito nk’agapusi kari guhunga imbwa ikirukankanye. Natangiye gukubitagura icyo mbonye hafi aho cyose, ndira cyane nshaka kwikuramo ibindimo. Naraboroze ku buryo inyubako yose ahari yanyumvise. Numvaga ndakaye ariko atari bo ndakariye. Oyaaa. Ahubwo numvaga ari jye nirakariye, jyewe Noella. Umukobwa ukiri muto, w’akagoryi, utazi ibijya mbere kuri iyi si.
Nyuma y’akanya gato ni bwo Alex yinjiye aho ndi asanga ndambaraye hasi kuri sima, amarira ashoka ku matama, nasmye. Nkuko umubyeyi wese yabikora, yahise amfata mu biganza aranterura anjyana ahameze nk’ahantu ho kuba. Nahise nibuka icyumba cya Sacha, ukuntu na we yantwaye anteruye, nibuka umunsi dusiga Elisa kuko na we yantwaye ku bitugu anyirukankana. Alex yahise andambika ku buriri aragenda agaruka azanye icyayi kirimo chocolate
Alex: iyo umukobwa wanjye yabaga arwaye cyangwa mbona atameze neza, namuhaga chocolate
Noella: urakoze cyane
Alex: ntacyo. Nubwo ntazi ibyakubayeho, ariko humura biraza kugenda neza.
Ese ubu ibi si ukutamenya ibijya mbere koko? Ubu se si we uri mu makosa koko? Agace ka 38 ntuzagacikwe
Duhe nakandi bitangiye kuba uburyohe!