Perezida wa Repubulika yakiriye indahiro ya Minisitiri w’intebe Dr Eduard NGIRENTE

Nk’uko ingingo ya 118 mu itegeko Nshinga igena ko mbere yo gutangira inshingano Minisitiri w’intebe , abamininsitiri , ndetse n’abandi bayobozi muri Goverinoma bagomba kurahira imbere ya Perezida wa Repubulika.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kanama 2024 mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ku Kimihurura, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro ya Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard.

Ni umuhango witabiriwe n’abo mu muryango wa Minisitiri w’intebe, Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda na bamwe mu bahagarariye u Rwanda mu mahanga, abagize guverinoma n’abandi banyacyubahiro.

Dr Ngirente arahiriye inshingano nka Minisitiri w’Intebe muri Guverinoma nshya ya 2024/2029, nyuma y’iminsi Itatu Perezida Kagame arahiriye kuyobora u Rwanda muri manda nshya y’imyaka itanu.

Hari hashize amasaha make cyane uyu Minisitiri w’intebe Dr Eduard NGIRENTE ashimiye Perezida wa Repubulika ku kizere yamugiriye cyo kongera kumugira Minisitiri w’intebe.Yagize ati: “Urakoze Nyakubahwa Paul Kagame kongera kumpa agaciro gakomeye. Nijeje gukomeza gukorera Igihugu cyacu mu buyobozi bwawe kandi nizeye ko urugendo rwacu rwo kuzamura u Rwanda ruzarushaho kugera ku rundi rwego ruhanitse.”

Ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe ryatangajwe ejo ku wa Kabiri tariki ya 13 Kanama 2024, binyuze mu itangazo ryaturutse mu Biro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro.

Iri rahira ryakurikiwe n’umuhango w’irahira ry’abadepite bashya batowe muri iyi manda shya ya Perezida.

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “Perezida wa Repubulika yakiriye indahiro ya Minisitiri w’intebe Dr Eduard NGIRENTE”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *