IJURU MU MUGORE EPISODE 34

SACHA

Ubu akazi kari kabonetse kandi twagombaga gukora vuba na bwangu tukareba ko hari icyo twageraho inzira zikigendwa.
Adam na we yahise atangira gutanga amategeko kuri buri wese wari aho, ku cyo ashoboye no ku cyo agomba gukora. Jyewe banshinze gukurikirana Alex aho ajya hose, nkoresheje za camera nari ndi gucontrola nk’aho ari jye uzishinzwe muri Heaven
Wenda ntabwo mwabyumva ariko umuntu uzobereye mu bya hacking iyo yamaze kwinjirira system ashaka guhackinga ahita ayobora byose hamwe na nyirabyo atamenya ko biri gukorwa ndetse akaba yavumbura ko yinjiriwe amazi yarenze inkombe. Ubu buryo ni bwo abajura bakomeye basigaye bakoresha bakiba amabanki, bakiba amakuru akomeye aba abitswe n’inzego z’ubutasi cyangwa se izishinzwe umutekano…

Nakomeje gukurikirana Alex kugera yinjiye mu cyumba, ubwo ni ibiro bye. Ako kanya Shark na Crash bahise bashaka uko binjira muri mudasobwa ye ngo babashe kuyikoresha.

Nubwo byatwaye igihe ngo bikunde ariko byageze aho birakunda ubundi tubasha kwinjira muri mudasobwa ya Alex. Nahise mfatanya na Adam noneho turayijagajaga. Ako kanya Adam yahise afungura MS Word nuko yandika, mu nyuguti nini

ALEX, IBI BIRIHUTIRWA

Nkuko twabitekerezaga yahise yicara yitegereza mudasobwa ye uburyo imeze nk’iri kwikoresha. Yivugishije amagambo tutabshije kumva, ubanza yarimo yibaza niba mudasobwa ye idasaze. Adam yahise yongera yandika andi magambo

ANDIKA NIMERO YAWE YA TELEFONI TUGUHAMAGARE

Ntabwo yigeze azuyaza, na we yahise yandika nimero ako kanya nuko ndayandika gusa wabonaga atari gusobanukirwa neza ibiri gukorwa.
Namaze kwandika ya nimero nuko ndamuhamagara ariko nari ndimo gutitira bidasanzwe numvaga ubwoba bw’ibyo twinjiyemo

Sacha: Allo

Alex: Allo! Ni nde tuvugana? Ese ibi ni ibiki?

Nagombaga kumubwira make ashoboka ariko akaba ari make asobanutse neza. Twagombaga kandi kumwemeza ndetse no gutuma ahuza natwe akatwiyumvamo

Sacha: nitwa Sacha ndi inshuti y’umukobwa mwarimo muvugana mu kanya gashize

Yabanje gushidikanya mbere yo gusubiza nanone

Alex: none se, nako mwabashije mute…

Sacha: umva kubigusobanurira byaba birebire ahubwo reka tukubwire icyo tugusaba. Turifuza ubufasha bwawe. Uwo mukobwa mwahoze muvugana, aziranye na Nathalia

Alex: Nathalia? Yabaye iki se? ari hehe nako? Ese umwana we bite?

Narebye bagenzi banjye, twatunguwe no gusanga Alex na we nta makuru yari afite. Ubwo rero amakuru tugomba kuyamuha nyine birumvikana.

Sacha: Ese ntiwabimenye? Nathalia yarishwe, hashize ibyumweru bike. Wihangane

Alex: oyaaa. Oya ntabwo bishoboka. Nathalia ntabwo yapfa weee

Nitegereje kuri screen ya mudasobwa mubona ari kugendagenda muri icyo cyumba atera intambwe yataye umutwe.

Sacha: nyakubahwa ndabizi ko bigoye kubyakira ariko nanone hari ikintu gikomeye nshaka kubabwira.

Alex: ese ubundi muri ba nde mwebwe? Asyi we. Yishwe ate se ubundi?

Adam yahise anyambura telefoni, sinagombaga kuyirwanira na we kuko twari mu mugambi umwe, buriya we ndamwizera mu kwemeza abantu ibyo ababwira kandi bagahita bajya mu nzira ashaka. Abagabo erega turarutana nanjye ndabyemera.

Adam: Umva ngusobanurire mu magambo agerageje kumvikana musaza. Uriya mukobwa wabonye sinzi niba yakwibwiye ariko yitwa Noella, ni we wiboneye imbonankubone Nathalia yicwa. Gusa mbere yuko Nathalia ashiramo umwuka yamusabye kujyana ka kana kwa nyirarume kuko Nathalia yapfuye yaramaze kuvumbura urukingo rwa virusi

Ako kanya aho yari yicaye yahise ahaguruka tumureba tubona azunguje umutwe

Alex: ngo iki? Ese sha ibyo muvuga murabizi neza cyangwa muri kuganira gusa

Adam: tutabimenya se? uzabaze Noella ko atafashwe na virusi hanyuma akaza kuvurwa na rwa rukingo rwakozwe na Nathalia.

Alex: ndabyumva noneho. Hanyuma se, murifuza ko mbafasha iki harya?

Akivuga ayo magambo Adam yahise amwenyura, urumva ko ageze ku ngingo noneho.

Adam: ntiwumva ahubwo noneho ijambo ry’abagabo papa wanjye. Urabona rero twe icyo dushaka ntakindi ni ukudufasha gusohoramo Noella n’akana ubundi bamara gusohoka tugasenyagura Heaven ikavaho burundu

Alex aho gusubiza yahise aseka cyaneeee, arakwenkwenuka nyine. Byaduteye kugwa mu kantu natwe

Adam: ngo iki? Uri guseka iki?

Alex: nkurikije ijwi ryawe, ndumva mukiri abasore bato rwose. Rero mwa bana mwe ntabwo ubuzima mubizi ndetse ubanza mutazi neza ibibera hano. Reka mbasobanurire muri make ibijya mbere hano. Iyi nshuti yanyu iri mu itsinda ry’abantu bazaterwa intanga mu cyumweru kiri imbere. Naho ibya Heaven ubanza muri kurota mwa bana mwe, ntabwo mwabasha kuyisenya pee. Ntibishoboka rwose, mwirota ku manywa rwose

Telefoni twese twarayumvaga yari iri muri haut-parleur ako kanya akivuga ayo magambo twahise twese tugwa mu kantu. Noella agiye guterwa inda? Oya ntibishoboka rwose. Sinabyemera ko bayimutera tugomba gukora ibishoboka byose agasohorwa hariya hakiri kare.

Adam: umva mugabo, dutege amatwi witonze. Twe ntabwo twapfuye kuguhamagara tudafite gahunda ipanze. Wamenya ute se uburyo twageze muri mudasobwa yawe, twamenye dute se ko uri Alex? Twamenye dute se ko mu masaha ashize wavuganye na Noella? Rero niba ibyo twabigezeho n’ibindi birashoboka kandi twifashishije ubushakashatsi bwa Nathalia rwose byashoboka cyane ndetse.

Alex: ngaho nimumbwire iyo gahunda yanyu numve da

Adam: ntabwo ndi bubirambure kuko ni birebire ariko ndagerageza kubikumvisha. Twifashishije ubuhanga bwacu turashaka gutuma aho ngaho umuriro ubura mu gihe runaka. Muri icyo gihe umuriro uzaba wabuze nibwo uzadufasha noneho Noella na Elisa basohoke, hafi aho hazaba hari abantu bacu bazahita babakura aho, noneho bagisohoka dufite video twamufashe ataraza aho isobanura ibibera aho byose, tuzahita tuyishyira kuri za TV no kuri internet ku buryo isi yose izabibona. Tuzakoresha abantu bariye karungu ubundi urebe ngo Heaven irashyirwa hasi. Nyuma rero nibwo abagore bavuye Heaven bazatangira guhabwa urukingo, ibya Heaven bisigare ari amateka

Alex yari akurikiye ubona atuje nuko na we aza kutubwira igihe cyiza yumva twazakupa umuriro. Hagati aho yatwemereye ko agiye gufasha Noella guhura na Elisa, ndetse anatwizeza kuzifashisha amaraso ya Elisa agakora inkingo, agendeye ku nyandiko zasizwe na Nathalia.

Ubwo twamaraga kuvugana na we, twarakupye nuko Adam yinaga mu ntebe. Igitego cya mbere navuga ko tugitsinze gusa ibisigaye ni byo bikomeye. Crash na Shark bahise biyemeza ko bari bwoherereze Alex amakuru yose ashoboka. Hydra yahamagaje abasirikare be. Maxime we disi, pushayi wacu nta kindi yari ari gukora, yari ahagaze aho mu nzu ubona we byamuyobeye. Burya buri bintu bigira bene byo erega rwose. Yarandebye anyuraho ankubita igitugu

Sacha: ubaye iki se mwana?

Maxime: niba wibwira ko uzantwara Noella uribeshya wowe ntiyakwemera urashaje. Urumva neza

Nasigaye aho nseka na we arisohokera.

Ahooo. Bakaba batangiye akazi neza. Maxime akaba arafushye sasa. Ubu se arabona ibyo gufuha ari byo bikenewe? Ese Noella azabasha gusohoka? Agace ka 35 ntuzagacikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 34”

  1. Eeeh ubungubu tayari nange ndimo neza cyaneeee mbega weeeeee 👌👌👌👌 ni umuriro gusa ndakurahiyeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *