SACHA
Ubwo nakangukaga nahindukije umutwe ndeba aho yari aryamye, sinamubona.
Buhoro buhoro narabyutse nicara ku buriri nibaza niba koko nari naryamanye n’umuntu cyangwa se niba naba nari ndyamye njyenyine. Nibwo nagaruye ubwenge neza nibuka koko ko twararanye. Naje kubyuka ngana muri salon. Naho ariko nagezeyo nsanga ntawe uriyo
Numvaga ndi bumusange yicaye mu ntebe. Ibi se kandi ni ibiki? Numvise mu mutima ikidodo, kubera ko ntazi aho aherereye. Ese ubundi birandeba niba yagiye cyangwa ntazi aho ari? Kuki numva ahari bimfasheho ukuntu? Ko hano muri iyi nyubako abakobwa atari ab’ibura. Gusa we aratandukanye cyane, ubwitonzi bwe n’ubugwaneza bye byankuruye cyane si nka twa dusadunda two mu kabyiniro nirirwa mbona
Navuye muri salon ndeba mu gikoni mbura umuntu. Nateze ugutwi ku rugi rwo kuri douche ngo numve ko wenda yaba ari koga, ariko sinumva amazi ari kumeneka. Nakinguye buhoro ngo ntavaho wenda mubona atambaye ariko naho ntiyari arimo.
Ubu wasanga wenda yasubiye kwa Adam kuko nta handi yaba yagiye.
Nahise nambara bwangu ngo njye kureba kwa Adam ko ari ho ari, nyamara nabaye ntaragenda mbona agapapuro ku meza ntari nabonye. Naregereye, ubundi mbona kanditseho izina ryanjye. Ni nde se wagashyize hano? Ashobora kuba ari Noella uko byamera kose.
Naragafashe nuko ndeba ibyanditseho:
Sacha
Nashakaga kugushimira urugwiro rwawe ndetse no kuba wanyakiriye neza. Uri imfura pee. Gusa nananiwe gutegereza. Dore iminsi irenga icumi irashize murumuna wanjye bamujyanye. Ntabwo nakomeza kwicara hano ngo ntegereje izo gahunda zanyu, ubu ndagiye ngiye kumushaka
Nongeye kugushimira, wanyakiriye neza
Noella
Ka gapapuro sinzi uko kancitse kuko intoki zari zirimo zititira. Nahise nkingura urugi nihuse nuko niruka ngana kwa Adam. Ubwoba bwari bwanyinjiye, bwiyongeraho igishyika, umutima utera insigane. Nahise ngera ku biro bya Adam ninjira bwangu. Adam ni ho ahora yibereye rwose, nasanze yicaye mu ntebe
Akimbona yarahindukiye, ahari ubanza yaratunguwe no kumbona meze gutyo. Nibyo koko ubusanzwe nta kintu gipfa kuntera ubwoba rwose. Kandi nsanzwe noroshya ubuzima ariko aka kanya biratandukanye rwose.
Ntabwo yari wenyine yari kumwe n’abandi harimo na Maxime na Hydra. Nahise mbabwira ko Noella yigemuriye abahigi ba Heaven.
Maxime: wamuretse asohoka wenyine koko?
Uburyo yabimbajijemo nabonaga ninjya mu gutongana na we biri bube bibi kandi ntacyo biri butange, ngerageza kwifata ndihangana.
Sacha: nari nsinziriye, yagiye ntabizi. Na we yari abizi ko ntashobora kumwemerera kugenda
Maxime: ese ubundi kuki yari ari iwawe?
Ariko se uyu muhungu ubu si umurwayi? Wagirango bari baramaze kwambikana impeta si gusa. Nahise mbahirika ngana kuri za mudasobwa. Narebye amashusho yafashwe na za camera zo kuri iyi nyubako turimo ngenda nsubiza inyuma ngo ndebe ko mubona. Nibwo naje kumubona asohoka, ingofero mu mutwe, agakapu mu mugongo. Ntabwo namenya ngo ni hehe yanyuze agenda cyangwa se yerekeje hehe ariko nanone uko byamera kose, nkuko yabinyandikiye yagiye muri Heaven. Numvise umujinya nkubita igipfunsi ku meza. Ibi ni ibiki koko?
Crash yahise anyegera ankomanga ku rutugu
Crash: ndakeka yigemuye ngo bamufate kugirango ajye kureba murumuna we
Nibyo koko birashoboka cyane, gusa uyu mwanzuro yafashe urimo ubusazi bwinshi ndetse ntabwo harimo gutekereza no kureba kure
Adam: biramutse rero ari uko bimeze. Twamufasha. Igisabwa ni uguhackinga systeme yabo y’umutekano irebana na za camera tukareba ko twamubona, nibyo byashoboka aka kanya
Naratunguwe. Kuva ryari se Adam atacyikunda koko? Nahoze niyumvisha ko gahunda ye ari uguhirika Heaven gusa none koko na we arumva ashaka gufasha Noella? Uriya mukobwa ubanza yaravukanye igikundiro si gusa.
Sacha: sawa noneho reka nanjye mbafashe.
Bose baguye mu kantu. Nibyo koko hari hashize igihe kinini cyane ntegera mudasobwa ngo njye mu byo guhackinga. Gusa ubu bwo birihariye, ni ubutabazi bwihuse tugomba gukora. Uriya mukobwa yabaye isereri mu mutwe wanjye neza neza. Nubwo hashize iminsi ibiri gusa mumenye, ariko wagirango maze igihe kinini tuziranye ndetse ndumva afite umwanya ukomeye mu buzima bwanjye nubwo ntazi ngo ni uwuhe mwanya. Kuko igihe namuboneye rwose yaranshimishije sinzi. Rero ndiyumvamo imbaraga n’ubushake byo kumufasha kuko rwose ni inshingano zanjye pee. Niyo mpamvu nemeye aka kanya ngasubira kuri mudasobwa nkanyereza souris.
Buri wese mu bari aho bahise begera mudasobwa nuko akazi karatangira. Maxime ni we wabonaga yataye umutwe, arimo azenguruka mu cyumba agenda agaruka, nako ndamurenganya, guhackinga si ibintu bye kandi uretse ibyo uriya mukobwa ni we bamenyanye mbere. Numvaga ariko nanone nkimurakariye nibutse ukuntu yadufungishije kubera ibimogi bye, nako ibyo byararangiye reka nkomeze akazi kanjye.
Hydra yahise atwemerera kohereza abantu be hafi ya ya nyubako bagashaka uburyo badufasha kwinjira muri system yabo. Kuko byasabaga kohereza aka virusi gato muri systeme yabo kandi kuyohereza ukurikije aho turi ntibyari koroha kuko bafite abahanga cyane bahita babibona. Byasabaga kunyuza mu ntsinga zitanga internet ku nyubako yabo, nubwo byari gutwara amasaha ariko twemeye kwicara turategereza
Kera kabaye byaje kwemera nuko dutangira akazi, nyuma y’umwanya muto Shark aba arashakuje
Shark: Waouu. Twinjiyemo basaza. Ubu turi mu kazi
Adam: waouu. Uragakoze mwana
Hydra: munshimire rero ni abasore banjye bakoze akazi
Uyu na we ibye ni ukwikuza gusa kandi hacking ye ni ubufu nta kintu aramenya. Yego nyine yadufashije ariko ntiyiyemere.
Adam: noneho dore uko bimeze, Shark wowe reba ibigendanye na za camera
Yahise atangira akazi ke, yibanze kuri camera zo ku marembo yinjira. Yagiye asubiza inyuma ibyo zafashe ariko ntitwabona Noella. Nyuma atubura amashusho yerekanwa na ya camera ariko hashize umwanya utari muto nta kintu ya camera yerekana
Nahise nicara ku ntebe ubundi amaso yanjye nyahanga kuri screen. Sinashakaga rwose ko hari ishusho rincika. Nyuma y’umwanya utari muto ntamubona nishyizemo ko wasanga atariho yagiye ndetse batamufashe. Ariko se yaba ari hehe? Yaba se yabaye iki ahubwo? Natangiye kwigaya ko ntabashije kumurinda uko bikwiye. Ni gute nsinzira umuntu akabyuka iruhande rwanjye simbimenye koko?
Nyuma gato Crash yahise ahaguruka atubura ishusho yari ari kureba. Abakobwa baherekejwe n’abarinzi babiri binjiye mu cyumba. Nahise nanjye mpaguruka negera screen neza ngo ndebe ibyaho. Nashakishije muri abo bakobwa, mba ndamubonye.
Noella yari ameze neza urebye, numva ndiruhukije. Adam yahise na we atangira kwegera mudasobwa ngo arebe buri kintu kiri kuba cyose.
Twagendaga duhinduranya za camera tureba buri umwe umwe ibiri kuba. Nyuma tubona barya, ndetse nyuma tubona baherekejwe n’abambaye amataburiya. Nibwo nabonye Noella ameze nk’uhinduye imyitwarire. Abaye iki se kandi?
Shark: ndabona ari kuvugisha umwe mu babaherekeje. Sinzi ibyo amubwiye ariko murebe
Adam: kora zoom
Yahise abikora atubura ya mashusho
Sacha: reba neza badge yambaye
Adam yahagaritse ishusho ubundi akora zoom. Nibwo twaje kubona izina ryanditse kuri badge ye: Alex
Ni wa muntu Adam yambwiye, uwajyaga yandikirana za mails na Nathalia. Ikiboneka cyo na Noella yabimenye. Ubanza bigiye kutworohera natwe
Sacha: kurikira uwo mugabo, Adam. Ariko unakomeze urebe Noella.
Adam mu buhanga bwe yahise akata amashusho mo ibice bibiri, igice kimwe akurikirana aho Noella ari naho ikindi gice cyari icyo gukurikirana Alex, aho ajya n’ibyo akora byose. Tugomba gushaka uburyo bwiza kandi nyabwo twamenyesha Noella ko turi gukurikirana byose.
Agatekerezo kahise kanzamo.
Ahuii. Byibuze bamenye ko akiri muzima ndetse systeme bamaze kuyihackinga. Agatekerezo ka Sacha se kari bukunde? Agace ka 34 ntuzagacikwe
Kabaye noneho ibintu bigoye kujya byaryoha kbx! Komeza turahabaye musaza!
Ayiwe! amatsiko wee Imna itabare Noella wacu
Mana wee
Mo fire 🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥 boooooooo