IJURU MU MUGORE EPISODE 32

Ubwo nakangukaga nakubiswe n’urumuri rwinshi runyica mu maso ndongera mbanza gufunga amaso akandi kanya ngo ndebe ko nabanza nkamenyera urwo rumuri.
Ubwo amaso yanjye yamaraga kumenyera urwo rumuri ni bwo nagiye nyafungura buhoro buhoro nuko nitegereza ahantu ndi aka kanya nibwo nibutse ibyabaye byose. Ubu noneho nisanze ndi mu kumba gato cyane karimo uburiri, ameza mato n’agatebe.
Icyumba cyose cyari gisize amarangi y’umweru wera de, ndetse no hasi hari amakaro y’umweru waka.
Kubimenyera byantwaye umwanya
Naregutse nicara ku gitanda ntazi icyo ndi bukore cyangwa aho ndi bwerekeze, kuko aha hantu ni ukubaho ahari nk’uri muri gereza.

Nyuma gato ni bwo umugabo wambaye itaburiya yera yafunguye ansanga mu cyumba. Gusa uretse itaburiya yera indi myenda yari yambaye yo yariraburaga cyane, mbese wagirango ni ikinyuranyo cy’igikona.

…: Mwaramutse. Ni wowe Noella?

Nikirije nkoresheje umutwe numvaga ntashaka kuvuga

…: Ngwino tujyane rero, nkurikira.

Ntacyo ndengejeho nanjye naramukurikiye. Ubundi se ntamwumviye nakora iki kindi? Yego nubwo mfite icyanzanye ariko ngomba kubanza kwitonda nkamenya neza icyo ngomba gukora, kuko murumuna wanjye we namaze kumenya ko akiri muzima.
Yanjyanye mu kindi cyumba kinini kirimo abakobwa n’abagore bo mu myaka itandukanye, yose mbese. Gusa ikiboneka cyo nta bakobwa bafite munsi ya 15 bari hano pee. Abahari ni abo nduta gato, bari muri za 16 kuzamura. Wa mugabo yansize aho aragenda nyuma agaruka ari kumwe n’undi mukobwa. Yakomeje agenda azana umwe umwe kugera ubwo icyumba turimo cyuzuye. Gusa wabonaga abantu bose bameze nk’abibuze batazi ikijya mbere rwose

Ubwo icyumba cyuzuraga wa mugabo yadusabye kwicara nuko atangira kuvuga

…: Bakobwa namwe bagore murakaza neza muri gahunda ya Heaven. Mwese uko mwibona muri bashya hano rero niyo mpamvu tugiye kubasobanurira ibibera hano ndetse tunababwire ibizababaho buri wese ku giti cye

Abantu batangiye kujujura, kwimyoza mbese nta kindi.

…: Abari muri iki cyumba mwese muri abantu bashobora gukiza ikiremwamuntu kiri kuzimira kubera virusi yateye, muri make ni mwe mizero y’ahazaza ha muntu kuko muri mu myaka ibemerera kuba mwabyara, kandi abazabakomokaho ni bo bazagira isi izaza

Igitima cyanjye cyatangiye kudihagura. Ubwoba numva ni bwinshi

…: Iki cyumweru mwese mugiye guhabwa indyo yihariye ndetse munahabwe imyitozo ngororangingo itandukanye. Ibyo byose ni ibibategurira kuzatwita neza abana bazabakomokaho

Mana yanjye. Ubwoba bwarushijeho kuntaha. Oya sinshaka gutwita wee. Ngomba gukora uko nshoboye kose nkava hano icyumweru kitarashira ngo bantere inda kandi ngomba kubikora ngatwara na Elisa. Aha hantu si aho kuba rwose

Abakobwa bose batangiye gushya ubwoba ndetse batangira gusakabaka, ubona ko bakangaranye cyane.

…: Ndabasaba gutuza no kwihangana kuko ibyo byose bizaba bikorwa mu nyungu za kiremwamuntu, birumvikana

Ubu se yumvaga ibyo ari byo byatuma dutuza koko? Aho rwose yaba yibeshye kuko uko byamera kose ntawiteguye gutwita muri ubu buryo.
Ubwo inama yarangiraga yatujyanye mu kindi cyumba kirimo abandi bagore benshi. Bageraga muri 30 urebye. Hari mu cyumba cyo kuriramo. Nk’abandi bose nafashe isahani nuko nshyiraho ibyokurya, bisanzwe rwose gusa hariho na ka yawurute.

Nararanganyije amaso mu cyumba cyose ndeba ibiri kuba. Abarinzi benshi bari batugose ndetse hari n’abandi bagabo benshi bambaye amataburiya.
Mu mutwe wanjye nta kindi cyari kirimo uretse kubohoza murumuna wanjye mu gihe gito gishoboka tukava hano hantu
Ntabwo naje kwicara hano ngo ntegereze ntuje oya. Ahubwo ngomba kugira icyo nkora rwose kandi nkagikora byihuse.
Gusa nanone kugirango byose mbigereho ngomba kuba mfite umupango udahinduka.

Ubwo twamaraga kurya ba bagabo bambaye amataburiya batangiye guhamagara amazina umwe ku wundi
Jyewe nahamagawe n’umugabo ufite igara rito gusa mu maso yabonekaga nk’umugabo w’imico myiza. Urebye we n’uburyo yampamagaragamo wabonaga rwose atandukanye n’abandi bari aho. Yagiye imbere nuko turamukurikira dushorerwa n’abarinzi babiri. Nari hagati mu itsinda ry’abakobwa twari kumwe. Ntawavugishaga undi, buri wese yagendaga yubitse umutwe.

Uwari aturinze yahamagawe kuri telefoni nuko adusaba kuba duhagaze. Yigiye hirya gato nuko yitaba uwari amuhamagaye. Nabonaga ahumbaguza, akoresha ibimenyetso binyuranye nuko arangije kuvuga aragaruka. Twabaye tutaratsimbura ngo tugende, wa mugabo wambaye itaburiya abona mugenzi we na we wambaye itaburiya anyuzeho aba aramuhamagaye

…: We Alex!!!

Numvise iryo zina ndikanga. Iri zina si ubwa mbere ndyumvise hano rwose. Ya nshuti ya Nathalia na yo yitwaga ityo.. ahari wasanga ari Alex wawundi nyine uvugwa cyangwa se akaba ari uwo bitiranwa. Uko byamera kose aya mahirwe singomba kuyapfusha ubusa rwose pee. Nahise ngenda nsubiza inyuma ba bakobwa turi kumwe kugera ubwo ngiye imbere ku murongo.

Alex wahamagawe yaraje yegera utuyoboye

Alex: ngo bite se?

…: Ngo muri 4 habaye ikibazo cyihutirwa barampamagaye ngomba kujyayo. Aba se wabanjyanira muri B6?

Alex: nta kibazo rwose nabakujyanira.

Yahise atujya imbere ubundi turamukurikira. Nagendaga mwitegereza neza. Urebye ari mu myaka za 30 gutyo, ubwanwa butangiye kumera, imisatsi nayo yogoshe ordinaire. Ni umugabo w’ibigango urebye. Aramutse ari we Alex nzi naba mbonye uburyo bworoshye bwo kuzasohoka hano, ariko biransaba kubanza kumwibwira nanone nubwo ntazi neza uburyo nzabikoramo. Ariko ngomba kugerageza
Twakomeje kugenda tugera ku muryango, wanditseho inyuguti B6 mu binyuguti binini

Alex: iki cyumba ni cyo muzajya muryamamo. Mwibuke neza, muzaba mwitwa groupe B6

Abakobwa batangiye kwinjira. Ndabona ari wo mwanya nyawo wo kumuvugisha nkareba ko hari icyo byatanga rwose. Ubwo abandi bakobwa bamaraga kwinjira na we agiye guhindukira nahise mwegera mbabaye cyane

Noella: nakubaza?

Alex: yego mbaza nta kibazo

Noella: bari barambwiye ko ningera hano nzabasha kubona Nathalia, w’umuganga

Umugabo yahise anyitegereza. Yibajije ahari igituma mubwiye gutyo, nuko mbona afunguye umunwa ariko ansubiza adidimanga nk’ufite ubwoba

Alex: ntabwo agikora hano

Noella: koko se? none se ko..

Yahise anca mu ijambo

Alex: ntabwo akiri hano yewe

Gusa yanshubije ubona na we ababaye, bivuze ko ari Alex nzi rwose.

Noella: yoo. Ndababaye. Yari yarambwiye ko nzamusanga hano ansaba kuzaza kumureba

Naramubeshyaga ariko nashakaga kumutera amatsiko. Umurinzi yaraje ansunikira mu cyumba nuko Alex aragenda ariko agenda andebana impuhwe n’amatsiko menshi
Niba atari injiji ndacyeka ari buhite amenya neza ubutumwa nashakaga kumuha kandi aya ni yo mahirwe yanjye yo gusohoka hano. Imana ibimfashemo

Alex ahuye na Noella. Ese azamufasha iki? Hagati aho se ubu babandi yasize nta makuru baramenya? Disi bagiye kubatera inda aba bakobwa. Agace ka 33 ntuzagacikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 32”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *