IJURU MU MUGORE EPISODE 31

Nari maze amasaha agera muri abiri ndi kugenda jyenyine mu mihanda ya Kigali. Birashoboka ko aya masaha abantu bamaze kugera mu kazi. Wagirango ibintu ni ibisanzwe rwose. Nakomeje ngana imbere ngera muri gare. Abantu rwose bari gutega imodoka abandi bazivamo, ubuzima bukomeje nk’ibisanzwe nta kibazo bifitiye pee. Ahandi nabonye abicaye ku mabaraza barimo kwica ingwagasi, gusa byose nabibonaga nitwikiriye ingofero mu mutwe, nubitse umutwe sinashakaga ko hagira umbona mu maso.

Nagendaga ndya biswi nari nagendanye, kandi narimo ngenda nikinga ku bikuta by’amazu. Gusa nari ntarabona abahigi. Kandi ubundi menyereye ko iyi saha ari yo baba bari guhiga abakobwa, sinzi impamvu. Nakomezaga kugenda ndeba imbere yanjye ngo ndebe ko mbona abantu bambaye imikara

Kera kabaye naje kubona imodoka yabo. Nyuma y’imyaka ibiri mbona iyi modoka nkiruka nyihisha ubu noneho naje nshaka kwinaga mu maboko yabo ku bushake bwanjye. Namaze gufata umwanzuro, ngiye kwishyira mu maboko yabo ubundi ibisigaye bizakorwa na ba basore. Nakomeje kugenda nerekeza kuri ya modoka ariko simbone abantu iruhande rwayo

Nyuma y’iminota igera ku icumi nibwo naje kubabona bicaye ahantu ku rubaraza bari gufata agakawa. Icyo nari ngendereye ni ugutuma banyitaho bakandeba bakamfatira mu cyaha ariko kidakomeye nanone.
Nabanje gutekereza icyo nakora nuko agatekerezo kaba kanjemo. Nahise nsa n’uwiba umugabo ikofi. Nkuko nari nabitekereje yahise atabaza ngo umujura nanjye ndirukanka ariko nirukanka ngana aho abahigi bicaye. Umutima wanjye watangiye kudihagura, ntangira kwicuza umwanzuro nafashe ariko mu gihe ntaragira ikindi nkora umwe muri bo aba yansingiriye antura hasi. Natangiye kubarwanya. Nibwo nibutse umwanzuro maze gufata yuko ari umwanzuro ukakaye cyane, ariko amazi yari yarenze inkombe sinari mfite aho nabacikira. Wa mugabo yahise anyegura ankuramo ingofero. Mugenzi we akinkubita amaso yahise yiyamira

…: Mundebere umuntu tubonye noneho

Yahise afata akuma bakoreshaga bashaka kumenya uwanduye n’utanduye nuko akanyuza imbere y’amaso

…: uyu ni sawa

Bahise banyambika amapingu. Ibi muri jye byarambabaje ariko biranansetsa. Niba bari kutujyana ahantu hatekanye kandi heza, ahantu abarwaye bavurwa abazima bakarindwa kuki batujyana batwambitse amapingu koko? Ibyo bavuga n’ibyo bakora byari bitandukanye cyane rwoe

Bagiye bansunika kugera tugeze kuri ya modoka. Ubwo ninjiragamo nasanzemo abandi bakobwa. Benshi bari abo mu kigero cyanjye. Nasanze bose bumiwe ntawe uvugisha undi ahubwo bafite ubwoba banubitse umutwe. Ubanza umubare bari biyemeje guhiga uyu munsi waruzuriye kuri jye kuko bakimfata bahise batsa imodoka
Gusa mu kugenda nagiye nibaza ba basore icyo bari gutekereza. Ese bambuze? Ubu se Sacha bite bye? Yakangutse se? Maxime se ubu nambura ntababara cyane koko? Ariko se ndi gutekereza ibiki ubundi.

Urugendo rwabaye rurerure ndetse ruteye umujinya runarambiranye. Ubwo imodoka yahagararaga natangiye kumva stress izamutse noneho. Ba bagabo badukuye mu modoka nuko twibona imbere y’amarembo ya HEAVEN.

Hejuru yacu kuri portail yinjiramo hari habumbye ibimeze nk’amababa by’umweru, hagati yayo handitsemo ya magambo HEAVEN.
Badushyize ku murongo nuko baradushorera batugeza mu mbuga, yari imennyemo beton, izengurutswe n’abagabo bafite intwaro ndetse bambaye uniform. Ese koko iyi ni yo Heaven cyangwa ni gereza ahubwo? Mbega ijuru rya hano. Ijuru ririndishwa imbunda yewe. Numvise mu mutima ndi guseka ibyo ndi kubona nubwo biteye ubwoba n’umujinya.

Umugabo wari wicaye mu biro, yari ameze nk’aho adutegereje. Kubera ko ari jye nari imbere ku murongo, baransunitse bamungeza imbere.

…: Amazina n’imyaka yawe

Noella: Nitwa Noella, mfite imyaka 19

…: Sawa, iburyo. Haze undi…

Nahise nibuka ibintu nize byo mu ntambara ya kabiri y’isi. Isomo ryo mu mateka, aho twize ukuntu bavanguraga abantu… ubwoba buhita bumfata nsesa urumeza. Bakomeje bahamagara abakobwa bose bagenda bavuga amazina yabo n’imyaka
Natandukanyijwe n’abandi bakobwa nuko banshyira mu cyumba kindi gisize amarangi y’umweru waka. Nkurikije ibikoresho byari birimo, ni ahantu bavurira uko byamera kose

Nyuma y’iminota itari myinshi mu cyumba hinjiyemo umugore, abwira wa musore wari undinze gusohoka
Nahise ntungurwa nuko nibuka ibyo Adam yavugaga. Niba uyu mugore akora hano ubu ntabyara. Numvise namubaza icyo kibazo ariko ndifata. Nzaba nkimubaza

…: witwa nde?

Noella: nitwa Noella

Yubuye umutwe andeba ikijisho. Ubanza ari ukubera uburyo nari mushubijemo. Yikije umutima nuko atangira kumfata ibipimo bitandukanye. Arangije yahamagaye wa murinzi nuko araza anjyana muri corridor aho nasanze ba bakobwa twari kumwe mu modoka. Yahise adushorera nuko twisanga mu kindi cyumba na cyo gisize amarangi y’umweru.
Niho baduhereye imyenda. Ishati y’umweru n’ipantalo yirabura. Tumaze gufata imyenda haje undi mugabo kutujyana na we atatuvugisha. Yakoresheje ikimenyetso gusa ubundi tumujya inyuma. Twese twari tumeze nk’intama ijyanwe kubagwa, twajyaga aho batujyanye nta kindi twarenzaho nyine birumvikana.

Uko bakatujyanye twanyuze ku gikuta cy’ibirahure nuko ndakebuka. Nahise mbona ari icyumba kirimo abana bakiri bato, bari gukina imikino itandukanye.
Nararanganyije amaso mba mbonye ka Elisa. Aho yicaye yarimo akina aseka rwose nk’aho nta kibazo cyabaye. Ariko se ndamurenganya. Ku myaka ye itanu yibagirwa vuba, apfa kuba agaburirwa, akaba ari kumwe n’urungano bari gukina. Nkimubona sinihanganye nahise muhamagara nsakuza cyane ngo ndebe ko yanyumva
Nabonye atumvise nkubita ku kirahure ndamuhamagara nsakuza cyane ku buryo abakobwa twari kumwe ndetse na wa mugabo udushoreye bahise bikanga kubera agasaku kanjye.
Elisa yarahindukiye nuko ariruka agana aho mpagaze inyuma y’ikirahure ariko atarangera iruhande bahise banshushubikana banjyana kure ye cyane. Narwanye na bo ngo ndebe ko byibuze nabiyaka nkamureba mu maso umwanya ariko ntacyo byatanze. Na we yubitse umutwe ku kirahure arasakuza cyane arira. Numvise mu mutima agahinda kenshi, numva uburibwe budasanzwe. Abagabo babiri ni bo bamfashe barankomeza, nuko nanjye ngenda nsakuza mbwira Elisa ko ndi bugaruke kumureba. Namubwiye ko ntazamusiga. Agahinda kivanze n’amarira.
Nyuma narahindukiye mbona umugore wambaye lunettes ateruye ka Elisa arakajyana, nanjye mu kanya gato numva sinkibasha kureba, numva mu mutwe hajemo igihu….

Akaba arigemuye atanabwiye abandi aho agiye. Ese nibamubura biragenda bite? Ese umugambi we azawugeraho? Byibuze amenye ko Elisa akiriho. Agace ka 32 ntuzagacikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 31”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *