Adam yari ahugiye mu gutunganya ahantu ari bufatire ya video, naho umusore bahimba Shark we yari ahugiye mu kwandika ibintu ngomba kuza gusoma. Abantu bose bari muri ya kipe yacu bari bahari. Sacha yari yicaye ku ruhande ubona ari kureba ibiri gukorwa byose, gusa wabonagako adatuje kuko yanyuzagamo akishima mu bwanwa ubundi mu mutwe. Yageze aho arandembuza nuko ndagenda ndamwegera.
Sacha: Noella umbwije ukuri koko urumva ushaka ko bagufata iriya video? Kuko icyihutirwa ni ukumenya uko twakinjira muri Heaven
Noella: ariko ni video gusa, ndumva nta kibazo rwose. Kandi nibirangira ibi ikiri bube gisigaye ni ukwita ku bikurikiraho
Nabonye igisubizo muhaye ahari kitamunyuze nuko arakomeza
Sacha: uribuka ko ibintu tugiye gukora ariko bitemewe n’amategeko? Urumva ko uri kwishyira mu bibazo? Ikindi umenye ko isura yawe izahita imenyekana
Noella: jyewe ibyo ntacyo bimbwiye rwose peee. Niba byatuma abantu byibuze bamenya ukuri, ndumva nta kibazo. Ikindi umenye ko nta muryango mfite niyo byangiraho ingaruka ntacyo nzaba mpombye
Gusa nubwo navugaga ayo magambo, muri jye natekerezaga ka Elisa. Sacha yanyitegereje umwanya utari muto nuko amfata ku rutugu ahari byo kunkomeza nuko arasohoka.
Ikiganiro twagiranye sinacyitayeho cyane ahubwo natangiye gusoma ibyo banyandikiye. Shark ni umuhanga cyane yari yateguye amagambo ari bubashe gukora ku mitima y’abari buyumve bose.
Bahise bategura intebe ya pulasitike y’ubururu nuko bambwira kuza nkicaraho. Nakomeje gutekereza ku magambo ya Sacha. Nibyo koko ubu nishyize mu bibazo ariko mbyishyizemo kubera intego nziza, ndumva ntazabyicuza. Nicaye ku ntebe ndeba muri camera yari ishyizwe imbere yanjye. Umusore Crash ni we wari wabaye cameraman nuko ambwira gutegereza ko avuga ijambo action ubundi ngatangira kuvuga. Akimara kurivuga nanjye nibwo natangiye disikuru yanjye
Muraho mwese. Reka mbanze mbibwire, nitwa Noella. Ntabwo munzi ariko mfite ikintu nshaka kubabwira. Nshaka kandi kubabwira, ntihishe isura kuko nshaka kubereka ko ntatewe ubwoba n’ibyo ngiye kuvuga kuko ari ukuri kuzuye nshaka kubabwira. Leta iratubeshya, ndetse iduhisha ibintu byinshi cyane. Kubera impamvu zanjye bwite nakoze ubushakashatsi bunyuranye bwerekeye HEAVEN. Bariya babatwariye ba mama banyu, abagore banyu, bashiki banyu n’abakobwa banyu. Bariya bari barababwiye ko bagiye gushaka urukingo n’umuti maze bakazabagarurira abanyu ari bazima
Nahise ndekera gusoma ibyanditse kuko nari ngiye kuvuga ibindi bano bateguye disikuru batari bazi
Njyewe mfite ubuhamya ko umuti wabonetse. Ndetse igihamya nyacyo ni jye ubwanjye kuko nanduye virusi nkoresha uwo muti none murabibona ndaho, ndi muzima nta kibazo na kimwe mfite
Abari aho bose byarabatunguye, uwari azi ko nigeze kwandura virusi ni Maxime gusa. Bararebanye nuko nanjye nkomeza disikuru yanjye
Munyumve neza, HEAVEN irababeshya. Abashakashatsi ntabwo bari gushaka umuti, ahari ubwo mwakibaza uko naba narabonye uwo muti kandi batarawukoze. Ndi hano ngo mbamare amatsiko. Umugore witwaga Nathalia, ni we rukumbi wavumbuye umuti. Gusa Imana imuhe iruhuko ridashira, kuko HEAVEN ikibimenya yahise imwivugana. Muri buze kureba video zitandukanye zerekana ibibera muri iriya nyubako. Ntabwo ari montage. Ni video zafashwe na camera zabo, zitugeraho nyuma. Abana bakivuka bahita bamburwa ba nyina. Umuntu wese uri mu myaka yo kubyara agomba guterwa intanga akabyara nta kindi kibabesheje hariya. Abatabyara bakora nta gihembo, kuko nyine ari abagore banduye virusi cyangwa se bari kuyirindwa nk’uko bababeshya. Ese ubwo buzima nibwo mwifuza koko? Simbizi. Ndabasaba ngo mwese muhagurukire hamwe muze dufatanye tugane ku miryango y’iriya nyubako yadutwaye abanyarwandakazi. Tujye kubabohoza, tubagarure mu muryango. Ubundi tubahe umuti abarwaye, abatarandura bahabwe urukingo, ubuzima bukomeze nka mbere
Adam yishimiye disikuru natanze. Hatabaye gufashwa n’abandi bantu byatugora kwinjira muri HEAVEN ngo tubohoze bariya bagore tutibagiwe ka Elisa. Adam yahise ahaguruka araza ankomanga ku rutugu, byo kunshima
Adam: ubikoze neza cyane, kandi ubu igisigaye ni ugushaka murumuna wawe, igisamagwe
Akazina yanyitaga mbere nkababara ubu arakanyita nkumva niyongereye ibiro, ndi igisamagwe koko kandi ngomba kubiharanira.
Narahagurutse nuko mfata ya CD nayo tugomba gukuraho amakuru maze nyihereza Crash.
Kuko numvaga ntari bwicare iruhande rw’abo bagabo ntegereje ko batunganya ya video nafashe umwanzuro wo kujya kwa Sacha nkanashaka ikindi gitekerezo gifatika. Gusa ubwo nari ngisohoka nakubitanye na Maxime mbona andeba ukuntu ko kwibaza ahari ibyo mpanga na Sacha ariko narabyirengagije munyuraho ngo nigendere.
Nanyuze muri corridor nubitse umutwe, nifashe mu mifuka. Ubwo nageraga kwa Sacha narahagaze. Ese kuki Maxime yandebye kuriya mu kanya? Ni ukubera ibyaraye bibaye se? sinzi. Niba namwanze ni uburenganzira bwanjye ndumva ntakwiriye kwicira urubanza.
Nakomanze kwa Sacha nuko aza kunkingurira atavuga. Ninjiye nihuta ngana mu cyumba narayemo. Nariruhukije. Ndumva nshaka ko ibi bintu byose bihagarara rwose pe. Ndabona turi gupfusha igihe ubusa kandi uko amasaha yisunika ntabona Elisa ni nk’amahwa bari kunjomba rwose. Numvaga ndi kurushaho kwirakarira rwose pee.
Kuko nshobora ahari kuba nkabya kwikunda. Niba narabuze Maxime ni ikosa ryanjye ndetse no kubura Elisa ni ikosa ryanjye. Ubanza nikunda ngakabya
Nakuyemo inkweto, ipantalo nuko njya mu buriri. Intekerezo zanjye zatangiye kwibaza byinshi zidafitiye igisubizo. Kwibuka, gukeka, kwibaza…
Sacha yakomanze ku rugi nuko akomanze bwa gatatu ntarakingura arinjira asanga nimiramije mu mashuka. Ntabwo habonaga, naho ubundi yari kumenya ko ndi kurira.
Yafunze urugi nuko yicara ku gitanda atavuga. Ntiyashakaga kuvuga ahubwo yashakaga kunyereka ko turi kumwe, ahari. Narifashe ngo atamenya ko ndi kurira ariko biza kwanga ndatsikimba. Yarabimenye ko nari ndi kurira nuko aranyegera
Sacha: Noella humura biraza kugenda neza
Narongeye ndatsikimba
Noella: sinzi Sacha, sinzi pee. Ndi kwibaza byinshi rwose.
Sacha: ibihe bibazo se kandi?
Noella: ndibaza nti nyuma biri bugende bite? Nitumara gushyira hanze amabanga ya Heaven. Ese ndamutse ntemerewe kugumana na Elisa bakamunyambura…
Ijwi ryanjye ryatangiye kuzamo amakaraza nuko ntangira kurira. Sacha yamfashe mu maboko nk’agahinja nuko agera aho akuramo na we inkweto maze yurira uburiri andyama iruhande. Nabanje kugira isoni zo kuryama iruhande rwe ariko ubwo yampfumbataga nkumva ubushyuhe bwe numvise ngaruye ubushyuhe muri jye. Numvise meze neza
Sacha: humura nturi wenyine, ndahari
Nariruhukije nitsa umutima. Nafunze amaso nuko kera kabaye twese agatotsi karadutwara turasinzira.
Ubwo nakangukaga nabonye Sacha akiryamye iruhande rwanjye. Nabyutse iruhande rwe buhoro buhoro nuko njya mu bwogero ndoga maze koga numva nzanye ikindi gitekerezo. Hamwe n’aba bantu ndabona ntacyo twageraho nubwo hari ibyo bamfashije. Ni gute numva nakishingikiriza ku bandi? Kuki jyewe ntakifasha koko ubundi? Nahise mfata agapapuro nandikaho amagambo yo kwisegura kuri Sacha maze ndasohoka, sinshaka kwicara hano kandi murumuna wanjye ari muri HEAVEN
Nafashe igikapu cyanjye nshyiramo utuntu nuko ndasohoka. Nasohotse bwombe ku buryo ntawe ubasha kumbona, ndetse nafunze urugi buhoro ngo rudakangura Sacha
Nageze ku muryango twinjiriyemo, umurinzi aranyibuka nuko arankingurira. Nahise nisanga hanze, aho ngomba gutangirira gahunda zanjye zose zindi, jyenyine.
Ibi si ukwiyahura koko ubu arabibasha wenyine? Hagati aho video ye igiye kujya hanze. Agace ka 31 ntuzagacikwe
Ndumva youahuye pee!! Gusa sinabura kuvuga ko Ari indashima!
Komeza dufite amatsiko menshi p