Uyu se we kandi aje gukora iki hano? Ko namwiyamye kuki akomeje kungendaho hari ideni murimo koko mwa bantu mwe
Noella: ariko ndumva ntashaka no kukubona
Maxime: Noella ndakwinginze nyumva
Sacha: umva ngiye koga ubwo musigare muganira
Yahise agenda adusiga aho twenyine. Nahumekaga insigane kubera uburakari bwari bunyuzuye mu mutwe. Ndumva rwose ntakeneye kugira icyo nganira na Maxime. Kugirango nirinde kuvugana na we natangiye kwandurura no gutunganya ameza ariko ahita amfata ukuboko ansunikira ku rukuta amfatiraho. Namurebye nabi cyane
Maxime: Noella, rekera aho. Mbabarira kuko sinari nzi yuko ibyo nakubwiye byashoboraga kugukomeretsa kariya kageni rwose. Gusa ubimenye ko iyo ntari kukubona iruhande rwanjye rwose mbura amahoro neza neza
Noella: ese burya iyo ubabaye urasekaaaa, amarira agatemba?
Maxime: ese burya biriya byose wabitewe no gufuha?
Noella: ntabwo bikureba. Ni wowe muntu rukumbi nzi hano. Ni wowe wenyine nari nizeye. Nyamara wowe kuva twamenyana nta na kimwe umbwira cy’ukuri, ibyawe byose ni ukumbeshya gusa. Nahoze ntekereza ko hagati yacu harimo akantu ka rukuruzi ariko maze kubona ko burya nibeshyaga rwose.
Maxime: ariko iyo rukuruzi irahari Noella.
Nahise musunika n’ingufu nyinshi
Noella: nta rukuruzi na nkeya ihari. Ntabwo rwose nashobora kuba inshuti n’umubeshyi nkawe pee. Noneho umucuruzi w’urumogi ntabwo byashoboka sinkubeshye. Ni gute ubwo nakwizera koko hejuru y’ibintu byose namaze kukumenyaho ubwo? Mbabarira ahubwo usohoke hano wigendere
Yashatse kumfata ukuboko ariko binyongerera uburakari.
Noella: mva imbere se nyine
Yahise akubita igipfunsi ku meza kubera umujinya. Nahise nibuka ukuntu nahuye na we mbona ari agasore keza rwose, none ndebera ibyo mbonye. Nashatse kurira ariko ndifata
Noella: niba wumva ushaka kunkubita ngo wishime, ndahari nkubita
Nahise mbona atunguwe n’amagambo mubwiye
Maxime: nta na rimwe nteze kuzatinyuka kugukubita. Urumva neza? Noella ntabwo nifuza ko ahahise hanjye hakangiza umubano wacu ngo nkubure. Sinshaka kukubura rwose pee
Noella: ikibazo si ahahise habi, ikibazo ni ukubeshya no guhisha
Maxime: ariko se nari kubikubwira ryari utampaye umwanya ngo mbikubwire? Kuva twamenyana nta na rimwe uremera ko tuganire. None ngo sinakwibwiye?
Noella: basi mbabarira ugende umve iruhande. Ndakwinginze rwose
Yahise yubika umutwe, ubona ariko yuzuye amarangamutima. Indoro ye yanyibukije indoro y’umunsi wa mbere duhura. Ndabizi nanjye rwose mwiyumvamo pee, sinabasha kubihisha. Ariko nanone ndacyafite amahitamo imbere yanjye. Singomba kwishoa mu rukundo n’umuntu uhisha ukuri. Gusa ndaguma hano, nimara kubona murumuna wanjye nzabasezera nikomereze ubuzima bwanjye
Maxime yazunguje umutwe, ababaye nuko arasohoka aragenda. Agifunga urugi asohotse nahise nsuka amarira nari nabitse. Mbere numvaga azamfasha kuva muri ibi maze ubuzima buzaza tukabukomezanya ariko ndabona ahazaza hanjye ndabona ntacyo hazangezaho ndamutse ndi kumwe na we.
Nicaye hasi negama ku gikuta umutwe mu maguru. Urugi rwarafungutse, yari Sacha. Yahise anyegera.
Sacha: umwanzuro ufashe ni wo rwose, wari ukwiye kuwufata
Naracecetse sinamusubiza. Numvaga ntacyo mfite navugana na we. Nahise mpaguruka ngana mu bwogero. Nibwo nibutse ko nta myenda mfite yo guhindura maze koga. Nahise mpindukira ndeba Sacha gusa mu maso hari huzuyemo amarira
Noella: ese nabona icyo nambara maze koga?
Sacha: yego. Reka njye kukurebera.
Nategereje akanya gato nuko agaruka mu cyumba acigatiye igifurumba cy’imyenda myinshi. Nahise ntoranyamo iyo nambara maze njya mu bwogero, nifungiranamo
Ku mahirwe yanjye nasanze harimo baignoire nuko mfungura amazi menshi nyicaramo, ku buryo umutwe ari wo wasigaye hejuru gusa. Nirebye mu ndorerwamo iri ku gikuta muri douche mbona hari ibyo ntakwiye. Sinkwiye kuririra umuhungu, ngomba gukomera ngashikama. Nihanaguye amarira nuko ndiruhutsa. Agahinda kajyanye n’amazi noneho nsigarana umujinya. Amazi numvise ankonjera nuko mfungura ashyushye, maze ngenda ndushaho kumva uburibwe bugenda. Ngomba gutangira bundi bushya. Ntabwo imbaraga mfite zambashisha gutabara karumuna kanjye. Ngomba gukomera, kuko urugamba ruri imbere yanjye ntabwo rworoshye na gato rwose pee.
Ubwo namaraga koga narihanaguye nuko nambara mupira munini wa Sacha, wangeraga hejuru gato y’amavi. Nabonye bikabije ntasohoka ntyo nuko nambara ikabutura
Ngisohoka douche nakubitanye na Sacha yicaye imbere ye TV. Nahise nibaza ngo ubu iyo nsohoka ntambaye agakabutura simba nsebye koko
Yarimo areba filimi yitwa Hunger Games
Yaramwenyuye nuko anyereka umwanya ku ntebe ansaba kuza kwicara. Iyo filimi nari narayirebye gusa kuko yari ansabye kuyirebana na we sinari kubyanga. Nabifashe nk’ibisanzwe nyine nka ba bana nyine bareba filimi mbere yo kuryama kuko buri bucye bajya ku ishuri. Jyewe virusi yaje ndi mu wa gatandatu, sinabashije kurangiza amasomo yanjye.
Twicaye tureba filimi ntawe uvugisha undi, buri wese yari ashyize amaso kuri ecran. Gusa byageze aho Sacha aramvugisha
Sacha: nkurikije ibyo numvise, murumuna wawe ari muri Heaven?
Noella: urebye si murumuna wanjye neza, ahubwo naramuragijwe.
Sacha: ndabyumva. Ariko se urumva koko Adam azagufasha kumukurayo?
Noella: sha nta cyizere mfite rwose. Gusa jyewe nzajya kumukurayo, nzinjira mubohoze
Yarasetse nuko arahaguruka anyicara imbere
Sacha: wowe? Agakobwa gato. Uzajya muri Heaven usohokeyo?
Noella: aho nyine ni ho Zero azamfashiriza, akamfasha gusohoka
Sacha: Adam…
Yahise azimya TV acana amatara
Sacha: none se ufite umupango?
Noella: urebye ntawo ariko nanone…
Sacha: oya wikirarira nta mupango ufite rwose. Gusa nanone
Nubitse umutwe sinari narigeze wa mugani ntekereza icyo nakora kindi. Jyewe nari niringiye bariya bahungu ko bazabikora byose
Sacha: jyewe ndumva nungutse agatekerezo
Nahise nubura umutwe, mfite amatsiko yo kumva agatekerezo ke.
Noella: gute rero?
Sacha: uri umukobwa. Kwinjira hariya rero ni agakino koroshye cyane. Kandi nubundi dukeneye umuntu uzaba arimo imbere. Uko byamera kose dukeneye kwiga ibiberamo imbere, kugirango tubashe kumenya icyo gukora
Noella: aho ndabyumva
Sacha: umutekano wa hariya hantu urakajije cyane gusa na none ntibivuze ko utanyeganyezwa. Dore uko mbyumva. Adam afite abantu be, bashobora kujya hafi y’inyubako bakayihackinga. Nitumara kwinjira muri system yabo, tuzaba twabashoboye. Ikizaba gikenewe ni ukumenye mudasobwa z’abayobozi baho
Noella: gute se?
Sacha: hagomba kuba hari abantu bari hejuru y’abandi. Abantu bafite dosiye zikomeye cyane. Niba twagendera muri gahunda ya Adam rero, dukeneye ibizibiti bifatika
Noella: komeza ndakumva
Sacha: Noella, umenye ko tugiye guhangana n’ikigo mpuzamahanga kandi gikomeye, nta mikino bafite. Bizadusaba igihe rero
Noella: nta mwanya mfite wo kwangiza. Murumuna wanjye wibuke ko ari ho ari.
Sacha: ndabizi ariko. Umenye ko nubasha kwinjira, uzabasha wenda guhura na murumuna wawe. Aho rero ndumva mfite agatekerezo, kazagufasha gusohokayo
Noella: kameze gute rero
Sacha: ndumva nategura Blackout
Yarabibonye ko ibyo bya blackout ntabisobanukiwe
Sacha: nyine tuzakoresha hacking maze dutume umuriro ubura igihe kinini, wowe na murumuna wawe musohoke. Mukigera hanze twongere turekure umuriro ubundi ikigo tukirimbure
Noella: ibyo ni ukwiyahura. Ni gute ahantu harinzwe kuruta gereza koko nabasha gutoroka. Ikindi, Blackout igira igihe imara bakaba bacanye generators
Nabonye atekereje
Sacha: aho ufite ukuri ni yo mpamvu rero tugomba kwiga hariya hantu neza twitonze. Tukamenya byose biherekeye tukanamenya ahakorohera gucikira. Tugomba kugira amakuru tumenya ya hariya hantu
Noella: ndibutse. Hari flash nakuye kwa Nathalia. Kandi hariho ibindi bintu byinshi ntarebye wasanga hari amakuru ariho, kuko Nathalia yakoreraga Heaven.
Sacha: byiza cyane. Ejo tuzajya kureba ayo makuru ubundi twige neza ibya Heaven. Icyo nzi cyo, hagiye gushyaaaaa
Hadashya se. gusa hagati aho, Sacha na Maxime ubanza bazahanganira kuri Noella. Agace ka 29 ntikazagucike
Ewana harahiye Koko! Gusa noella abaye nkawa mushuti uvura ijosho bwacya akarigukanurira pe!!! Yihenuye kuri Maxime Kandi Ari we umugejeje Aho hose!
Noëlla ntangiye kumwanga pee