IJURU MU MUGORE EPISODE 27

MBERE YO GUSOMA NDAGIRA NGO MBASABE KUNYIHANGANIRA, MU BUBIKO BW’INKURU NASHAKISHIJE EPISODE YA 26 NDAYIBURA, BIVUZE NGO NAYISIBYE MU BURYO NTAZI, ARIKO NTAMAYOBERA MENSHI MURUMVAMO KUKO IYI EPISODE IRARANGIRA MWAMAZE GUSOBANUKIRWA IBYABAYE MU GICE CYA 26. MURAKOZE KUBYUMVA.

Numvise umuntu ankomanga ku rutugu nuko nkangukira hejuru. Narebye aho ndi numva sindi kwibuka neza ariko ndebye undi iruhande nibwo nahise nibuka neza neza. Nahise ndeba ku isaha, byari saa moya zirenga. Mana yanjyeee. Ubu se nasinziriye bigeze aha koko?
Sacha yambwiye ko atetse kandi biri hafi gushya nuko ndabyuka ndamukurikira mu gikoni
Urumuri rwaho rwari ruke cyane ndetse ku meza yo kuriraho yari yahateretse bougie nini, iri kwaka. Byari byiza cyane rwose

Nakomeje kwitegereza ya bougie umwanya utari muto. Numvise bintunguye cyane uburyo ibi bintu yabipanzemo ariko nanone numva binteye akabazo sinabura kubivuga
Sacha yarahindukiye nuko abona ko nanjye ndi kwitegereza za bougies umwanya munini, nuko araturika araseka.

Sacha: ntakubeshye ni ubwa mbere umukobwa ageze mu nzu yanjye rero numvaga nshaka gukora nyine akantu keza kurenza…

Noella: maze ndumva mbikunze cyane. Ahubwo mbwira, utetse iki?

Aho kunsubiza icyo atetse yahise akoza akamamiyo mu isafuriya nuko arampereza, harimo hatembaho isosi isa neza cyane nuko nihumurije numva bifite impumuro nziza cyane bidasanzwe. Hari hashize imyaka itari mike ntarya ku isosi nk’iyo. Narahumbaguje

Sacha: nizere ko ushimye ariko nubwo mbona utavuze na kimwe

Noella: ubanza biryoshye uko byamera kose. Ni iki se watetse koko

Sacha: reka nta bidasanzwe ni agasosi k’inyama n’uturungo dusanzwe

Naramwenyuye nuko nicara ntegereje ko bishya ngo nirire da. Nyuma y’iminota mike nibwo yaje kwarura umuceri na ya sosi y’inyama.
Twicaye ku meza turarya gusa twariye bucece ntavuga na we atavuga. Gusa jye naryaga nk’utabiheruka. Sacha na we ntabwo yavugaga, icyo yakoraga byari ukundeba gusa buhoro buhoro.

Noella: ariko ushobora kuba uzi neza Maxime nkurikije uko nabibonye

Yikirije akoresheje umutwe nuko yikomereza kurya nk’aho ibyo namubajije atabyitayeho. Bishoboke ko hari ikintu adashaka kumbwira

Noella: none se mwamenyanye mute?

Yabanje kwitsa umutima nuko arambwira

Sacha: ibintu uzagenda ubimenya gahoro gahoro ariko sinabura kukumara amatsiko nanone da. Nkiri muto nakomokaga mu muryango udasabiriza umunyu, sinabihisha kandi si ukwiyemera. Gusa umunsi umwe tugira impanuka y’imodoka ndi kumwe na papa na mama. Umugabo wari wasinze yaratugonze aduturutse imbere, jyewe nari nicaye mu ntebe y’inyuma. Narakomeretse gusa ababyeyi banjye iyo mpanuka yarabahitanye. Kuko ntawe nari nsigaranye wanyitaho hari umuryango wagombaga kunyakira, ni ho namenyaniye na Adam. Icyo gihe nari umuhanga ku buryo no mu kwiga hari imyaka nasimbukaga. Nari nzi guhackinga biteye imbere. Ibyo nari nzi byose rero nabyigishije Adam. We yari afitanye ibibazo na se, nanjye namufashe ndetse mwitaho nka murumuna wanjye. Byagenze neza gusa nk’abasore b’imigirigiri nyine twagiye dukora amanyanga n’amafuti menshi dukoresheje guhackinga. Niho rero na Maxime naziyemo. Yacuruzaga urumogi gusa ntabwo yabonagamo menshi, nubwo yayabonaga. Adam we buri gihe yabaga ashaka kugura izindi mudasobwa, izindi porogaramu zitandukanye. Urumva rero Maxime yari afite aho akura amafaranga naho Adam afite ubwonko bukora neza. Barafatanyije babasha gufatisha no gufungisha se wa Adam. Kuva uwo munsi namusabye kurekera aho kuko ntabwo twari tugikeneye gucuruza urumogi kuko ibikenewe byose twari tubifite kandi jyewe numvaga twajya duhackinga abantu babi gusa naho Adam we yashakaga kujya mbera agakomeza no guhackinga abandi

Noella: naho se Maxime kuki ataretse gucuruza urumogi?

Sacha: umva Noella, iyo ushaka amafaranga rimwe na rimwe ntabwo utekereza. Nanjye nabyungukiyemo kuko byatumye mbona ibikoresho bigezweho kandi bihagije ndetse naniyungura ubumenyi. Ibihuha nabyo urabizi byihuta vuba. Ya kipe yacu ya batatu yatangiye kumenyekana. Adam yafataga ibiraka agahackinga abantu tukishyurwa. Yarakomeje biza kugera aho nanjye bindenga. Nuko umunsi umwe, abakoreshaga Maxime ni ukuvuga abapushayi bakuru baje kureba Adam. Bashakaga ko abafasha kwinjirira banki. Ibyo gusa. We yagombaga kwita ku birebana na camera n’umutekano muri rusange. Yaragerageje, bicamo. Gusa ku byago, Maxime yaje gufatwa nuko aho gutanga ba boss be aba ari twe atanga, jyewe na Adam. Ubanza yari afite ubwoba bwo gupfa.

Noella: ngo iki? Aha se hari ubwo bakurasa gutyo wowe?

Sacha: wowe ntabwo uzi igihe turimo, ibintu barahindutse. Uribuka ariko ko turi muri 2049?

Natunguwe n’ibyo ambwiye gusa binantera ubwoba. Burya hari indi si ntazi na gato kandi yegeranye cyane n’isi mbamo.

Noella: none mwaje kuva gereza mute se kandi

Sacha: sha wa mukobwa we burya abantu bagira ibibatabara byinshi. Adam yari afite plan B. yemereye abapolisi ko azabafasha kumenya abinjiriye banki, abakuru b’abacuruza urumogi, mbese akabaha amakuru atariho ivumbi. Ibyo ariko ababwira ko azabivuga ari uko bemeye kuturekura. Gusa abapolisi babyemeye bazi yuko babandi agiye gutanga ari na bo bafite amafaranga yibwe muri banki. Yewe barashakishijeee nubu ntibarayabona

Yahise aseka

Noella: ntumbwire ariko ko Adam ari we wari ufite ayo mafaranga?

Sacha: urumva se undi yaba nde. Ni we wari uyafite pee. Ahubwo nyuma yaho yahackinze undi mugore wari ukize cyane nuko amafaranga twakuyemo dufata akagendo tujya kurya ubuzima hanze y’igihugu. Niho twafunguye za konti nuko ya mafaranga twibye turayagabana tuyabitsa kuri za konti. Nyuma y’imyaka ibiri nibwo twagarutse twiyemeje gutangira ubundi buzima ibyahise bikibagirana. Kandi niko byari bimeze kugera ubwo hadutse ya virusi.

Noella: yoo. Naho se hano hantu?

Sacha: aha hantu Adam yahubatse nyuma. Ahita muri boite. Yaguze aha hantu bari baratangiye kubaka hakabananira nuko azana za kontineri agenda azipanga neza ku buryo zavuyemo inyubako y’akataraboneka urebeye imbere ariko inyuma ntiwabikeka. Kandi mo imbere harajijishije nawe wabibonye utahamenyereye urayobagurika bidasanzwe. Ukinjira utungukira mu kabyiniro. Uturutse inyuma mu gikari na ho uhasanga ahandi naho hanini wakeka ko ari akabyiniro ariko ho ni ho banywera urumogi. Gusa kwinjira hose hari abacunga umutekano bakomeye. Gusa sinaguhisha ko hari ahandi haba abakobwa bicuruza. Gusa Adam abitaho akabaha aho kuba, akabarinda abahigi, akabagaburira na bo bakinjiza kandi ku yo binjije urumva ko bamuhaho nyine.

Noella: Mana yanjye ko numva hano hantu hateye ubwoba. Kuki se ukomeza kuba hano koko? Kuki utahava ukigira kuba ahandi hantu?

Sacha: none se ubwo najya hehe koko? Ntaho mfite ho kujya rwose pee. Kandi nubwo ku ruhande rumwe Adam afite ibibi akora, na we yagize itangiriro ribi erega

Noella: ibyo ntibyaba uwitwazo

Sacha: ikindi mufata nk’umuvandimwe pee. Ntamufite naba ndi jyenyine rwose

Noella: disi aho ndakumva.

Nahise mpaguruka ntanarangije kurya numvaga iyo nkuru rwose inteye ikizibakanwa. Naragiye ngana mu cyumba ngo niryamire nibwo umuntu yakomanze ku rugi maze Sacha ajya kureba uwo ari we. Sinamenye ibyo avugana n’umuntu wakomangaga gusa yahise ahindukira ambwira ko ari jye bashaka

Nahise mbona Maxime yinjiye.

Ngahooo. Aho uyu mukobwa ntagiye kuba ikibazo mu bari bibaniye neza? Ubu se icyamuzanye ahubwo we aracyibuka? Agace ka 28 ntikazagucike

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “IJURU MU MUGORE EPISODE 27”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *