Nahindukije amaso nitegereza ahari guturuka rya jwi. Umugabo wambaye jumper ifite ingofero yari ahagaze imbere yacu. Mbanza gukeka ko yaba ari Adam uje ariko ntabwo yari we.
Wa mugabo wari umfashe akibona uwo mugabo ahita andekura ajya ku ruhande. Nibwo nabashije kwitsa akuka noneho. Wa mugabo ntazi yaranyegereye nuko uwari amfashe atangira kumusaba imbabazi yisobanura avuga ko atari azi yuko nziranye nuwo wazaga kandi nanjye rwose sinari muzi
Nuko ahita agenda yihuta cyane undi na we aranyegera anyubura umutwe ngo murebe mu maso.
…: None se mvuge ko uri akagoryi cyangwa mvuge ko uvuye ku wundi mugabane ra?
Noella: ngo iki?
…: None se ni gute uzenguruka hano wenyine? Ntabwo uzi ko abahungu hanze aha ubugoryi bwabuzuye? Cyangwa ntabwo wibuka ko uri umukobwa?
Noella: yewe ni inkuru ndende gusa ntabwo bikureba
…: sawa. None se witwa nde
Noella: nitwa Noella. Hanyuma wowe witwa nde se?
…: nitwa Sacha. Hanyuma mbwira rero, wageze hano ute ko ntigeze nkubona winjira
Ubanza bya bintu bitoroshye nyamara
Noella: ntaciye ku ruhande nazanye na mugenzi wanjye kandi we aziranye na Zero. Hari ubufasha twari tuje kumusaba
Sacha: ngo iki? Mwaje gusaba ubufasha uriya murwayi wo mu mutwe? Ibye ni uguhubuka gusa atabanje gutekereza
Ikiboneka cyo Sacha ubanza atari inshuti ya Adam. Gusa aramuzi nanone. Ikindi abantu ba hano nabonye bubaha Sacha ngendeye ku buryo uwari yamfashe yamubonye agashya ubwoba
Noella: reka rero nsubireyo ubu barantegereje imbere
Yikirije akoresheje umutwe nuko arandeba ngenda
Sacha: None se Noella?
Noella: iki se kandi?
Sacha: ubanza wayobye kuko ibiro bya Zero biri aho uvuye
Yayayaaa. Sinavuze ngo hano hose harasa. Nahise ngaruka inyuma nuko nyura aho anyeretse
Sacha: reka nguherekeze ndabona na nyuma wakongera ukazimira.
Namurebye ikijisho byo kwihagararaho ariko iyo ataba we sinzi uko nari kuba mvuye hano hantu.
Twagendaga ducecetse ntawe uvugisha undi uretse urusaku rw’inkweto ze ni rwo rwumvikanaga. Inzira yose ntabwo yigeze akuramo ingofero, wagirango ni wo muco wa hano wo kugenda bambaye ingofero mu mutwe.
Kera kabaye twaje kugera aho twaganaga. Yafunguye urugi nuko ndinjira nakirwa n’urusaku rw’igitwenge cya Maxime na Hydra. Bombi bari bicaye mu ntebe naho abandi batatu bari kuri mudasobwa sinzi ibyo bandikaga cyangwa bakandaguraga. Hydra ni we watubonye bwa mbere kuko yari yicaye areba mu muryango. Yahise ahaguruka aransatira
Hydra: nuko ye. Ndabona uvuye kutuzanira intama yari yarazimiye ariko
Yahise amfata ukuboko arankurura anjyana iruhande rwa Adam. Adam yubuye umutwe arandeba ubona yansuzuguye cyane. Ubanza nakoze amahano cyakora
Sacha: Adam nari nsohotse nigiriye kurya nuko uyu mukobwa musangana na Sam
Adam yarongeye aranyitegereza
Adam: urumva umeze neza?
Nikirije n’umutwe ariko ndeba hasi. Maxime yumvise ko hashobora kuba hari ikitagenda neza nuko arahaguruka aranyegera ariko musunikisha ikiganza
Sacha: umva mwana Adam, ubanza nawe utita ku bintu. Ni gute ureka umwana w’umukobwa akagendagenda hano hanze koko? Nawe urabizi ntuba uzi neza abinjiye hano n’abasohotse, haza ibirara, abanywarumogi, n’abandi ntazi
Adam: sha urandenganyije kuko rwose yasohotse nk’ugiye gufata akayaga ku muryango
Nikije umutima. Ese ubu mbabwire koko impamvu nyamukuru yatumye nsohoka? Bahita bangira umusazi neza neza. Reka nshakishe indi mpamvu mvuga rwose.
Noella: numvaga ndambiwe kwicara nta kintu ndi gukora. Mwari mwiyicariye musekerera nk’ibigoryi naho murumuna wanjye sinzi ibiri kumubaho muri iriya nyubako. Nako wowe nggo ikigushishikaje ni uguhirika Heaven. Nibyo bikuri mu mutwe gusa, ndabizi nubona byanze uzahita ubivamo utitaye kuri murumuna wanjye uri mu bibazo
Adam yabaye nk’utunguwe.
Adam: nakubwiye ko murumuna wawe tuzamubohoza. Urumva neza
Sacha yahise atwitambika hagati. Iyo atabikora ubanza nari gutera igipfunsi Adam. Afite kwiyemera kwinshi rwose uyu mugabo. Ese ubundi ibi biratwara umwanya ungana ute? Kuko jyewe ikindaje ishinga ni ugukurayo karumuna kanjye.
Sacha: ubanza ariko hari amakuru yancitse we. Adam ngo ushaka gukora iki? Nizere ko ari urwenya muri gutera ariko?
Adam: oya da si urwenya kuko ubu mfite amakuru yuzuye atsindagira ibyo nakekaga ngahita mpamya ukuri kwabyo
Sacha nabonye ameze nk’aho abiciye amazi gusa atega amatwi inkuru ya Adam yose. Ubwo yamaraga kumubwira byose na gahunda ye uko ipanze, yahise akubita ku meza
Sacha: ushaka guha imbunda abantu batigeze bazifataho mu buzima bwabo bwose? Uriyumvisha ibyo bintu abantu babigenderamo uko bangana? Batarasanye ubwabo kubera kutamenya kurasa, buri wese yanirasa cyangwa amasasu yose bakayapfusha ubusa
Hydra: abagore bose bapfuye kubera iyi virusi se bo ni bakeya?
Sacha: ariko se urabihamya neza ko virusi yakozwe nabantu?
Batangiye gushwana no gutongana buri wese ashyigikira ibye. Gusa icyantangaje ni uko Sacha ntawari ashyigikiye ibitekerezo bye. Bose bari bashyigikiye ibitekerezo bya Adam. Maxime ni we wari utaravuga nuko ubwo yashakaga na we kugira icyo avuga Sacha ahita amusunika
Sacha: Maxime wikivanga muri ibi bintu. Nari nzi ko uzi ubwenge ariko ndabona warahindutse neza neza. Nkubwije ukuri kuba wazanye uyu mukobwa hano ntabwo ari igitekerezo cyiza pee. Ubu ushaka kongera kuroha abantu mu bibazo nk’uko usanzwe ubikora koko?
Maxime yaracecetse, ubanza atari afite icyo yakireguza. Numvise ndambiwe kumva byinshi ntari muziho nuko numva nanone nshaka kongera nkisohokera. Byibuze ndi hanze sinaba ndi kumva intonganya zabo.
Gusa nabaye ntaragera ku muryango usohoka hanze numva Maxime aramfashe
Maxime: ese ufashwe n’ibiki Noella? Umeze neza?
Noella: ndabona wamaze neza neza kuyoberwa ikitugenza hano. Uretse ibyo uranabeshya wampishe byinshi. Wahuye n’inshuti zawe, urishimye ndabyumva. Ariko sinshaka ko wanjyana ahantu ntazi ngo nyuma uze kuhanjugunya rwose
Ubanza amagambo namubwiye yaramukomerekeje
Maxime: niko uri gutekereza? Kugusiga? Kubera ko maze iminota itanu ntakuvugisha? Kuko ntari kukwitaho? Kuko ntari kugufata nk’umwamikazi? Ariko ubundi wibuka ko nta deni ndi kukwishyura?
Ubanza yarimo ancyurira ibyo yankoreye mu minsi ishize ubwo yanyitagaho ndembye
Noella: ariko ndakeka byose ntari naragusabye kubikora. Iyo utantegeka kuza iwawe na Elisa ubu ibi byose ntabwo biba byarabaye. Twari kubona nyirarume ndetse umwana ntabwo aba yarancitse. Kubera wowe watumye ndangara gato umwana arancika none reba aho bitugejeje. Ndakwanga, ndeka rwose
Umujinya wose nari mfite muri jye numvaga noneho mbashije kuwusohora. Nubwo ibyo navugaga bitari bifite ishingiro kuko ntabwo byatewe na Maxime ndabizi neza. Nta n’umwe rwose wari ufite ikosa pee. Gusa ifuhe ryanjye niryo ryazamuye byose ndabizi neza
Yagerageje kunyegera mpita musunikana umujinya mwinshi, nibwo na Sacha yazaga aho avuye mu kindi cyumba ahita abona Maxime arambaraye hasi.
Numvaga ntashaka ko bakomeza kumbona gutyo kuko nari natangiye kurira nuko ngiye gusohoka nibwo Sacha yahise amfata ukuboko arangarura. Nakomeje kumukubita udupfunsi ngo ndebe ko yandeka ariko aho kundeka yahise anterura ankubita ku bitugu ubundi ansohokana anjyana tunyura muri corridor ntazi aho anjyanye…
Eheeee. Iri fuhe ko riri butume akazi gapfa se kandi? Ubu se Sacha we amujyanye hehe bagenzi? Agace ka 26 ntuzagacikwe
Umuriro ko waste x ndabigira nte? Komeza twisomere!