IJURU MU MUGORE EPISODE 21

Tugikingura urugi nahise mbona umugabo witwa Zero. Gusa ahantu yari ari hari hijimye ku buryo ntari bubashe kumubona neza. Ikintu cyazanaga urumuri muri icyo cyumba yari arimo rwari urumuri ruturuka kuri screen zirindwi za mudasobwa zari ziri muri icyo cyumba.
Zose zerekanaga amashusho y’ibiri kubera muri ka kabyiniro dutambutseho, bivuzeko mu kabyiniro ubwo harimo za camera zifata ibihakorerwa byose. Icyo cyumba ntabwo cyari kinini kandi nta ntebe nyinshi zari zirimo. Hari harimo intebe imwe y’imyanya ibiri, indi ntebe ishaje y’urubaho n’akameza gato kanduyeeeee, ibisigaye byari ibintu by’ibyuma n’intsinga bitandukanye. Zero na we yari yiyicariye hasi rwose ku itapi ahubwo yegamiye ya ntebe y’imyanya ibiri, nuko turamwegera mbona yari arimo abara amafaranga. Gusa kuko yari yambaye ingofero sinabashije kumureba mu maso neza

Maxime yanciriye amarenga ngo negekeho urugi nuko na we yegera Zero. Uyu na we ntiyari yigeze ananyeganyega ndetse ntabwo yari yigeze ahagarika kubara amafaranga ye.

Maxime: Adam?

Yaramwihoreye

Maxime: We Adam!!!

Umusore yaramwihoreye ntiyamwitaba nuko akomeza kwibarira inoti ze rwose atuje

Maxime: ese ndakubangamiye mwana?

Zero: Ese mwana waretse kunsakuriza ugaceceka?

Yashyize za noti ku meza buhoro nuko arahaguruka ahagarara imbere ya Maxime. Urebye barareshyaga ariko Zero yari abyibushye kurenza Maxime

Zero: uri gushaka iki hano? Hum?

Maxime: Adam nzanywe hano no kugusaba ubufasha

Adam yahise aseka cyane gusa ntabwo byari uguseka kubera ibyishimo ahubwo byari uguseka byo kumunnyega. Ariko yarasetse cyane ku buryo yasetse akifata mu nda neza neza. Nanjye nari ndi aho bimeze nk’aho abo basore babiri batari kundeba mbese byari bimeze nk’aho bari bonyine. Ako kanya nahise mbona Zero ashikuje icyuma hirya ye agitunga Maxime.

Zero: ariko uri ikigoryi wowe ahari. Urinjira iwanjye n’uyu mukobwa ngo uje kunsaba ubufasha? Urambonamo ubujiji bigeze aha koko? Habuze gato ngo njye muri gereza kubera amafuti yawe, inshuro zirenga ijana nari hafi gupfa kubera wowe. None ushaka kunshimira ute? Ushaka kuntanga kuri polisi se? igicucu gusa. Ese waba uzi icyo byansabye gukora ngo nongere ngarure ishusho yanjye nziza? Kugirango mbashe kubivamo? Byabaye ngombwa nanjye nshyirishamo inshuti zanjye ndazitererana nkuko nawe wantereranye, nk’imbwa neza neza.

Maxime: Umva Adam,…

Adam: ese waceceka? Hanyuma rero fata icyo cyuki cyawe ubundi mumbabarire musohoke hano. Ushimire Imana ko ntacyo ngutwaye ahubwo.

Yavuze ayo magambo yongera kwiyicarira mu ntebe

Oya ntabwo yadutererana gutya na we rwose. Ndamukeneye jyewe pee. Nubwo ntari muzi nubwo wenda Maxime ashobora kubifata nabi, ariko ndabona ngomba kugira icyo nkora.

Noella: Adam ni uko utugenje koko? Ntabwo ndi umukunzi wa Maxime ubanze ubimenye. Ahubwo yamfashije kukugeraho, kuko urebye ni jye ugukeneye

Yarongeye arahaguruka aranyitegereza. Nuko aranyegera hafi neza neza rwose.

Adam: harya sha wowe uri nde?

Noella: nitwa Noella

Yariruhukije nuko arahindukira areba Maxime. Natunguwe nuko kuba ndi imbere ye ntacyo bimubwiyye. Bishoboke ko asanzwe abona abakobwa buri munsi. Ese byaba ari ukuri? Wasanga hari abandi bakobwa batanduye bihishe hano. Oya nako ibi nta mpamvu yo kubitekerezaho nta nubwo bindeba ahubwo ndabona icyihutirwa ari ugushaka icyo nakora maze Adam akemera kudufasha. Nahise nterura aka vase gato kari ku meza

Noella: uremera kudufasha cyangwa menagure iriya screen

Yahise yongera araseka cyane, naho Maxime mbona isoni ziramufashe.

Adam: ariko disi uranshekeje. Umva screen nk’iriya nagura ijana nka yo buri munsi ndamutse mbishaka. Rero mva imbere ntacyo uvuze imbere yanjye rwose.

Nafashwe n’umujinya nuko mpita ya vase ari we nyitera maze asubira inyuma hafi kugwa. Ubanza noneho abonye ko ibintu bikomeye

Maxime: Noella uri mu biki koko?

Adam: Ese mwana Maxime uyu muntu wanzaniye ni igisamagwe ariko/

Nahis mpindura noneho imyitwarire ngo ndebe ko namufatisha

Noella: ndakwinginze Adam. Ni wowe byiringiro rukumbi mfite rwose. Dukeneye ko udufasha kwinjira muri Heaven, murumuna wanjye ni ho afungiye kandi dushaka kumubohoza. Ndakwinginze dufashe

Zero (Adam) yahise yicara mu ntebe, amaguru ku meza

Adam: reka tuvuge ko nshobora kubemerera, nkemera kubafasha. Ariko ntabwo ari ubuntu, mugomba kwishyura. Ikindi kandi birasa nk’ibidashoboka kwinjirira ikigo nka HEAVEN….

Maxime: Adam ndabizi neza urabishoboye

Adam: sinavuze ariko ko ntabishoboye. Ahubwo byansaba igihe kinini kandi urabizi igihe ni amafaranga nshuti zanjye

Kandi nta mafaranga twari dufite. Ndetse n’igihe ntacyo turashaka ibyihuse. Bivuze ko Elisa agiye gukomeza gufungirwa muri HEAVEN. Bivuze ko ntazongera kumubona rero?

Ako kanya Maxime yahise yicara ku meza, imbere ya Adam barebana. Ubanza afite ubwishyu we

Maxime: nta mafaranga mfite Adam…

Adam: ngaho rero mva…

Yahise na we amuca mu ijambo

Maxime: ariko mfite ibirenze amafaranga

Maxime yahise akora mu gikapu cye amujugunyira igifurumba kirimo ibimeze nk’ifu

Adam: ariko ubanza wagizengo hano twaje gukina filimi

Maxime: ngaho suzuma urebe ko atari umwimerere noneho.

Adam: jyewe sinjya nkora ku bicuruzwa

Nibwo nahise menya ibirimo. Ntabwo nshobora kwemera kugurisha urumogi ngo Elisa akunde abohorwe reka reka

Noella: urumogi? Kuva twamenyana wagendanaga urumogi Maxime?

Yahise ahaguruka ngo atume ntuza ariko Adam ahita akoma amashyi

Adam: ubanza cya gisamagwe kitazi ibyawe byose weee. Ubu disi avumbuye ibyawe. Biragenda bite se musaza? Nako ubwo ni aho muri episode ikurikira tu. Ndabona ibyawe bibaye agafilimi

Nahise niyaka Maxime, numvaga murakariye. Ikirara gikomeza ari ikirara koko pee. Isi ubanza indangiriyeho. Ubu niba acuruza urumogi ubwo anacuruza intwaro wasanga banacuruza abantu ahubwo. Gusa nanone ngomba kubona Elisa. Ndakora iki ngo mbashe kongera kumubona ubu se/
Nibwo Maxime yahise anyegera aranyongorera

Maxime: umva Noella, urumogi ndugurisha abantu ubwonko bwamaze kwangirika. Virusi yarateye kandi vuba aha turebye nabi isi yaburaho abantu, kuko niba nta bagore nta kororoka. Rero nta yandi mahitamo dufite.

Narikirije nkoresheje umutwe. Nubwo ibi ntabikunze ariko ndabona nta yandi mahitamo dufite rwose.

Mu gihe nari ndimo kuganira na Maxime nibwo Adam yabwiye abagabo babiri barinjira ngo basuzume rwa rumogi. Bahise bakoresha igikumwe bereka Adam ko ari urwa nyarwo nuko Adam yemera ko ari budufashe mu gihe Maxime ari bwemere gukomeza kumukorera urundi, Maxime yarabyemeye.

Adam yatujyanye ahandi hantu, hatuje noneho. Na ho twumvaga umuziki wo mu kabyiniro ariko umuziki uri kure. Uko twagendaga tuhegera niko umuziki wumvikanaga cyane maze tugenda tunyura hagati y’abantu nanone babyina. Ariko noneho twabageraga iruhande bakatubererekera, ubanza ari uko twari kumwe na boss. Gusa ubwo twageraga hagati natunguwe no kubona umugore uri kubyina muri abo bagabo. Narahagaze ndamwitegereza, ubanza ntar namenye nanjye ko nahagaze nuko abantu bose na njye barandeba. Maxime yahise aza amfata ukuboko arankurura.
Twavuye aho turakomeza turagenda ariko uko twagendaga nakomezaga gutekereza kuri uriya mugore mbonye mu kabyiniro
Twageze ku rundi rugi noneho rwo kugirango rufunguke bisaba guscana ijisho. Adam na we ubanza yigira nka perezida neza neza. Ni ukuvuga ngo uretse we gusa ntawundi wafungura hano keretse amufashe ku ngufu akaza akarebesha ijisho muri aka kuma gashinzwe kuhafungura.
Harafungutse nuko turinjira. Aha ho noneho harimo urumuri ruke, na ho hari za mudasobwa nini cyane ku bikuta. Aho na ho hari ikindi cyumba imbere yaho
Adam yahise abwira abarinzi be kugenda hanze nuko atwinjiza mu kindi cyumba ariko cyo cyari kinini cyane peee. Nibazaga ukuntu aha hantu habi urebeye inyuma haba harimo salle ingana gutya birantungura cyane
Naho hari huzuye za mudasobwa. Mana yanjye burya abahanga barahari. Ubu se izi mudasobwa zose arazikoresha koko?
Uretse izo zabaga zometse ku gikuta yari anafite za laptops nyinshi
Aho noneho hari amacupa y’inzoga amakarito ya pizza, za biswi, amazi, …

Ho hari hijimye, hamurikirwaga na rwa rumuri rwa za mudasobwa. Nibwo Adam yadusabye kwicara, ku ntebe tureba kuri za screens za mudasobwa. Ese agiye kudufasha koko?

Ahari ashobora kubafasha reka tubyizere. Ese uriya mugore wabyinaga mu bagabo hagati we ni uwa hehe? Agace ka 22 ntikazagucikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “IJURU MU MUGORE EPISODE 21”

  1. Eeeeeee!!!!!!!! Inkuru igeze Aho iryoha kurushaho! Umva uri umwanditsi nange nkaba umusomyi komeza ndahabaye cyane!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *