IJURU MU MUGORE EPISODE 20

Maxime yanyiyegereje cyane nuko numva umutima wanjye utangiye gutera insigane neza neza. Yubuye amaso aranyitegereza, nuko ansatira buhoro buhoro nkabona hari ikintu runaka agiye gukora arko numvaga ubwoba
Nibwo nahise mpindura ikiganiro

Noella: ushaka ikintu cyo kurya se nawe?

Maxime: yego yego.

Yahise akora ikawa nuko anafata za biswi mu kabati. Namwitegereje numva mfite isoni kubera imyitwarire yanjye. Ese byari kugenda bite iyo mba ntigiye inyuma? Wasanga ubu twari kuba turimo gusomana, nako reka mbyikuremo da. Shwiiii sinshaka kubyishyira mu mutwe rwose. Reka nitekerereze ku bijya mbere, ni ukuvuga kujya kureba mugenzi we ngo adufashe. Nizere ko turi bumusangeyo

Twiteguye vuba nuko twinjira imodoka. Twese nta wavugishaga undi, nari nahishe isura mu gipira nambaye sinashakaga guhuza amaso na Maxime ahubwo nagendaga nitegereza ibiri hanze, biri kunyura mu maso. Amazu menshi yari atakibamo abantu. Bari barayataye yonyine. Yari yaratangiye kumeraho ibyatsi ndetse mu nzira nyinshi hari haratangiye gusibama

Nta bwoba na mba twari dufite mu nzira twanyuragamo kuko iwacu hari mu cyaro kure cyane y’umugi. Inzira yose nta bantu barimo ndetse hari harabaye nko mu matongo. Nageze ubwo ntwarwa n’agatotsi nuko ngakurwamo na Maxime.

Maxime yaparitse ahantu iruhande rw’ikizu gishaje, kitakibamo abantu. Ibimodoka byubaka n’ibimashini bitandukanye byari biparitse aho bitagikora. Gusa ibi ntabwo byari gutuma ntuza ngo numve ko nta kibazo gihari nanone da. Maxime yari imbere nanjye ndi inyuma ye mukurikiye bucece. Twagendaga tunyura hagati y’amazu atarangiye kubakwa, za fer a beton ari zo zishinyitse ahandi baramennye beton ariko ntibasoze kubaka.
Nakomeje kwibaza icyabiteye byose, niba abagore ari bo bagize uburwayi abagabo bubakaga aya mazu bo bagiye hehe?
Ariko naje kwibuka ko kubaka ari umwe mu mirimo y’ingufu kandi idahemba menshi. Niba se umufundi ahenshi ahembwa 4000 ku munsi umuyede agafata 2000, ubu bahise bareka aka kazi kabavuna bajya gukora akazi katarushya kakorwaga na ba bagore. Mbega isi. Ibyago bya bamwe ni amahirwe ku bandi disi
Uretse ibyo ariko ku muhanda hari hagiye haparitse amamodoka yahaheze, nyine amwe yahoze atwarwa na ba bagore bapfuye na bariya bajyanywe muri HEAVEN ubu araparitse.
Gusa Maxime we nabonaga agenda atuje nta kibazo, kuko nyine aho yajyaga yari ahazi, ahizeye. Nuko nyuma yo kunyura muri za nyubako twajye kugera ku yindi nyubako, isa na zimwe mu zo twanyuzeho nuko tuhageze mbona Maxime akoze kuri poigenee y’urugi rwayo maze ambwira kwinjira. Naje kwitegereza neza mbona si inzu ahubwo yari kontineri, ikurikiwe n’izindi zipanze ku buryo hagendwa n’uhazi gusa pee. Wakibura uhizanye. Twagendaga Maxime acanye itoroshi ya telefoni ngo tubashe kwinjira. Nyuma twaje kugera ahandi hantu, ikiboneka cyo ni ahantu hinjirwa ari uko ubyemerewe gusa. Ku muryango hari ka screen gato na za buto zitandukanye. Hari hashushanyijeho agahanga k’umupfu. Numvise ubwoba
Maxime yakanze kuri buto nuko mo imbere numva sone irumvikanye. Nibwo twwumvise ijwi

…: Muragenzwa n’iki? Mubanze mwivuge

Maxime yahise avuga

Maxime: nitwa Maxime nje kureba Adam, turaziranye

…: Reka hano nta muntu uhaba witwa gutyo

Maxime yarahindukiye arandeba, sinzi

Maxime: none se byibuze nabonana na Zero?

Nta gisubizo twabonye ahubwo nyuma y’iminota mike, urugi rwarafungutse. Bivuze ko Adam hano bamwita Zero, nk’izina baziranye hagati yabo, uje utarizi ntabwo wakinjira. Ibirara numvise mbikunze

Twinjiye umuntu wambaye ikositimu yirabura, muremure atubwira kumukurikira. Twanyuze ahantu hari amatara y’amabara atandukanye, ukumva umuziki ariko uvugira kure wanyibutsaga uwo najyaga numva iyo nabaga nagiye mu kabyiniro kera…

Wa mugabo wari utuyoboye yarongeye afungura uwundi muryango. Nahise numva umuziki wenda kumena amatwi neza neza. Uretse umuziki noneho harimo n’amatara y’amabara nk’ijana ahari, azenguruka aho ngaho. Ntabwo wari kumenya ko hanze izuba ryakamejeje, ho rwose wagirango burije ni mu gicuku cyanishye peee. Abantu benshi bagera mu ijana ahari cyangwa barenga barimo babyina aho mu cyumba kinini hari kontwari iriho abanywa amayoga mu moko yose. Waouuu. Aba rwose wagirango ntabwo baba muri iyi si yacu yakubiswe na virusi iteye ubwoba. Nahise nibaza icyo jyewe ndi gukora aho hantu hari abantu, nkwibutse ko bari abagabo n’abasore gusa nta mukobwa cyangwa umugore wari kuhabona.
Wa mugabo wari utuyoboye yaratwegereye nuko arasakuza atubwira

…: Zero ari mu cyumba cye, hariya hejuru

Yadutungiye aho ari, hari nko muri metero 50 uvuye aho turi, kandi hari hejuru nka metero enye uvuye ku butaka. Bivuze ko kugirango tumugereho bidusaba guca muri icyo kivunge cy’abantu bari kubyina, twamara kubarengaho tukazamuka escaliers tukagana aho Zero aherereye

Maxime yahise amfata ukuboko nuko dusesera muri icyo kivunge cy’abantu ntazi, bari biyambariye ku gice cyo hasi gusa hejuru bambaye ubusa kandi ubona bari kubira ibyuya kubera kubyina. Uko twagendaga twinjira, niko narushagaho kumva ubushyuhe n’icyunzwe kikandenga kubera ahantu turi. Nawe urumva ahantu hari urusaku, ababyina mu njyana zinyuranye abaganira, byose byari byivangavanze. Umuziki ubwawo wamenaga amatwi naho uruvange rwa ya matara rugatuma numva isereri nkenda kwikubita hasi.
Kera kabaye twaje kurenga babantu nuko tugera imbere ya escaliers. Ariko urugamba rwari rugikomeza kuko aho na ho hari harinzwe n’abandi bagabo babiri bambaye nka wawundi watwinjije bwa mbere. Kandi buri wese yabaga yambaye lunettes z’izuba nkibaza izuba bari kwirinda nkaribura. Maxime yarabongoreye buri umwe ku wundi sinumvaga ibyo ari kuvugana na bo. Gusa nabonaga banyuzamo bakazunguza umutwe, byerekana ko babaga bahakanye ibyo ababwiye cyangwa se wenda banze ibyo abasabye. Gusa nyuma y’umwanya utari muto aganira na bo baje kutureka turatambuka. Twazamutse izo escaliers zari izituganisha aho numvaga mfite icyizere cyo kubona uwadufasha gutabara Elisa. Twageze ku muryango ufunze aho uwo batubwiraga aherereye maze Maxime arafungura urugi
Umutima wanjye wahise usimbuka ubwo twakinguraga ngahita nkubitana amaso na…

Akubitanye amaso na nde se kandi? Ni umuntu se azi cyangwa ni umuntu umutunguye wenda? Ese aha hantu yinjiye ari umukobwa ari buhave amahoro? Agace ka 21 ntikazagucike

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “IJURU MU MUGORE EPISODE 20”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *