IJURU MU MUGORE EPISODE 18

Uko bukeye nuko bwije ubuzima bwanjye bwarushagaho kumera nabi ndetse numvaga umunsi umwe nzava muri iyi si y’abazima ubundi ngasanga mama. Maxime yakomezaga kunyitaho umunsi ku wundi, akanzanira ibyokurya mu buriri gusa na we yari abizi ko nta gisigaye uretse kwigendera

Kuva na kera nahoraga nibaza icyo nakora ndamutse nanduye iyi virusi. None ubu yamaze kungeraho, ndumva nta gisigaye. Nta muryango mfite nta nshuti. Ndumva nubundi nta mpamvu yo gukomeza kubaho. Ikindi kandi byibuze urupfu rwanduhura uyu mubabaro ndi guterwa na virusi. Nahoranaga inyota kandi igihe kinini iyo nakororaga nazanaga amaraso. Nagiraga ibinya rimwe na rimwe ndetse nkumva nabuze amahoro

Maxime yanzaniye ibiryo mu buriri nubwo numvaga noneho ntari bubashe kubimira. Yanyicaye iruhande. Ubanza yari afite ikintu ashaka kumbwira, narabibonaga. Gusa nabonaga yabuze aho ahera ngo amvugishe. Ese ari gutekereza ibiki? Ese yaba ari gushaka amagambo meza yakoresha ngo amvugishe?
Kera kabaye yarahindukiye arandeba. Amaso ye yarimo agaragaza umunaniro. Kubera jye, yari atakibasha gusinzira. Hashize igihe atangiye kurara mu cyumba cyanjye ari gutinya yuko nakorora amaraso akaniga. Cyangwa se nkaba nafatwa na byabindi bimeze nk’igicuri. Nahoranaga isoni ko byambaho ari kumwe nanjye. Gusa yanyitagaho nk’aho ndi mushiki we cyangwa se undi mwenewabo

Maxime: Noella, ndabizi ko hagati yacu nubundi nta byinshi bihari. Ndabizi kubera jye ubu nturi kumwe na Elisa wafataga nka murumuna wawe, ndetse ndabyicuza. Mu minsi yanshize numvaga nzababa hafi mwembi.
Gusa urya munsi ubwo abahigi bahageraga nahise nibuka uburyo batwayemo mushiki wanjye mbona ninkureka nawe bari bukujyane kandi sinifuzaga ko bakongera kuntwara umuntu ufite agaciro imbere yanjye. Ndabizi wenda biri bugutungure ariko nkikubona bwa mbere numvise umutima wanjye uhindutse. Naratekereje nti iyo biba mu bihe bisanzwe ubu nari kuba ngusabye akanimero, cyangwa se nkaba wenda ngusabye ko twasohokana gusangira. Ndabizi nshobora kuba ndi akagoryi sinzi kugaragaza amarangamutima andimo. Gusa umunsi kuwundi ndabona ugenda uremba ariko nkubwije ukuri sinshaka kukubura. Kuko, ndagukunda Noella.

Sinari kubona icyo musubiza kuko sinzi icyo ashaka kuvuga. Numvaga ndi kuribwa mu nda ahari kubera amagambo avuze, kuko si ukubera uburwayi. Ariko nagombaga kwihangana nkagira nanjye icyo musubiza

Noella: umva Maxime, sinzi icyo nakubwira. Amagambo umbwiye ankoze ku mutima ariko nawe ukurikije uko umbona ubuzima bwanjye buri hafi kugera ku iherezo. Ndeba, urebe uko ndi kuba umunsi ku wundi. Byakabaye byiza unsize hano ukigendera ukajya gukomeza ubuzima bwawe. Ntabwo ukwiye kwiba ngo ubone ibiryo kubera jyewe, wowe ufite uburenganzira bwo gusohoka, ugahura n’abantu ugashaka akazi keza ukaryoha mbese

Maxime: ibyo byose simbishaka. Icyo nshaka ni ukugumana nawe. Nupfa nanjye nzahita niyahura kuko nta kizaba kiri gutuma nkomeza kubaho. Mushiki wanjye baramutwaye, nta mama mfite, data sinzi aho aba. Ubwo se naba mbereyeho iki?

Yaranyegreye nuko umutima wanjye ukomeza kudihagura. Ngo aho kunsiga azemera na we apfire iruhande rwanjye? Oya sinshaka ko yapfa rwose. Ariko se kuki? Kuki yumva ashaka kunyitangira nanjye nkaba numva ntashaka gupfa no kumubura? Numvise ubwoba bumfashe

Noella: umva Maxime, sinshaka gupfa

Yahise amfata mu biganza aranyiyegereza cyane

Maxime: nanjye ngiye gushaka Franck musabe agukorere urukingo ntabwo ugomba gupfa rwose

Nibwo nahise nibuka. Za nkingo Franck yakoze nari nazizanye. Nahise mbyuka ngerageza kugenda nubwo Maxime yambujije naramwihoreye ndakomeza ndagenda.
Nagiye buhoro buhoro nsindagira, Maxime ankurikiye. Ninjiye mu kindi cyumba aho nari nabitse udukapu. Nahise ndeba aho nasize kakandi nibye Franck nuko ndagafungura, Maxime andeba. Ntabwo yari azi ko inkingo zakozwe, Franck yari yabimbwiye ndi jyenyine. Gusa ubwo nafunguraga agakapu numvise ibyiringiro nari mfite byose bigiye. Ka kandi karimo umuti usa n’ubururu kari kamenetse umuti wose ushiramo. Hari hasigaye usa n’umuhondo kandi Franck yari yambwiye ko wo nta ngufu ufite ku muntu mukuru. Ndabona ari hahandi, ngiye gupfa.

Maxime yanyitegereje ubona byamuyobeye. Ahari ntabwo ari gusobanukirwa ibiri kujya mbere.
Nasobanuriye Maxime byose nuko mbona we ahubwo biramunejeje ndetse ambwira yuko hari amahirwe ko uyu muti ushobora kumfasha.
Yahise ambwira ko agiye gushaka seringue akantera uyu muti. Yumvaga adashaka kunsiga jyenyine ariko nanone ntayandi mahitamo yari afite.
Ubwo yagendaga nibwo nagaruye intekerezo. Uko byamera kose Elisa baramujyanye kandi ngomba kujya kumuzana. Icyakora iyo numvaga ko hariya hantu hitwa HEAVEN byaransetsaga kuko HEAVEN bivuze ijuru mu kinyarwanda. Ikibazo nkurikije ibyo numvise Nathalia avuga ibihabera ntabwo bikwiye ko hitwa HEAVEN ahubwo bari kuhita HELL, ikuzimu. Ariko se ubundi Nathalia we yari yaramenye ate ibihakorerwa ko uwinjiye hariya adasohokamo? Usohokamo ni uwapfuye gusa naho abandi baheramo.
Ubu rero uburyo rukumbi bwo gukurayo Elisa ni ukwinjiramo. Ibyo biroroshye kuko ndi umukobwa, ni ukureka bakamfata bakanjyana. Ariko se nasohokamo nte? Sinzi uko hangana sinzi abariyo uko bangana. Ubundi se nzi gute ko nabona Elisa mu bantu bose bariyo?
Numvise nanone nongeye gucika intege kuko ibyo ntekereza ntabwo bizashoboka rwose pee.
Muri kwa gutekereza cyane naje gufatwa n’agatotsi, nkangurwa na Maxime.

Naregutse nicara ku buriri. Maxime yari afite seringue nini, kandi shahu ntinya urushinge mwa bantu mweee. Sinigoye nanamubaza uko yarubonye kuko nk’umuntu wahoze ari pushayi ntakuntu ataba anafite cyangwa azi abakoresha urumogi bitera mu mitsi. Yahise atunganya neza urushinge, avoma umuti ubundi ambwira gutega ukuboko ngo antere umuti.

Maxime: uriteguye se?

Narikirije nkoresheje umutwe gusa narabeshyaga rwose numvaga ntaritegura

Maxime: noneho reka mbare ngeze kuri gatanu. Rimwe, kabiri, gatatu, …

Yahise antera urushinge nuko numva ari kunsunikiramo umuti, wari ukonje. Ntabwo yarindiriye kugera kuri gatanu, gusa nibyo byamfashije kuko kuntungura kwe byatumye ntumva ububabare uko nabitekerezaga. Ubu igisigaye ni ugutegereza tukareba yuko umuti ukora cyangwa ko wanga. Jyewe numvaga nta cyizere ariko nabonaga Maxime we rwose abyizeye neza.

Yahise andyama iruhande nuko nanjye ndamwegera maze arampfumbata. Iyo ndi iruhande rwe mba numva ntekanye ndetse meze neza.
Yaranyoroshe nuko agatotsi karamfata ndasinzira
Ubwo nakangukaga bwari bwamaze kwira kandi Maxime yari akindyamye iruhande.
Narahindukiye nuko numva na we arahindukiye maze arongera aramfumbata, numva ni byizaaa

Nubwo nari nkiribwa mu ngingo, ariko numvaga kuba kumwe na we biri kunduhura nuko buhoro buhoro ndatwarwaaaa ndongera ndasinzira.

Urukingo ararutewe ariko se rurakora cyangwa ubwo atewe urw’abana ntacyo bitanga? Ese ubu azongera abone Elisa? Agace ka 19 ntuzagacikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “IJURU MU MUGORE EPISODE 18”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *