IJURU MU MUGORE EPISODE 17

Sinabashaga no kunyeganyega nari numye neza. Nari ndi kureba Maxime aho ari, ni we numvaga niringiye ko byibuze yabona igisubizo ku bibazo turimo.
Gusa na we nabonaga yahiye ubwoba ndetse nabonaga yabuze icyo akora n’icyo areka
Ako kanya yamfashe ukuboko arankurubana tujya mu cyumba kirimo Elisa na Kira, ya mbwa. Aha rwose atekereje neza ntabwo tugomba gutatana cyangwa ngo umwe ajye kure y’undi. Umutima wanjye ariko na wo ntabwo wigeze uguma mu gitereko, nakomezaga kwibaza amaherezo. Icyumba twari turimo nta muryango wundi usohoka wari uhari uretse gusohoka ugana muri salon cyangwa mu bindi byumba kandi twari kuba twishyiriye abahigi
Nibwo narabutswe idirishya rinini umuntu yanyuramo kuko ritari rinafite za grillages. Nahise ndyereka Maxime na we abona koko ko ari ryo twanyuramo. Uko byamera kose rirahinduka hanze, aho twagera tukabasha kwirukanka wenda tugacika.
Nasize Maxime ari gukusanya ibye nanjye niruka ngana muri cya cyumba kinini. Ikintu nagendaga ntekereza ntakindi. Ese abahigi baramutse baguye kuri rwa rukingo Franck yamaze kuvumbura? Bahita barwangiza uko byamera kose niba koko gahunda yabo ari iyo kwigarurira abagore bakabakoresha ibyo bashaka abapfuye bagashyingura
Nagannyeyo nuko nkusanya impapuro za Nathalia zose aho zari zinyanyagiye maze kuzikusanya mpita mbona agakapu karimo za nkingo
Byose maze kubikusanya narasohotse nibwo numvaga amajwi y’abahigi. Umutima wenze guhagarara kuko nishyizemo ko bagiye kumfata neza neza. Bari bamaze kugera mu nzu bivuze ko nta mwanya wo gupfa ubusa dufite ahubwo tugomba gusohoka aho hantu vuba bishoboka.
Ubwo nageraga aho nasize Maxime na Elisa nasanze Maxime we yatangiye kurira mu idirishya nuko ahita abanza kunaga hanze ka Elisa na we arasohoka ubundi nanjye nkurikiraho. Hari hasigaye imbwa, kurira ariko biyibera ikibazo
Nakomeje kuyitera akanyabugabo ngo isimbuke mu idirishya ariko wapi
Byasabaga ko umwe asubirayo akayuriza ariko nta mwanya wabyo twari dufite kuko abahigi isaha ku yindi bari kudufata. Nubwo numvaga bimbabaje ku mutima ariko ntayandi mahitamo twari dufite uretse ayo kuyisiga tukagenda. Nagerageje kumvisha Elisa ko imbwa ye nituyisiga hano ari bwo iri bube ifite umutekano uhagije ariko yanze kubyumva neza neza akomeza kurwana ashaka kujya kureba imbwa ye.
Namufashe ukuboko ndamukurura ngo tugende ariko aho kwemera ko tugenda yatangiye gusakuza cyane nuko Maxime arahindukira ngo arebe ibibaye. Elisa yari yanze kugenda asize imbwa ye nagerageje kumubuza gusakuza ariko aranga.
Ako kanya yahise anyiyaka nuko yirukanka agana muri rya dirishya twanyuzemo dusohoka aba anyuzemo yinaga mu nzu. Nagiye kumukurikira ariko Maxime arantangira

Maxime: umva tugende kuko uko byamera kose batwumvise.

Noella: sinshobora kugenda nsize Elisa rwose. Oyaaa sinamusiga pee

Yinjiye mu idirishya mureba nuko ndasakuza muhamagara. Ako kanya nibwo nabonye umutwe w’umuntu mu kirahure cy’irindi dirishya: umuhigi umwe yari atubonye. Amaraso yanjye yahise akonja numva, sinzi ikintu cyambayeho ariko nahise mbona inzu iri kugenda isubira inyuma iduhunga aho duhagaze.
Ariko byari ukwibeshya ahubwo muri kwa guta umutwe Maxime yahise antera ku bitugu agenda anyirukankana ndeba aho duturutse. Nagendaga muhondagura ibipfunsi ariko ntabwo yigeze anyumvira, numvaga ntashaka gusiga Elisa ariko Maxime ntabwo yanyumvaga.
Ubwo twamaraga kwambuka umuhanda yanshyize hasi imbere ye nuko mu gihe ntaragira ikindi ndenzaho numva ankubise cyane mu nda, hamwe nahise numva guhumeka byanze. Amaso yanjye yahise areba nabi umutwe numva utangiye kuzenguruka ubundi ubwonko numva buri kudakora neza. Mu mutwe numvaga nshaka guhunga ariko umutima ukambwira ko ntakwiye kugenda nsize Elisa

Ariko ikintu Maxime yankubise cyanciye intege, nta mahitamo yandi nari mfite ndetse no guhagarara byari byabaye ikibazo.
Nyuma numvise ibintu byose ntabireba neza gusa icyo nibuka ni uko yambajije iwacu nkahamurangira, nongeye kugarura ubwenge turi mu nzu iwacu, aho mvuka aho mama yaguye muri iruhande.


Ubu iminsi ibiri irashize turi ahahoze ari iwacu. Gusa kubona ndi muri iyi nzu ubwabyo byanteraga umutima mubi kuko rwose sinashakaga kuzahagaruka ukundi. Nta na kimwe naryaga sinaryamaga nahoraga ndira, ndirira Elisa nasize wenyine

Nari nararakariye Maxime. Kuva umunsi dusiga Elisa kugera ubu nari ntaravugana na we ijambo na rimw rwose. Sinamenya umubare w’inshuro yansabye imbabazi ku kuba yaratumye dusiga Elisa ariko numvaga ntateze kuzamubabarira na gato. Kuntandukanya na Elisa rwose biri mu bintu byambabaje pee. Byari bimeze nk’aho natakaje kimwe mu bice by’umubiri wanjye, numvaga nabaye igishushungwe neza neza. Nibazaga niba abahigi baramufashe ubu bakaba baramujyanye muri HEAVEN na we. Ubu sinzongera kumubona kandi nyina mbere yo gupfa yasize amunshinze. Ubu se sintsinzwe koko?

Nkaho ibyo bitari bihagije, natangiye kurwara. Iyo haba mu bihe bisanzwe nari kuvuga ko ari ibicurane bisanzwe ndetse bizakira. Nyamara ntabwo byari byo. Nari nzi neza ibiri kumbaho. Wenda iyo biba mu bindi bihe nari kubabara nkagira ubwoba ndetse nkanarira. Ariko kugera ubu kuri jye nta na kimwe gifite agaciro. Niba ntakiri kumwe na Elisa se ubundi kubaho bimaze iki? Nari namaze gufata umwanzuro ko ninumva ntangiye kuremba nzahita nigendera nkajya kugwa kure aho Maxime atazaruhana na njye sinashakaga ko ababara nkuko nababaye mama angwa mu maboko. Nibyo nanjye virusi yari yamfashe kandi ntahandi nayikuye ni hano kuko niho mama yaguye kandi iyi virusi bavugaga ko yanamara imyaka 2 ikiri nzima ahantu yageze. Gusa nanone nibazaga uko nahisha Maxime ibyambayeho

Natangiye gufatwa n’isereri no gususumira ngatitira umubiri wose ndetse amaso yari yatangiye guturumbuka. Amanywa yose nirirwaga nihebye, ndi jyenyine.
Maxime nubwo yari yaranyihoreye ariko ndabizi ko yabibonaga. Nuko ikigoroba kimwe ubwo inzara yari indembeje narahagurutse ngana mu gikoni gushaka icyo kurya. Nibwo nafashwe n’isereri ikomeye cyane nikubita hasi, numva amaso ajemo igihu
Maxime yaje bwangu nuko anyubararaho

Maxime: ibi birahagije. Ibyakubayeho ndabizi ntabwo ndi impumyi. Wikiyumva ko uri wenyine kuko ndahari kandi ndi kumwe nawe

Noella: singifite imbaraga zo kurwana, nabuze ibyo nari mfite byose. None se ubundi kubaho bimariye iki?

Maxime: sinshobora kukureka ngo upfe. Ngomba kukuvura kandi tuzajya gushaka Elisa

Kuvuga izina Elisa byahise bindakaza. Nibyo koko nahoraga numva nzafata imodoka nkajya kumushaka ariko ubu uko ubuzima bwanjye buhagaze ntabwo bubinyemerera. Ni aha Maxime kugira icyo akora gusa jyewe sinzi ko nshigaje iminsi myinshi ku isi.

Ubu se koko Elisa baramusize? Ese Noella azabasha gukira iyi virusi? Ese ahubwo ubu bizere ko bacitse neza? Agace ka 18 ntuzagacikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “IJURU MU MUGORE EPISODE 17”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *