IJURU MU MUGORE EPISODE 16

Nakangutse nisanga ndi mu buriri jyenyine, Maxime yari yabyutse. Narabyutse ndicara ndabanza ndinanura. Narahagurutse nuko nkuramo imyenda nararanye maze ndamanuka ngana mu gikoni numvaga nizeye kuhasanga abandi bantu
Ariko ubwo nageragayo nasanze ntawe urimo, sinari nanarebye isaha ngo menye ni saa ngapi. Nahise ngana muri salon nuko mpasanga Maxime

Maxime: ubanza waraye neza wowe biraboneka

Nakuye telefoni mu mufuka ndebye nsanga saa tanu zamaze kurenga. Mbega ngo ndaryamira weee. Nubuye umutwe ndeba Maxime warimo andeba aseka

Noella: sha ndashonje bitarabaho pee

Numvise isoni, umuntu w’umukobwa kubwira umuhungu ngo ndashonje ahubwo ari we wakabaye abimbwira we. Maxime ariko ntiyabigize intambara yahise agana mu gikoni ajya kuntegurira umureti

Kurya ibiryo bitavuye muri poubelle cyangwa se ntabanje kwiba numvaga binejeje rwose.
Yanampaye ku mazi meza yo mu icupa. Nta kunywa amazi atemba mu mugezi, mabi. Nagotomeye Maxime ari kunyitegereza. Gusa buri gihe yakundaga kunyitegereza atavuga. Numvaga ari ukunsuzugura ariko nanone wasanga we aba yumva ari byiza
Ubwo namaraga kurya umureti nibwo numvise ijwi rito rimpamagara
Yari Elisa wamvugishaga

Noella: waramutse cherie. Waraye neza se?

Elisa: yego. Ndetse tonton yananyemereye gukinira mu gikari ndi kumwe na Kira. Ndi kuyigisha ibintu njya mbona muri filimi maze

Yavugaga adoda ku muvuduko udasanzwe. Wabonaga anejejwe no kuba ari hano. Namaze kurya nuko ndandurura maze njyana na Elisa hanze.
Mu gikari hari ubusitani butoya ariko bwiza burimo utwatsi dutoshye kubera ari mu gihe cy’imvura. Nicaye ku gatebe ndeba uko Elisa ari gukina na Kira nanjye nota akazuba.

Elisa yaranyegereye ansaba gufata inkoni nkayijugunya hejuru nkareba ukuntu imbwa iyisama ariko ako kanya umutima wanjye wenze guhagarara. Hejuru yacu hari hanyuze drone. Ntabitekerejeho nahise nterura Elisa nuko twirukira mu nzu. Nahise mfunga rideau, niruka ngana mu cyumba twarayemo mfata igikapu cyanjye. Ubwo nasohokaga nasanze Maxime ateruye Elisa ari kumuririra mu maboko. Nari mfite ubwoba budasanzwe

Maxime: bigenze bite? Elisa ambwiye ko umujugunye hasi muri salon!

Noella: Umva mu busitani bwo hanze mbonye drone iduca hejuru uko byamera kose ni iya HEAVEN. Batubonye!

Maxime na we afashwe n’ubwoba yahise ashyira Elisa hasi ubundi na we yiruka ajya gushaka igikapu cye. Hagati aho Franck na we yaje aturuka muri cave, ubanza urusaku rwacu arwumvise

Franck: muri mu biki

Noella: hari drone itunyuze hejuru jye na Elisa uko byamera kose ni abahigi kandi batubonye. Tugomba kugenda rero

Yahise ahindura isura ubundi arantombokera

Franck: ese wa mukobwa we ugira ubwenge? Ni gute waretse umwana akajya hanze koko?

Elisa yarariraga, imbwa iri kumoka. Byose byanteraniraga mu matwi nkumva acuze injereri neza neza. Natangiye kureba ibicyezicyezi. Ubanza mfashwe na crise y’ubwoba. Amaguru yatangiye gutengurwa nanirwa guhagarara mba nkubise ibipfukamiro hasi. Franck yahise amfata mu maboko aranyicaza.

Franck: urabizi neza, bababonye?

Noella: sinzi, gusa nayibonye mpira nirukira mu nzu

Franck yahise atumanukana muri cave. Numvaga nkonje ubundi nkumva ndashyushye. Nari ndi gutengurwa nkuwafashwe n’umushwiza cyangwa uwanyagiwe n’amahindu akamucikiraho. Hamwe kugirango tugere cave ari Maxime wantwaye mu maboko.
Ubwo twageraga hasi Franck yamfashe ukuboko anjyana ku ruhande.

Franck: Noella, nguru urukingo nabashije kurukuramo nyinshi

Yamperezaga agacupa kuzuyemo amazi asa umuhondo. Uru ni rwo rukingo. Narufashe mu ntoki, urukingo rwatabara isi yose. Urukingo rwakabaye rwaratabaye mama iyo uruvumburwa akiri ku isi. Uru ni rwo mizero ku bagore bose bari muri HEAVEN nubwo batabizi.

Franck: ariko si urwo gusa, ahubwo nanakoze indi version ya kabiri. Urwo ufite kuko rwakuwe mu maraso ya Elisa ukiri umwana hari igihe rutagira ingufu ku bantu bakuru. Uru rundi rero ubona rusa ubururu rwo rwakora ku bantu bakuru. Ariko rwo kurukora biratinda kandi ntabwo tuzamenya niba rukora tutabanje kurusuzuma. None ibyago iyo drone yababonye itumye ibintu birushaho kugorana. Gusa ndumva ndi kwishyiramo ko itababonye

Ibintu byose Franck yambwiraga ni nk’aho ntabyumvaga gusa nafashe ibintu by’ingenzi. Yakoze inkingo ebyiri rumwe rufite imbaraga n’urundi rufite ingufu nkeya. Nyuma yo kuvugana na Franck nasubiye aho Maxime na Elisa bari. Maxime yari yamaze guheka agakapu ke ubona ko yiteguye kugenda. Nabanje gusaba imbabazi Elisa ko mu kanya namuhutaje na we ambwira ko nta kibazo
Yahise aryama nuko Maxime amfata ukuboko anjyana ku ruhande

Maxime: Noella dukwiye kuva hano ndabizi neza bababonye

Noella: sinzi neza ariko ubanza batatubonye mu maso

Maxime: sawa tu. Ariko se niyo baba batababonye isura, urambwira ko kubona drone ugahita wirukira mu nzu, uwakubona we atakibaza icyo uri guhunga?

Nabitekerejeho. Niyo baba batatubonye amasura ariko kuba twabonye drone tugahunga ubwabyo, ni icyerekana ko hari icyo twishinjaga. Ariko se ikibazo, turava hano tujye hehe? Ubu se twiruke mu muhanda na Elisa koko? Ako kanya igitekerezo cyahise kinza mu mutwe

Noella: muze tujye iwacu. Ni nk’isaha uvuye hano. Ndacyeka abahigi batazadukurikirayo

Maxime yitegereje Elisa nuko aremera. Twari turi kwitegura kujya kubibwira Franck nibwo twahise twumva amajwi

…: Ariko se namwe mwikabya. Ni ukuri mba hano jyenyine rwose ndumva nta mpamvu yo kwinjira ngo murasaka. Mwanabaza abaturanyi, hano ntawe tubana wundi.

Nitegereje Maxime. Wabonaga bimucanze ndetse mu maso ubona adafite ikindi cyo yakora. Umutima nanjye wendaga guhagarara ndetse warimo unsimbuka ubutitsa. Nananiwe kuva aho ndi, nanirwa kwicara cyangwa guhagarara. Amaguru yahise amera nk’afashwe n’ibinya ndetse no guhumeka numvaga byanze

Abahigi bari bagiye kwinjira mu nzu. Turi mu mutego tutari bubashe kwikuramo. Ese Mana aha ho turahahonoka koko?

Ko birushijeho kwivanga se kandi? Aba bahigi barababona cyangwa hari ukundi biri bugende? Agace ka 17 ntuzagacikwe

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

One Comment on “IJURU MU MUGORE EPISODE 16”

  1. Arko Noella nawe ni fake Koko!! Ko njya numva bavuga ngo ntakiryana nkamagara!, why yibagiwe ko agomba kwihisha mugihe Frank yarari kuburana nabo!?? Ese ubundi uretse gufunga umutwe kwe , Maxime ntiyari yabimubwiye ko bazahabasanga!? Ubu ndi se yajyaga gukinira hanze yaraziko yageze muri paradise!?? Mbega ubwenge buke bwa Noella!!??🤔🤔 Ndamukomeje! Nibana mufata yihangane pee!!!🤷🤷🤷

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *