IJURU MU MUGORE EPISODE 15

IJURU MU MUGORE
.
EPISODE 15
.

Natangiye nsobanurira Franck byose, gusa ku byerekeye urupfu rwa mushiki we nirinze kuba namuha ibirambuye nagerageje kubihina. Sinashakaga yuko byavaho ababara cyane. Ubwo nari maze kumubwira byose yansabye kwicara.

Franck: umva Noella. Nshaka kugira ikintu nkubwira. Kubw’ubuzima bwawe ndetse n’ubwa mwishywa wanjye, ndumva byaba byiza mwigendeye. Iyi nkuru umbwiye irushijeho gukomera kurenza uko nabyumvaga. Niba mushiki wanjye yarageze aho yifata amashusho ameze kuriya akavuga ibibi bikorerwa mui HEAVEN, ni uko yari afite ikindi kintu ashaka kugeraho. Rero sinshaka ko hagira umuntu ubigenderamo aho bigeze, mwigendere

Numvise atangiye kundakaza

Noella: umva nabikubwiye kuva na mbere hose. Nta mpamvu n’imwe yatuma nsiga Elisa ngo ngende. Uranyumva neza? Kuva umunsi nkandagira mu nzu ye na nyina, nanjye nisanze ninjiye muri aka gakino. Nubwo wenda hari ibyo ntaramenya neza, nasezeranyije Elisa ko nzagumana na we ibihe byose.

Nibwo yahise aseka cyane, numva isoni ziranyishe. Yakuyemo lunettes azirambika ku meza

Franck: ariko uri gushaka kunsetsa si gusa? Ufite imyaka 19 naho we afite 5 gusa. None wagirango muri inshutiiiiii. Umva va hano wigendere, ukomeze ubuzima bwawe

Noella: umva Franck, nshaka kukubwira ntanyuze ku ruhande. Simva hano. Nta kindi

Franck: ariko urabizi ko mbishatse wahava ndetse ukahava nabi. Uriya ni mwishywa wanjye, wowe ntaho nkuzi. Nshatse nubu nahamagara polisi ikaza ikakujyana. Wowe imbere ye ntacyo uri cyo kandi ibyo nyina yagusabye wabikoze wamungejejeho, igendere tutarashwana rwose. Nakura azakwibagirwa erega humura.

Amagambo yambwiye yankomerekeje mu mutima gusa koko ntabwo yabeshyaga pee. Ntacyo mvuze imbere ye kuko ntabwo ndi uwo mu muryango we. Ariko jyewe na Elisa mu minsi tumaranye dufitanye isano isumba kure isano y’amaraso. Gusa nakomeje kwinginga Franck ngo andeke ngume iruhande rwa Elisa kugera igihe nzabonera ko atekanye

Franck yariruhukije gusa yarabibonaga ko ntari buhindure imyumvire nakomeje. Ku bwa burembe yaje kwemera ko nguma aho ndetse yemera ko na Maxime ahaguma. Twasohotse aho nari ndi kumwe na we nuko afunga urugi, aruhisha akoresheje indorerwamo yo ku gikuta nini ariko yimurwa. Uyu mugabo ndabona na we yari yarabyitondeye nka mushiki we.

Twarazamutse mu nzu dusanga Maxime adutegereje. Namusobanuriye uko bimeze nuko Franck adusiga aho ajya gutegura ifunguro. Amaze gutegura ifunguro yatweretse aho turi burare, birumvikana nari kurara mu cyumba kimwe na Maxime. Ntabwo nari kuzamura amazuru kandi no kuba yamwemereye kuhaguma ari uko namwinginze ubwo rero kugerekaho kumusaba ngo nshaka ikindi cyumba byaba ari ugushaka aka munani

Ubwo twageraga mu cyumba turi buraremo Maxime yafunze urugi n’umujinya mwinshi cyane. Yashakaga ko tuvugana nuko nicara ku gitanda ntegereza ko avuga

Maxime: icyo nakubwira cyo, Franck ni umusazi neza neza

Nabitekerejeho umwanya muto. Ni byo koko ntabwo abeshya uyu mugabo nabonye atangaje.

Noella: yego ariko ni nyirarume wa Elisa, ntacyo twabikoraho anashatse yatwirukana kandi ntacyo twarenzaho.

Maxime yashyize agakapu yari afite nuko ampagarara imbere

Maxime: ntakubeshye uriya mugabo ntabwo mwizeye. Ndabizi neza ko azaduhururiza abahigi rwose.

Nari nabitekerejeho nanjye kandi no mu kanya Franck anteye ubwoba arabinyibwirira. Burya umuntu nakubwira ko yakwica niyo yaba agukanga burya biba bimurimo niyo atabikora ariko abonye uburyo, ahaa. Gusa nanone aramutse abikoze yaba ashyize ubuzima bwa mwishywa we mu bibazo. Nagerageje kuganiriza Maxime ngo atuze. Yarimo agendagenda mu cyumba azenguruka buri minota itanu akareba mu idirishya nk’aho abahigi bagiye kuza. Yatangiye kwibaza ukuntu kugera hano byatworoheye akavuga ko wasanga bari babizi, nuko mu kanya bakaza kuba batugezeho. Ariko ntabwo nagombaga kumwumva, oya. Hano ndi mu mutekano rwose ntabwo nahava.

Franck yaje kuduhamagara atubwira kujya ku meza. Elisa we aho kurya yari yabaye umunyamakuru. Yatangaga amakuru yose y’urugendo kuva tuvuye iwabo, ukuntu twakwepye abahigi, uko twihishe, uko twageze kwa Maxime n’ibindi byinshi. Gusa ifunguro ryagenze neza nuko ubwo twamaraga kurya isaha yo kuryama iragera
Nagombaga kurarana na Maxime ariko sinzi pee. Nubwo mfite ibitotsi, naniwe, ariko nanone ndumva ntazi neza icyakorwa.
Navuye ku meza mbanza kujya koga numvaga nshaka koga amazi ashyushye. Nisutseho amazi ubundi numva ndi kuruhuka muri jyewe. Sinzi niba ari uko nari maze amezi nibera hanze ariko iri tumba rwose rirakonje bidasanzwe. Ubwo namaraga kumva noze ngacya narihanaguye nambara igipira kinini na training nuko ninjira mu cyumba. Nakoze ikosa ryo kwinjira ntanakomanze, nuko nkigera mu cyumba nkubitana na Maxime yambaye boxer gusa. Nahise nsubira inyuma ndongera nkingaho, isoni ari zose nubitse urutwe. Nyuma nibwo Maxime yakinguye ambwira ko nakinjira.
Ninjiye nubitse umutwe nshyira imyenda nari nambaye ku ntebe. Numvaga ntashaka kumureba mu maso

Maxime: ngiye kuzana amazi yo kunywa. Nkuzanire nawe se?

Nazunguje umutwe ndahakana nuko arasohoka. Akigenda nanjye nahise ninjira mu buriri ako kanya ndiyorosa. Natangiye kwiseka ibintu ndi kwikora wagirango ndi akana ka cumi n’ibiri kandi nifitiye 19 yose. Ndi kwigira nk’akana nanjye nkabibona nyuma byarangiye pee. Ni bwo nahise ndyama mfunga amaso.

Maxime yarinjiye nuko yinjira mu buriri na we abanza kunywa amazi maze araryama.

Maxime: nzimye itara se?

Noella: yego zimya nta kibazo

Yazimije itara. Nari mbizi neza ko ntari businzire. Bwa mbere kuko nari ndaye mu buriri bumwe n’uyu muhungu, umucuruzi w’urumogi. Bwa kabiri kuko nari ndyamye nkonje kubera ari mu itumba. Gusa umunaniro na wo ntabwo wanyoroheye naje gufatwa n’agatotsi

Ariko sinabashije gusinzira neza kuko mu bitotsi naje kurota inzozi mbi ndashiguka. Mu gushiguka kwanjye nakanguye Maxime nuko acana itara.
Nari natutubikanye kubera inzozi narimo nuko nihanagura mu maso, ndahindukira mutera umugongo sinashakaga ko abona ko iyo ndi muri izi nzozi ngera aho nkanarira.

Maxime: ese wambwira ibibaye?

Noella: oya si ngombwa ndumva nta kibazo ahubwo umbabarire kuba ngukanguye

Narebye ku isaha. Ni saa kumi nza mu gitondo. Nubundi buri hafi gucya sindi bwongere gusinzira. Nahise njya muri douche ngo nkarabe mu maso ariko nageze yo mbona Maxime yankurikiye.

Maxime: Noella, niba ushaka kuvuga ndahari kandi nguteze amatwi. Ndabizi ko utankunda ariko…

Noella: si ibyo ariko. None se ubu wowe uramutse uri mu mwanya wanjye…

Yazunguje umutwe. Narabibonye ko ashaka ko mubwira. Ese ni ugushaka ko mbohoka cyangwa ni amatsiko afite? Gusa nanone nagombaga kumubwira

Noella: nari ndose abahigi baza bakatubona nuko bakanyambura Elisa

Yahise anyegera nuko amfata mu biganza. Kumfata kwe byanteye gututubikana na byo ubwabyo.

Maxime: ntabwo bizabaho humura. Ntibazamukwambura igihe cyose nkiri hano

Sinzi ibyamfashe nanjye ariko uko yakamfase nanjye nahise nirekura, ndamuhobera naho we amfata ku ntugu. Numvaga ntekanye ndetse merewe neza

Twamaze akanya nuko turarekurana maze noga mu maso andi iruhande, nyuma dusubira kuryama.
Sinari nzi ko ariko nyuma ibyo ntari niteze bishobora kubaho ndetse bigahinduka…

Bigahinduka? Ese Franck yabacumbikiye gusa cyangwa azabatanga? Ese azabasha gukora umuti? Agace ka 16 ntuzagacikwe

ITANGAZO

Umuryango mugari wa THE NTACO STORIES PRODUCTION urongera kwibutsa abanyamuryango ko ku itariki ya 24.08.2024 dufite umuhuro mu mugi wa Kigali bityo ko buri wese aho ari asabwa kwitegura kugira ngo ku munsi nyirizina twese tuzabe twabukereye ntanumwe usigaye ahejwe, kubera ko tuzaba twariteguye bihagije.

Ibisabwa byose twagiye tubigarukaho mu matangazo yatambutse, ariko reka twongere tubibutse;

  1. Kuba uri umunyamuryango/usanzwe usoma inkuru za NTACO zica kuri The Ntaco 🇷🇼 Stories production
  2. Kuba ubishaka uzi agaciro kabyo utabihatiwe
  3. Kwitwaza amafaranga ibihumbi 5k Rwf by’ubusabane no kwiyakira
  4. Kwitwaza agafashangendo ( Tap&Go) cyangwa ubundi buryo bworoshye bwatuma ugenda mu mugi wa Kigali wisanzuye.

Amasaha ni yayandi twese saatanu tuzaba twamaze kugera mu murwa Nyabugogo, ubwo bitewe n’aho uzaturuka uzagena igihe kizahuza n’izo saha.

Nyuma y’izo saha twese turi Nyabugogo, buriwese azazamuka mu mugi muri gare downtown kugira ngo tubanze duhure twese hanyuma duhagurukire rimwe.

Tuzava Downtown twerekeza mu mujyi muri rwa rugendo rwo gutembara umujyi neza, turebe Marriott hotel, Serena… Hanyuma twicare, tuganire tunywa tunafungura.

Ubwo muri uko kwicara tukanywa tukanafungura ndetse tunaganira, ni bwo umuhuro uzaba utangiye nyirizina. Gahunda y’uko umuhuro uzagenda n’ibiri ku murongo w’ibyigwa, tuzabibamenyesha mu ITANGAZO rikurikira iri.
.
.
Ku bindi bisobanuro wanyandikira kuri nimero yange ari yo +250780847170 nkanagushyira muri group yacu uramutse utayirimo.

Ku bari muri group ya WhatsApp, uragira ikibazo yihangane ahite abaza Felix HABIBI.

Corneille Ntaco …✍️

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 15”

  1. Kuriya gisaza rwose🙄ngo yazana na police kko umuntu wamurindiye umwana ndumiwe koko🤭nyamara Maxime na Noelle icyonzicyo hazanashya😅

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *