Ingimbi n’abangavu mu gihugu cy’u Burundi bakomeje gucuruzwa bakajyanwa mu bihugu bimwe bimwe by’ibituranyi gukoreshwa imirimo y’agahato harimo no gusambanywa.
Komisiyo Ngishwanama n’Ubugenzuzi ku gukumira icuruzwa ry’abantu, UNICEF na IOM, bemeza ko hakiri inzira ndende kugira ngo habeho kurandura burundu ihohoterwa ry’uburenganzira bw’abana mu Burundi.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’abanyamakuru ku ya 30 Nyakanga 2024 mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya icuruzwa ry’abantu, ryagaragaje ko iki kibazo gikomeje gufata indi ntera.
Imiryango ibiri y’umuryango w’abibumbye, ari yo UNICEF na IOM ndetse na komisiyo ishinzwe ubujyanama n’ubugenzuzi mu gukumira icuruzwa ry’abantu, ivuga ko ikomeje gushyira imbaraga mu kurengera abana batishoboye.
Ni mu gihe hafi kimwe cya kabiri cy’abaturage b’Uburundi bari munsi y’imyaka 18-30% by’ingimbi n’abangavu bataba bari mumashuri, bityo bigatuma kubashukisha uduhendabana byoroha bakabashora mu mirimo y’agahato n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Iyi miryango, ivuga ko kuva mu mashuri biterwa n’ubukungu bwifashe nabi mu gihugu bityo ugasanga bibagiraho ingaruka.
UNICEF na IOM, bavuga ko icuruzwa ry’abana mu Burundi rigaragara cyane mu gukoreshwa imibonano mpuzabitsina, ndetse no kujyanwa mu bihugu by’ibituranyi nko muri Tanzania gukoreshwa imirimo ivunanye.
Bati: “Ni ngombwa kugira gahunda ihamye kandi yizewe yo kurinda abana no gutanga raporo ku bahohotewe. Tugomba kongera ingufu kugira ngo buri mwana agire ejo hazaza heza. “
Colonel Epitace Masumbuko, Perezida wa Komisiyo Ngishwanama n’Ubugenzuzi ishinzwe gukumira no gukumira icuruzwa ry’abantu, na we yavuze ko abana benshi bakurwa mu ngo zabo bagakoreshwa imirimo y’agahato mu buryo butemewe.