Mu karere ka Kamonyi gaherereye mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, umurenge wa Gacurabwenge mu kagari ka Gihinga haravugwa inkuru y’umukobwa wabyaye umwana hanyuma afatanya na nyina kumwica ndetse banamujugunya mu bwiherero.
Biravugwa ko intandaro yo kwica umwana yabyaye byaturutse ku kuba uwamuteye inda yaramwihakanye.
Bamwe mu baturage baturanye n’uyu muryango, bavuga ko kuri uyu wa gatanu tariki 02 Kanama 2024 batunguwe no kumva ibyabaye ku mwana w’umukobwa wafatanyije na nyina umubyara gukuramo inda, bakanica uruhinja rwaje gukurwa mu musarane nyuma y’uko hari uwatanze amakuru.
BTN TV dukesha iyi nkuru ivuga ko uwo mukobwa witwa Anitha yahise acika inzego z’umutekano akaba agikomeje gushakishwa, ni mu gihe mama we bikekwa ko bafatanyije kwica uruhinja yamaze gutabwa muri yombi.
Umujyanama w’Ubuzima mu gace batuyemo, yavuze ko bajyaga babaza Anitha niba atwite ndetse bakanamugira inama ko yajya kwipimisha kwa muganga niba koko byarabaye, ariko ngo yarabatukaga akababera ibamba.
Uwari inshuti ye mu mudugudu we yemeza ko Anitha yari yaramubwiye ko atwite. Gusa ariko yanamubwiye ko umugabo wamuteye inda ntacyo azamufasha ahubwo ngo azabaga akifasha kuko yamwihakanye.
Abaturage bakomeza bavuga ko ibyo uyu mukobwa na nyina bakoze bitari bikwiye, banasaba ko mu gihe bahamwa n’icyaha bashinjwa bazazanwa mu ruhame.