U Bubiligi bwafashe icyemezo cyo kureka ubusabe bwabwo bwo kwemererwa n’u Rwanda Ambasaderi mushya wabwo i Kigali, kubera ko abayobozi b’u Rwanda batabahaye igisubizo .
Umubano w’ububanyi n’amahanga hagati ya Kigali na Bruxelles ukomeje kwangirika nyuma y’aho Ambasaderi w’u Bubiligi ucyuye igihe, Bert Vermessen, atagisimbuwe kuri ubu, kubera ko igihugu cye cyaretse ubusabe bwo kwemera ubuhagarariye mushya, kubera ko ngo u Rwanda rutatanze igisubizo.
Amezi atandatu nyuma yo kohereza icyifuzo cya mbere, bivugwa ko u Bubiligi bwahaye u Rwanda muri Kamena, amasaha 24 kugirango abayobozi b’u Rwanda bafate icyemezo cyo kwemeza ambasaderi mushya, bitabaye ibyo guceceka kwabo kugafatwa nko kwanga nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
“Iki cyifuzo cya nyuma gikomeje kuguma nta gikozweho cyangwa ibisobanuro. Twamenyesheje u Rwanda gukuraho icyifuzo cyacu cyo kwemererwa. ” ibi byemejwe ni imwe muri serivisi zo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi.
Ku ruhande rw’u Rwanda, RFI ivuga ko yamenye ko iki cyemezo cyakiriwe nk’uko umwe mu badipolomate begereye iki kibazo wemeza ko u Rwanda narwo ruteganya kubigenza gutyo, yabitangaje, mu gihe umwanya wa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi nawo urimo ubusa.
Ni nyuma y’uko hashize umwaka u Bubiligi bwanze Ambasaderi Vincent Karega wari uvuye guhagararira u Rwanda muri RDC nyuma y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi watewe n’iyubura ry’intambara hagati ya M23 Leta ya Kinshasa ishinja u Rwanda gufasha na FARDC rushinja gukorana na FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru.
Umubano hagati y’u Bubiligi n’u Rwanda utarahagarara burundu kugeza ubu uzakomeza ku rwego rwa ba chargés d’affaires muri za Ambasade mu bihe bikomeye.
U Rwanda rubona u Bubiligi butega amatwi cyane ibyifuzo bya Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku bijyanye n’amakimbirane abera muri Kivu y’Amajyaruguru u Rwanda rudahwema guhakana kugiramo uruhare ahubwo rukamagana imikoranire y’igisirikare cya leta n’umutwe wa FDLR washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.