Umusirikare wa FARDC , yatswe imbunda n’abaturage bo mu gace ka Minembwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo asubira mu birindiro n’umutwe gusa.
Amakuru avuga ko uyu musirikare yaje asagararira aba baturage, haba imirwano, abaturage ngo babonye ko hashobora kubaho kubarasa bahitamo kumwaka imbunda.
Ibi byabereye ahitwa ku Kuziba hafi n’ikibuga cy’indege cyo muri ibyo bice ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane taliki 01 Kanama 2024.
Kugeza ubu bivugwa ko iyi mbunda iri mu bwoko bwa AKA47 ikiri mu maboko y’abaturage. Gusa ngo izi mvururu zongeye gukurura umwuka mubi hagati y’ingabo za FARDC na Twirwaneho.
Ibi byatumye umutekano ukazwa, ku buryo ngo muri ibi bice hari gucungwa umutekano hakoreshejwe drones za Leta.