Mu minsi yari ishize, Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC ikora ibarura ry’insengero zitujuje ibisabwa , yanakoze ubugenzuzi ku hantu hasengerwa mu buryo butemewe n’amategekohazwi nko mu butayu, isanga hari ahagera ku 108 hasengerwa mu buryo butemewe.
Iyi Minisiteri ivuga ko hari aho yasanze abantu basengera hashobora no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.
Hamwe muri aho , ni nko mu buvumo, ku misozi, mu bitare n’ahandi.
Minisitiri Jean Claude Musabyimana uyobora iyi Minisiteri, yavuze ko hari aho bageraga mu gikorwa cy’ibarura bagasanga hari abahasengerwa mu buryo wagirango buremewe ariko mu by’ukuri hatemewe.
Yavuze ko hari ibyo abantu bagiye bumva ko hari abantu basengera ku misozi, abasengera mu buvumo, abasengera mu bitare,abasengera mu mazi, ariko nyamara ntihemewe.
Yagize ati’” Hari aho ugera ugasanga abantu barahasengera regulierement ariko nta rusengero ruhari.Twabaruye ahantu harenga 108 ndetse hashobora no gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, aho turahazi.”
Aho hose habaruwe, MINALOC yafashe icyemezo ko hagomba gufungwa. Iyi Minisiteri ivuga ko atari uburyo bwo kumbuza abantu gusenga , ahubwo ari ukurengera ubuzima bwabo.
Bamwe mu bakunze kujya gusengera mu ’Butayu’ bavuga ko bajya kuhasengera bagamije kuhabonera ibitangaza n’imigisha baba bamaze imyaka n’imyaka bategereje, barahebye.