Koreya ya Ruguru irashaka gufungura ibiganiro ku ntwaro za kirimbuzi na Amerika mu gihe Donald Trump yakongera gutorerwa kuba perezida kandi akaba arimo gukora ku ngamba nshya zo kuganira, nk’uko umudipolomate mukuru wa Koreya ya Ruguru uherutse guhungira muri Koreya y’Epfo yabitangarije Reuters.
Guhunga kwa Ri Il Gyu aturutse muri Cuba byatangajwe mu makuru ku Isi yose mu kwezi gushize. Yabaye umudipolomate wo mu rwego rwo hejuru wa Koreya ya Ruguru werekeje mu majyepfo kuva mu 2016.
Mu kiganiro cye cya mbere yagiranye n’itangazamakuru mpuzamahanga, Ri yavuze ko Koreya ya Ruguru yashyize u Burusiya, Amerika n’u Buyapani nk’ibikorwa by’ibanze bya politiki y’ububanyi n’amahanga muri uyu mwaka ndetse na nyuma yawo.
Ri yavuze ko mu gihe ikomeje gushimangira mubano n’u Burusiya, Pyongyang yifuzaga kongera gufungura imishyikirano ku ntwaro za kirimbuzi niba Trump, wagerageje kwegera mu buryo bwa dipolomasi Koreya ya Ruguru kurusha abandi bayoboye Amerika muri manda ye, atsinze amatora yo mu Gushyingo.
Ri yavuze ko abadipolomate ba Pyongyang barimo gutegura ingamba z’iki kibazo, hagamijwe gukuraho ibihano kuri gahunda z’intwaro zayo, kuvanwaho urubwa ko ari umuterankunga w’iterabwoba no kongera kubona inkunga mu bukungu.