Hashobora kuboneka ikindi gitotsi kuri guverinoma ya Perezida William Ruto nyuma y’uko akuyeho umushinga w’itegeko ry’imari muri uyu mwaka, biturutse ku myigaragambyo yatwaye ubuzima bw’abantu.
Ni nyuma y’uko kandi urukiko rw’Ubujurire rwa Kenya kuri uyu wa gatatu, rwatangaje ko itegeko ry’igihugu rya 2023 rijyanye n’imari, rinyuranyije n’itegeko nshinga.
Imishinga y’itegeko irebana n’imari ishyikirizwa inteko ishinga amategeko uko buri mwaka w’ingengo y’imari utangiye, kugirango guverinema ishyireho ingamba zayo zo kwegeranya amafaranga, harimo gukusanya imisoro n’iyongerwa ryayo, hanashyirwaho imishya.
Guverinoma, kugeza ubu yishingikirije kw’itegeko ry’imari rya 2023, kugirango ikomeze gukusanya imisoro nyuma y’uko Ruto ahagaritse umushinga w’itegeko w’uyu mwaka, ntacyo yahise ivuga ku cyemezo cy’urukiko.
Guverinoma ariko, ishobora kujuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ubujurire mu Rukiko rw’ikirenga, ari narwo rukiko rukuru mu gihugu.
Ibiro ntaramakuru Reuters ntibyabashije kuvugana na minisitiri y’imari kugirango agire icyo abivugaho. Umuyobozi wo mu rwego rwo hejuru muri minisiteri y’Imari, Chris Kiptoo, ntabwo yasubije ubwo yari asabwe kugira icyo abivugaho.
Ruto yashyizeho minisitiri w’imari mushya, nyuma yo kwirukana abaminisitiri bose usibye umwe, asubiza myigaragambyo yaranzwe n’urugomo, iyobowe n’urubyiruko, yatangiye ukwezi gushize.