Namaze kuvugana na Franck ndakupa, ndiruhutsa. Maxime yari yanyumvirije, ibyo navugaga byose yari yabyumvise. Namuhereje telefoni ye ntavuze. Nuko nicara mu ntebe. Numvaga ntafite gahunda yo gusinzira abandi batarasinzira.
Maxime yanyicaye iruhande, nanjye nigira hirya. Numvaga kwegerana n’umuhungu ntabishaka na gato rwose shwiii. Hashize akanya katari gato, twese tutavugana
Nyuma nibwo Maxime yamvugishije
Maxime: Noella, ndabizi ntabwo wanyizera, ariko nanone gerageza utuze.
Ehee. Uyu se ni uwuhe mubu umurumye utuma ashaka kumpa inama ra? Ubu se aranzi? Azi uko nabayeho se ra?
Noella: ngo ngerageze ntuze? Ariko urasetsa rwose.
Maxime: oya, urebye…
Noella: ushaka kunsetsa cyakora. Ntuze gute kandi abahigi bari kumpiga ntanazi icyo bampigira. Ntuze gute kandi virusi ntazi aho yakomotse yarahitanye abagore benshi ndetse nanjye ikaba isaha ku isaha yanyica? Ntuze nte ndi mu nzu y’umuntu twahuye uyu munsi, ndetse w’umuhungu? Umuhungu ufite uburenganzira busesuye bwo gusohoka isaha ashakiye, agahura n’inshuti ze, bakaganira, akajya kureba filimi, kunywa, mbese akaba ariho atuje anezerewe naho jyewe ndi kubundabunda koko?
Amagambo ya nyuma nayavuze nahagurutse sinzi n’igihe nahagurukiye. Yarandebye, acecetse. Numvaga mufitiye ishyari simbabeshye rwose. We abayeho neza, jyewe ndi kwihishahisha…
Nyuma y’umujinya hakurikiyeho agahinda noneho. Ndetse agahinda numvaga kandushije imbaraga pee.
Narongeye nibuka ibihe bibi byose byahise, abapfuye, abajyanywe, Nathalia wampfiriye mu maboko.
Numvise ikiniga ntangira kurira. Maxime yashatse kumfata mu maboko ngo ampoze, ariko ndamwiyama.
Noella: impuhwe zawe ntazo nkeneye genda iriya.
Nahise mutera umugongo. Na we yaranyumviye arandeka nuko ageze aho aravuga
Maxime: ese ukeka ko jyewe norohewe ubu? Uri kuvuga ngo sinkuzi. Ese jyewe uranzi? Uzi ubuzima nabayemo?
Numvise inkomanga ku mutima nuko ndahindukira ndamureba, nihanagura amarira
Maxime: hashize umwaka abahigi batwaye mushiki wanjye. Umwaka urashize nta makuru ye na make nzi. Umwaka ntazi niba ari muzima, niba yaranduye virusi, niba se yarapfuye. Bigitangira bakimujyana nagize depression hamwe numvaga naniyahura. Bwa mbere sinavaga mu nzu, bikurikirwa no kwirirwa noneho ngenda mu nzira hose nzi ngo ndamubona cyangwa basi mbone umurambo we. Nta nshuti mfite ndi jyenyine. Data yadutaye mfite imyaka ine, mama yahitanywe na virusi. Mushiki wanjye na we HEAVEN yaramutwaye. Yego wenda wabayeho ubuzima bubi kundusha ariko se urumva jyewe norohewe?
Disi na we yahuye n’ibibazo. Koko nubwo mbabaye, ubu n’abagabo bamwe ntibishimye. Nahise nibuka ya video ya Nathalia narebye. Niba umugabo baramutwariye umugore cyangwa se yarishwe na virusi, bakamutwarira abana cyangwa bashiki be… ntaretse abasore batwariwe abo bakundaga ndetse bamwe banateguraga ubukwe wenda… Yewe ntabwo nkwiye kumva ko ari jye ufite ikibazo gusa, ruri hose
Nubitse umutwe, amarira aratemba ariko numvaga mfite n’isoni kubera imyitwarire yanjye.
Yanyegereye buhoro nuko amfata mu biganza. Nabuze imbaraga zimwiyambura, numvaga ntsinzwe ndamureka. Ndabona ari ko kanya ngo ndeke kwikunda no kwitekerezaho gusa, ahubwo nkeneye kureka hakagira abandi bantu baza mu buzima bwanjye kuko duhuje ibibazo twese
Maxime: nibyo koko sinabasha kumva ububabare bwawe. Ariko icyo nabasha gukora cyose ngo ngufashe niteguye kugikora.
Narikirije nkoresheje umutwe. Nyuma yanyeretse icyumba ndi buraremo ambwira ko we ari burare muri salon mu ntebe. Ninjiye mu cyumba ndaryama, nyuma gato numva Kira na yo ingeze iruhande iryama aho hafi. Ubushyuhe bwayo no kuba naniwe byatumye nsinzira bidatinze.
Nakangutse izuba ryamaze gucana. Nabyutse buhoro buhoro nibuka ko naraye mu nzu ya Maxime. Nahise mbyuka ngana muri salon nsanga Maxime na Elisa bicaye bari gufata ibya mu gitondo. Baranyitegereje. Maxime yahise andembuza ndabegera nicara iruhande rwabo. Yahise ansukira amata mu kirahure, mbanza kugotomera ubundi mbona gutuza noneho.
Maxime: waraye neza?
Noella: yego ni neza. Wowe se?
Maxime: nanjye naraye neza.
Elisa yaraturebaga twese ava kuri umwe ajya ku wundi. Numvaga ndi kurushaho kumukunda nubwo nabonaga ibintu bigenda bihindura isura kurenza uko nabitekerezaga
Nibutse ibyo Maxime yaraye ambwire. Twese twari twarabuze ba mama naho ba data bari barataye ba mama tukiri bato. Duhuje byinshi nubwo we adahigwa jyewe nkaba ndi kwihishahisha.
Maxime: nimukenera koga, douche iri hariya hirya.
Yabimbwiraga ahantungira urutoki.
Ubwo Maxime yiteguraga kujya ku kazi nanjye nagiye kuhagira Elisa, gusa ntaramugeza muri douche Maxime arangarura
Maxime: ese ningaruka muraba mukiri hano?
Sinari mfite icyo kumusubiza, gusa muri jye numvaga nshaka kuza gucika nkagenda ataragaruka.
Noella: sinzi
Maxime: Noella. Ndumva nifuza kubafasha uko nshoboye pee. Ndagusabye iri joro mugume hano basi.
Ese kuki ashaka kudufasha koko? Gusa Elisa hano hamuguye neza, uwamureka akaruhuka basi iri joro. Cyangwa ndi gushaka impamvu zituma nguma hano? Gusa ntababeshye, ndumva nanjye nkeneye inshuti. Umuntu tungana ubanza yabyumva.
Noella: nta kibazo. Ijoro rimwe gusa.
Nahise mbona bimunejeje ndetse aramwenyura.
Yahise ansoma ku itama ubundi aragenda. Umutima wanjye wahise usimbuka buhoro ubundi aho Elisa ari muri douche numva arashwanyutse araseka. Isoni zahise zinyica.
Noella: ese wowe uraseka ubaye iki wa kana we?
Elisa: Noella ari mu rukundo!!!
Kabivugaga kirukanka mu nzu yose kambaye ubusa
Noella: hoshi wimbeshyera. Hagarara ngufate ahubwo
Namwirukankanaga nseka. Bwari ubwa mbere mu mwaka wose ushize, numva nezerewe.
Nahise mufata tugana mu bwogero nuko nanjye ndiyambura turoga. Kakomezaga kuntera amazi kanankirigita, numvaga ari byiza
Elisa: Noella na Maxime mbona byahuraaa
Noella: ceceka wa ndondogozi we
Ako kanya umuntu yakomanze ku rugi.
Nahise mbwira Elisa guceceka. Twahise duceceka tuva muri douche mpita mubwira kwambara vuba vuba. Nahise nanjye nihanagura ndambara vuba vuba.
Uwakomangaga yakomeje gukomanga ndetse ahondagura ku rugi n’ingufu nyinshi cyane. Umutima watangiye gusimbagurika, numva ugiye kumvamo. Nahise mbwira Elisa kujya mu cyumba yarayemo agafata imyenda ye. Nanjye nahise mfata icyuma mu ntoki, nubwo ntizeye ko nagikoresha.
Negereye buhoro ku rugi, numva umuntu abahwihwisa…
Mana yanjye!! Ubu se ni ba nde kandi baje hano noneho? Ese barabacika ubu gute? Agace ka 12 ntikazagucike
Komeza twumve niba baacika p birabe ibyuya ntibibe amaraso p nizereko bari burakoe naoe p