IJURU MU MUGORE EPISODE 10

Mbere yo kugenda nabanje gufata ukuboko kwa Maxime ngo wenda ndebe ko namutera ubwoba

Noella: uragerageza kugira ikintu ukora kibi ndahita nkwica, ubimenye

Maxime: yego nabyumvise.

Yahise asohoka aho twari turi kuganirira afata Elisa mu biganza nuko dusesuruka hamwe twari twihishe. Ascenceur yo muri parking yari iri hakurya y’umuhanda imbere yacu, narayirebaga rwose. Twabanje kureba ko ntawe ucaracara mu muhanda nuko twirasa burabyo tuba tugeze kuri ascenceur twinjiramo dukanda kuri 3, imanuka.

Turi muri ascenceur nibwo nitegereje neza Maxime. Yari umusore mwiza, ukiri muto nubwo ashobora kuba andusha imyaka. Ubu iyo haba kera nari kugenda nkabitekerereza bagenzi banjye ko nahuye n’umusore ubundi tukisekera twishimye. Mbere nari mfite abakobwa babiri twikundaniraga bizira ikizinga twari nk’abavandimwe. Gusa mu ishuri ntabwo twari abahanga bikabije ariko twarimukaga da. Ariko ubu ntabahari. Ntibazi ko amanywa n’ijoro abantu bakiri guhigwa ntibazi ko nanjye ndi hagati y’urupfu n’umupfumu. Kuki? Virusi yarabahitanye. Inshuti zanjye, urungano rwaragiye ubu ntabwo nzongera kubabona.

Twageze aho tugiye Maxime ashyira Elisa hasi nuko dusohoka dukambakamba, tunyura hagati y’amamodoka aparitse. Imbwa na yo yadukurikiraga aho tugiye hose. Imodoka twajemo narayibonye imbere yacu nuko ntungira urutoki Maxime ndayimwereka

Maxime: ngaho mpa imfunguzo njye kubazanira ibikapu, wowe ushobora guhita ufatwa.

Ariko ubu uyu musore arumva koko namwizera bingana iki ku buryo nanamuha imfunguzo z’’modoka koko? Ubu se nzimuhaye agahita yigendera burundu?

Noella: oya turajyana.

Nabivuze ntuje kandi mwereka ko nkomeje nuko arandembuza tugenda tugana ku modoka ariko duciye bugufi twikingakinga ku zindi modoka. Nari nsize mbwiye Elisa kandi kuguma aho atuje akadutegereza

Tugeze ku modoka nahise nyifungura nuko mfata ibikapu ariko nari ndi gutengurwa kubera ubwoba n’imbeho icyarimwe. Kugera ubu ariko ntawundi muntu twari twakabonye. Maxime yanje iruhande

Maxime: Noella, ndabibona ntabwo uranyizera ariko…

Ariko ariko iki? Ese ubu arumva namwizera nte koko?

Noella: ubwo ubizi ni byiza rero. Wikigira nk’aho dusanganywe cyangwa dusanzwe tuziranye. Igituma ubu turi kumwe ni uko uri kumfasha. Nyuma turasezeranaho ngende aho ngiye nawe ukomeze ubuzima bwawe. Uranyumva neza?

Wenda nararengereye ariko ni ko kuri. None se mubwire ngo turafatanya urugendo kugera kwa Franck? Binyuze mu zihe nzira se ubwo koko?

Twaragiye ku modoka ye. Yari ishaje ariko ikomeye uko nabibonaga

Noella: ubu se turagera iwawe ntawe utubonye koko?

Yahise afata ikiringiti muri coffre y’imodoka nuko aradutwikira naho imbwa yo ijya muri coffre maze turagenda. Kugirango Elisa atagira ubwoba namubwiye ko ari ko za maneko zigenda iyo zitwawe n’indi maneko.

Twagenze igihe kitari gito sinzi niba na Kigali tutayisohotsemo rwose kuko sinarebaga hanze. Twageze aho aparika nuko atubwira ko twageze iwe. Yaduhaye karibu, aha wenda umuntu yakizera umutekano.
Twashyize ingofero mu mutwe, imbwa idukurikiye nuko tugana mu nzu. Maxime yafunguye umuryango numva ubwoba. Ese aramutse yambeshye akaba abana n’abandi bahungu? Ese bashatse kudukorera ibya mfura mbi? Ko ntizeye kubasha kwirwanaho no kurinda Elisa? Maxime yafunguye umuryango aduha karibu ariko nguma mpagaze hanze

Maxime: urumva se uri buryame aho ku rubaraza ukaturarira?

Ese wa mugani ndi mu biki? Narinjiye. Maxime yahise adutekera ibyokurya byihuse nuko turarya. Nibwo nibutse ko mu gakapu ka Elisa harimo umuceri uhiye, nywushyira muri frigo ngo utaza kugaga. Sinzi niba ibyo nakoze ari byo ariko nawushyizemo da.

Maxime yaradusize atubwira ko agiye gusasira Elisa nuko adusiga muri salon twicaye.
Nitegereje Elisa, umwana ukiri muto, inzirakarengane utazi ururo n’icyatsi. Agakwavu ke yari akigacigatiye. Yubuye amaso arandeba

Elisa: Ese Maxime ni cheri wawe?

Aka kana ra?

Noella: oya ni inshuti bisanzwe. Twahuye mu kanya. Ni umwana mwiza ariko ntumwizere cyane ni jyewe gusa ugomba kwizera.

Elisa: yego. None se wowe tuzagumana igihe cyose ntabwo uzansiga kwa tonton ukigendera?

Numvaga ntafite igisubizo. Amarira habuze gato ngo atakare.

Noella: ndabikwemereye tuzagumana iteka, sinzagusiga.

Elisa: ubwo rero uhise uba mukuru wanjye

Noella: yego. Mukuru wawe iteka ryose

Naragahobeye ngasoma ku gahanga.

Maxime nibwo yaje muri salon

Maxime: namaze kuhatunganya.

Najyanye Elisa kuryama nuko ngaruka muri salon. Nibwo nibutse Franck. Nari namubwiye ko tumugeraho uyu mugoroba. Nafashe telefoni ngo nshake nimero ze ku mahirwe nsanga ntabwo zasigaye kuri SIM card.

Noella: Maxime wantiza kuri telefoni yawe?

Maxime: ushaka guhamagara nde?

Noella: nyirarume wa Elisa

Yarandebye, nibuka ko namubeshye

Maxime: ntiwambwiye ko Elisa ari murumuna wawe ra?

Numvise akoba kamfashe. Ubu se mubwize ukuri cyangwa mwihorere?

Noella: sha ni inkuru ndende. Urantiza cyangwa ntabwo untiza?

Yabanje kwitsa umutima nuko arayimpereza nandikamo nimero ya Franck ndahamagara ariko nari ndi gutitira intoki. Nibazaga uko ari bumbwire. Yaritabye mpita numva cya kijwi cye kiremereye

Noella: ni Noella, ntabwo byadukundiye kukugeraho uyu munsi

Franck: byagenze bite? Mwishywa wanjye ari hehe? Mwabaye iki?

Ndabizi ahita ata umutwe kubera mwishywa we. Mu masogonda make koko akabaza ibibazo 3 byose?

Noella: ameze neza. Gusa wari mu kuri, abahigi baje mu rugo ndetse twavuyeyo baradukurikira. Ariko nabashije kubacika ubu twihishe ku nshuti

Franck: inshuti? Ntawe mugomba kwizera. None asabye ikiguzi akabatanga?

Yabimbwiye amokera numva umujinya nanjye urazamutse

Noella: tuza ariko ntugatomboke utyo. Ubu tumeze neza, nibikunda tuzaza ejo. Kandi nanjye nzi kwirwanaho nzi icyo gukora

Franck: sawa. Ariko wibuke ko hagize ikiba ku mwishywa wanjye shahu nkazagufata…

Noella: ariko ubanza uri intashima. Iyo ataba jyewe umenye ko ubu aba yanapfuye. Nta tegeko mfite rintegeka kumwitaho urabiz neza, ndi kwishyira mu byago byinshi kubera we. Rero utegereze tuzaza kandi hagize n’ikiba sinaba nabishakaga.

Franck: ndakumva mbabarira, ni uguhangayikira kishywa kanjye nta kundi. Ubwo tubonane ejo noneho.

Noella: sawa ni ah’ejo.

Bagiye kurara kwa Maxime. Ese ubundi kuki ari kubitaho cyane? Aho nta kintu ibi bintu bizabyara ra? Agace ka 11 ntuzagacikwe ARIKO KUKI NTABONA COMMENTS ZANYU?

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

2 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 10”

  1. Nyamar uyu frank bari guhamagara niwe ntari kwizera ashobora kuba Ari agatego
    Gusa Imana ibarinde kbc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *