Numvaga ubuzima buri kugenda bunsohokamo buhoro buhoro. Nafashe ya envelope yampereje ndayigundira mu gituza nk’aho ndi gutsindagira umutima ngo utansohorokamo. Nari mpagaze nk’igiti kitanyeganyega, umuhungu undi imbere we nta bwoba yari anteye ntacyo yari antwaye. Gusa na we nabonaga bimeze nk’aho byamuyobeye kuko yari yikoreye amaboko ari kunyitegereza. Nibazaga nibamfata uko biri bugende. Nyuma nsubiza ubwenge ku gihe. Elisa aho ari muri rya duka ritagikora arantegereje nanjye ndi aha meze nk’utegereje ko bamfata. Ubundi jyewe ubu sindi agacucu koko?
Nafashije ya envelope hasi nuko nerekeza ku muryango usohoka. Umuhungu yari ari kundeba yanyihoreye. Nafunguye urugi buhoro mpita nongera ndarufunga. Umugabo wambaye imikara yarimo azenguruka aho hanze. Naguye mu mutego uko byamera kose, mu kanya baraje binjire, bambone, maze bamfate banjyane. Elisa se? amaherezo ye araba ayahe ubu ngubu? Oya sinshaka ko banjyana kandi sinshaka ko uriya mwana aba mu bibazo rwose. Ngomba gushaka uko nava hano bubi na bwiza. Nahise ndeba ku ruhande mpabona igiti, ndagifata. Ubu ni urugamba, ngiye guhangana nta yandi mahitamo. Nimbasha kubacika ndabacika nintabibasha nyine baranjyana cyangwa se banyice.
Mu gihe nari hafi gusohoka wa muhungu yahise amfata ukuboko arankurura.
Ntiyavuze menshi ahubwo yarongeye anyereka ko ntagomba kuvuga. Yahise anyereka akaryango kanyura mu gikari, ariko wagirango ni idirishya nako kuko hari mu gikuta hagati ku buryo gucamo nabanje kurira intebe. Narahageze nuko ndarifungura ngo manuke nsohoke. Ariko neza neza umutima wendaga guca mu kanwa kubera ubwoba bwari bwanyishe. Ngiye gusohoka arampamagara
Maxime: numara kumanuka ntuve aho wamanukiye ndaje mpagusange.
Ansange hanze? Hanyuma se akore iki? Ndumva ntamukeneye jyewe nzi kwirwanaho ndi jyenyine rwose. Gusa ubwo abinsabye reka mbyemere ntawamenya.
Namanutse nitonze ngo ntaza kuvaho mvunika wenda, nuko ngera hasi mu masogonda make ariko mu mutwe nta kindi cyari kirimo nitekererezaga ka Elisa. Sinzi ibyamfashe ariko kariya kana ndumva nagakunze birenze ndetse ngomba kukarinda uko byamera kose rwose. Nta na kimwe kigomba kukabaho rwose, simbishaka peee.
Wa muhungu na we yaje angana aho nihishe nako aha namanukiye. Nari ngiye kugena ahita amfata ukuboko arankomeza
Maxime: wenda ntibindeba ariko se waba wara…
Noella: niba ari ukwandura uvuga ntabwo nanduye. Reka ngende rero
Yahise ampereza ya envelope nari nasize muri fastfood nuko nshaka kugenda. Gusa numvaga nshaka kuba namuvugisha, kuba namenyana na we cyane ariko ntabwo mbifitiye umwanya aka kanya. Nahise nibuka umuhungu twakundanaga mu myaka ibiri ishize. Amarira yatangiye gutemba. Ese ubu kuki ari bwo muririye koko? Nabuze ingufu zihangana nuko mpfukama hasi ndarira. Uyu muhungu ari kunyibutsa uwo twakundanaga pee
Numvise ankoze ku rutugu arampagurutsa aranyiyegereza arandeka ndarira ndaruhuka. Ese ubu twacumuye iki ku buryo tubaho nk’abajura koko twihishahisha hirya hino? Ubuzima na bwo ntabwo ari bwiza rwose burarobanura pee.
Noella: urakoze. Reka ngende murumuna wanjye ubu arantegereje
Maxime: muri benshi se?
Yaratunguwe. Niko nanjye byamereye ubwo nabonaga Elisa na Nathalia
Noella: yego ni umwe, afite imyaka itanu ubu yambuze ubwoba bwamwishe.
Maxime: reka nguherekeze noneho
Uyu na we. Yego yamfashije ariko se kuki ari gushaka no kumenya aho nihishe koko? Aho ntiyaba ashaka gutwara ka Elisa koko? None yaba koko ashaka kudutanga ko numva ntamwizeye
Ariko se iyo aba uri bubikore ntaba yabikoze mu kanya?
Yahise amfata ukuboko abanza kureba ko nta muhigi uri mu muhanda nuko twiruka kibuno mpa amaguru twinjira muri rya duka nasizemo Elisa na Kira.
Noella: Elisa?
Imbwa ni yo yabanje gusohoka iraza inyitsirita ku maguru nanjye ndayikorakora. Elisa, ameze nk’urira yahise nawe aza anyituraho. Numvise ntuje kubona ari muzima nta kibazo na kimwe afite. Ariko akibona wa muhungu turi kumwe yahise amfata cyane byo kugira ubwoba
Elisa: umugome!!
Noella: oya uyu ntabwo ari umugome. Na we ni maneko nkatwe
Wa musore na we yahise aca bugufi imbere ya Elisa
Maxime: ndi maneko. Nawe uri maneko se?
Elisa: yego nanjye ndi maneko.
Maxime: ubwo nawe rero ufite utuntu tw’ibanga?
Elisa: yego reka nkwereke.
Yahise yatsa ya saha ye. Amwereka ko atari isaha gusa ahubwo inahamagara. Uyu muhungu ndabona na we atangiye kurengera. Umuhungu yanyiciye isiri ko ashaka ko tuvugana twenyine ku ruhande.
Nasize Elisa na Kira nuko nkurikira uwo muhungu tugana mu kindi cyumba aho batatwumva
Maxime: ntabwo nakwibwiye, nitwa Maxime
Noella: nari naryumvise cya gihe baguhamagara. Nanjye nitwa Noella.
Yicaye ku meza ahari aho ngaho
Maxime: none se muri gukora iki hano?
Noella: ndumva nyamara bitakureba
Erega yamfashije simbihakana ariko rwose ndumva kumugirira icyizere byananiye pee.
Maxime: sawa. None urumva uri buraze uriya mwana hano, n’iyi mbeho ihari koko?
Nibyo koko ntabwo abeshya harakonje cyane. Dukwiye gusubira mu modoka ariko se? ko biteye ubwoba
Noella: sinzi icyo nakora
Maxime: ngwino mujye kurara iwanjye, mba jyenyine.
Naracecetse. Nari ndi kwibaza niba koko nemera tukajyana cyangwa se niba muhakanira. Nubwo amfitiye impuhwe, ariko ndumva bimeze nko kwita mu kagozi.
Maxime: ndabizi ntabwo unzi. Unafite impamvu nyinshi zituma utanyizera rwose pee. Simbihakana. Ariko abahigi uko byamera kose bari bugere na hano. Sinzi icyo mwabatwaye ariko barakaye cyane pee.
Nibyo koko. Nahise nibuka ka Elisa aho kari, ubu kari gutitira kubera imbeho. Kubera we nakemera ikintu cyose. Nahise nkora mu mufuka ngo numve ko icyuma ndi kugendana kikirimo. Ni hahandi nashaka kubizana ndirwanaho.
Noella: sawa nta kibazo. Ariko hari ibintu byacu biri mu modoka muri parking.
Maxime: sawa tugende nanjye ni ho imodoka yanjye iri.
Ubu se Franck ntabategereza akababura koko? Ubu se abahigi ntibababona we? Agace ka 10 ntuzagacikwe
Yewe disi wabona uwo musore abafashije bakagerayo amahoro!
Komeza numvee aho biherera diiii ariko rero ndumvaaaa ari akasamutwe ndaQ