IJURU MU MUGORE EPISODE 08

Ubwoba bwaramfashe ubundi ndushaho kongera umuvuduko no gukandagira umuriro. Nta yindi modoka yari iri mu nzira. Abahigi bari batwometse neza neza kandi wabonaga nta gahunda yo kutureka bafite. Ahari badushakaga turi bazima.
Hari hashize hafi iminota cumi yose badukurikiye, nibwo twinjiraga mu mugi. Nakataga amakoni ku muvuduko ntitaye ku kuba nshobora no kugwa tugakora impanuka. Icyo nari nshyize imbere ni ugucika aba bagabo rwose nta kindi. Elisa byari byamuteye ubwoba ariko nabonaga ko amfitiye icyizere ku rundi ruhande. Nagombaga gukora ibishoboka byose ngacika abadukurikiye. Ahubwo ndi kwibaza, ndabacika gute ubu koko?

Agatekerezo kanjemo ko gukatira iburyo. Nafashe volant ndayikomeza cyane ubundi mpita nkatira iburyo ahantu nabonye hafite parking muri cave.
Ubu nyine hari ibintu bibiri bishoboka. Icya mbere ni uko bashobora kudukurikira nubundi bakanadufata ubundi bakadukoresha icyo bashaka. Icya kabiri ni uko bashobora kudukurikira bakatubura aho nyine tukaba turabacitse burundu.
Ninjiye muri parking ubundi ukuboko kw’iburyo gufashe kuri feriyamu, nakatiye ibumoso. Ntabwo ari nko muri za filimi, gusa nanjye nari ku muvuduko uteye ubwoba. Nahise nkata, ikibuno cy’imodoka kigonga indi modoka yari iparitse nuko itangira gusakuza alarm yayo. Nta mpamvu ariko yo kugira ubwoba ahubwo ngomba gucika aba bagabo badukurikiye.
Narebeye muri retroviseur yo mu modoka imbere ndeba aho Elisa yicaye inyuma. Yari afunze amaso afashe ka gakwavu ke. Imbwa na yo yarimo ihuruma gusa, ntabwo yamokaga.

Nari nabasize abadukurikiye nuko mba ngeze kuri parking ya gatatu umanuka ugana hasi. Byari ukwihara no kwitanga. Nahise mparika hagati y’izindi modka ebyiri zihari. Mpita nsohora Elisa n’imbwa ubundi turiruka tugana kuri ascenceur.
Nubwo ntari nakizera neza ko mbacitse ariko byibuze nariruhukije kuba ntakoze impanuka.
Twavuye muri ascenceur twambuka umuhanda twiruka, ya modoka ntayo nabonye, umuhanda na wo wareraga nta n’inyoni yatambaga.
Nahise hakurya mbona iduka ahari ritagicururizwamo nuko ngenda ari ho ngana

Idirishya ry’ibirahure ryari rimenetse nuko nyuramo kuko ni nk’aho ryari ritereye hasi. Nagendaga ariko nitonze, kuko ibimene by’ibirahure byari byuzuye hose.
Nahise nihisha inyuma ya comptoir nicara hasi, Elisa mu maguru yanjye, atengurwa. Sinanyeganyegaga yewe no guhumeka ubanza byari intambara.

Nasengeraga mu mutima ngo abahigi bataba batubonye rwose. Nafunze amaso nuko ngenda nitsa umwuka buhoro buhoro. Hari hijimye bidasanzwe. Nafashe Elisa mu maboko, na we yari agifite ka gakwavu ke. Imbwa na yo nta kumoka cyangwa guhuma yo yagendaga uko tugiye aho twicaye ikicara. Na yo ubanza yari yabimenye yuko byakomeye.

Twicaye aho umwanya utari muto, tudakoma. Haciye umwanya ndatobora.

Noella: Elisa, ngiye kujya gushaka ibikapu byacu

Elisa: none se ba bagome badukurikiye?

Noella: ndakeka bagiye

Yanyihambiriyeho

Elisa: wigenda ndagusaye

Noella: humura ndagaruka vuba, ndabikwijeje. Ugumane hano na Kira kandi ntuhave kugera igihe ndi bugarukire.

Yarahigimye, numva atangiye gutsikimba. Yarimo arira.

Elisa: ubwo se utagarutse?

Noella: humura ndagaruka.

Namusomye ku gahanga nuko nkoresheje telefoni ndamurika nshakisha ko nabona ikintu mufubika. Nabonye igishati kinini ndakimufubika.
Namusize n’imbwa, bonyine. Sinabyifuzaga ariko nanone ibikapu twasize mu modoka ni ingenzi kuri twe. Bwa mbere harimo imyenda yacu, bwa kabiri harimo za mpapuro za Nathalia kandi nkeka ko zirimo amakuru ya ngombwa.
Nagenderaga ku bikuta kugera ubwo nabonye inzu imbere yanjye, iri kwaka. Inzu icuruza ibiryo bihita biribwa, Fast-food.
Nahise ngenda ngana muri poubelle yaho. Ubusanzwe hari ibyo banagamo bitararangiza igihe, ndabazi bangiza kubi. Nakomeje kujagajaga hose ariko aba na bo ubanza noneho baraciye akenge.
Naratekereje. Uko byamera kose dushobora kurara hariya ejo tukahirirwa. Nubwo mfie umuceri ariko ntabwo twawurya kabiri. Rero dukeneye ibyokurya rero ngomba kwinjira muri iyi nyubako uko byamera kose. Nasunitse urugi numva ntabwo rufunze gusa imbere amatara yari azimije. Nagendaga nkambakamba hasi nuko uko nagendaga mbona amatara aratse, mpita nkubitana n’umuntu, ibyo yari afite mu ntoki bihita bigwa hasi.
Nikubise hasi nanjye nicaye nuko nubuye umutwe, ubwoba burushaho kunyica
Yari umuhungu!!!

Uwo muhungu na we yarandebye mbona aguye mu kantu neza neza. Naravuze ku mutima nti urwanjye rurangiriye aha pee.

…: Maxime bigenze bite?

Ryari irindi jwi, mu kindi cyumba. Mana yanjye. Ndapfuye neza neza
Natangiye gutekereza kuri Elisa nasize wenyine n’imbwa. Ubu se mbaye uwa nde mwa bantu mwe?

Gusa aho kubasubiza yahise amfata ukuboko anaga ahantu ku ruhande andenzaho urufuka runini ancira isiri ngo sinkopfore

Maxime: nta kibazo, ndasitaye, nta bindi.

Nari nafunze umwuka. Gusa aho ndi nakomezaga kwibaza kuri Elisa. Ubu se uyu mwana w’umukobwa koko ndabigira nte ibye? Ubu arantegereje, afite imbeho, afite ubwoba, nanjye nubwo uyu muhungu ampishe ariko ndi kumva ubwoba ari bwose rwose. Nikoze ku matama numva ndakonje, ariko nari ntegereje ibikurikiraho.

Nagumye aho ntegereza umwanya ntazi uko ungana gusa ndakeka narahamaze umwanya munini. Nuko kera kabaye wa musore aragaruka ankura aho yampishe, afite envelope iriho ikirango cya ya fast-food. Arayimpereza. Naguye mu kantu mbura imbaraga zakira. Ese kuki ari kumfasha? Kuki koko?

Maxime: akira, uhite ugenda wihuta.

Nakomeje kumureba. Yari umusore ukiri muto, mwiza pee. W’ibigango ndetse. Numvaga nakomeza nkamwirebera dore ko hari hashize imyaka ntareba umuhungu imbere yanjye. Abo najyaga mbona ni abahigi na bo nababonaga niruka mbahunga, bambaye bya byenda byabo byirabura, lunette za fume n’ingofero z’umukara.

Maxime: ibi se si byo wari uje kureba?

Narikirje nkoresheje umutwe. Gusa numvaga nabuze amagambo nakoresha. Mu gihe maze kwakira ngiye gusohoka ni bwo numvise ijwi ry’umuntu w’umugabo asuhuza abandi bantu, hirya yacu rwose ahantu navuga ko atari kure

…: mwiriwe bagabo. Turi gushaka akana k’agakobwa gato, kari mu myaka hagati y’ine n’itandatu urebye gaherekejwe n’undi mukobwa uringaniye wambaye imikara.

Abahigi. Ni jye na Elisa bari kuvuga, ni twe bashaka. Mana yanjye, ndengera.

*Ubu se Maxime aramucikisha cyangwa aramutanga? Ubu se amaherezo ya ka Elisa kasigaye konyine koko? Agace ka 9 ntuzagacikwe. DUHURIRE MURI COMMENTS

About CORNEILLE Ntaco

NTAWUYIRUSHAMABOKO Corneille, also known as Corneille Ntaco is this broadcasting agancy owner and writer.

View all posts by CORNEILLE Ntaco →

4 Comments on “IJURU MU MUGORE EPISODE 08”

  1. Imana ibafashe babashe gucika aba bagabo pe. Gusa uko byamera kose Maxime aramufasha kuko nubundi yatangiye kumufasha ataramenya ko Arimo guhigwa. Sinumva impamvu yatuma atamucikishape. next please

  2. Konumva gucika kwavo kuri kure nk’ukwezi raa🤔🤔🤔 gusa Imana ikomeze ibafasheee

    Kd ino nkuru ni impimbano shaaa ubwo naringoswe wallah 🤣🤣🤣

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *